Gicumbi: Abarimu bashima gukosora ibizamini bya Leta bica mu mucyo – UMUSEKE

Gicumbi: Abarimu bashima gukosora ibizamini bya Leta bica mu mucyo

Kuri uyu wa 05 Ukwakira 2017 ubwo hizwihizwaga umunsi ngarukamwaka wa mwarimu ku isi, abakorera mu murenge wa Bwisigye batangaje amarangamutima y’ibyo bishimira bimaze kugerwaho mu mwuga wabo, bishimangira kongera uburezi bufite ireme.

Uwamahoro Awurelie wabaye umwarimu w’indashyikirwa bamuha mudasobwa na modem

Kuba amateka yarahindutse  imyigire ikaba kuri bose no gutangaza amanota y’abakora ibizamini bya Leta ntihagire urenganywa, ngo ni amateka ashimishije yahindutse, mu gihe cya mbere ngo hari abatsindaga ntibabone amanota yabo, uburenganzira bw’abigaga ngo ntibwareshyaga.

Muzehemariya Rosette umwarimu wigisha kuri G.S  Mukono, yatangiye kwigisha mu mwaka 1977 aho ashimangira ko nyuma y’imyaka 40 akora umwuga wo kwigisha, ashimishwa cyane no kuba nta  munyeshuri ukibura amanota y’ibizamini bya Leta, kuko mbere hari abatsindaga bakavutswa uburenganzira bwabo.

Agira ati: “Nahereye muri 1977 nkora umwuga w’ubwarimu, twahembwaga amafaranga  ibihumbi 7000 ariko nshimishwa n’uko nabashije kubakira ababyeyi inzu y’amabati 32 mbikuye muri uwo mushahara. Ikindi cyanyuze cyane ni uko nta munyeshuri utsinda ngo abure amanota ye ku lisiti y’abakoze ibizamini bya Leta, kuko mbere ntabwo habagabo uburezi kuri bose, hari abarenganywaga kandi baratsinze.”

Uwamahoro Awurelie na we umaze imyaka 21 yigisha, uyu yanabaye Umwarimu w’Indashyikirwa mu karere ka Gicumbi, ashima uburezi kuri bose, ngo byabaye intambwe ishimishije, kandi ko no mu myigire usanga abanyeshuri bafashanya ntawishisha undi.

Uyu mwarimu w’indashyikirwa mu karere  ka Gicumbi, yahawe Mudasobwa na Modem  bizamufasha kunoza umurimo we atavunitse nk’uko yabidutangarije.

Ashima cyane uburyo igihugu  gikomeje kubashyigikira, ahereye kuri Mwarimu Sacco avuga ko ibakemurira ibibazo bafite, Uduhimbazamusyi, n’Ibihembo bihabwa ababaye indashyikirwa byongerera mwarimu imbaraga zo gukora cyane.

Agira ati: “Ndagerageza kugira inama abarimu kugira ngo twubake umurimo wacu w’uburezi, dukore ibidanago uko bisabwa, duhange udushya, twubake amarerero y’abana, duteze imbere abaturage, twite no ku burezi bufite ireme nk’uko tubisabwa, nka bimwe mu byagendeweho mpabwa umwanya wo kuba indashyikirwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal ashima uruhare umurezi afite mu mibereho y’isi rukomeye cyane.

Ati “Nta muntu ukwiye kubambura agaciro kanyu, nimwe ba mbere mugomba kwihesha agaciro, mukomeze kubaka ireme ry’uburezi, mugerageze kurwanya inzitizi zishobora kubangamira imibereho yanyu.”

Yanabasobanuriye uburyo  iguhugu gikomeje kubashigikira cyane hariho gushyiraho gahunda ya girinka mwarimu, Inguzanyo za banki umwarimu Sacco, ndetse uwitwaye neza buri mwaka bamwongerera 8%  ku mushahara fatizo ahabwa.

Muzehemariya Rosette amaze imyaka 40 yigisha

Abarimu b’indashyikirwa babishimiwe

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock