Gicumbi: Abaturage 4 491 batari bafite amashanyarazi bagiye kuyahabwa – UMUSEKE

Gicumbi: Abaturage 4 491 batari bafite amashanyarazi bagiye kuyahabwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwiteguye kwegereza abaturage 4 491 amashanyarazi mu bice bitandukanye mu rwego rwo kubegereza iterambere ribafasha guhindura imibereho yabo.

Abaturage bo mu murenge wa Giti ngo bakeneye amashanyarazi cyane

Buri gihembwe cy’umwaka ubuyobozi bugerageza kwegereza amashanyarazi ingo bigendanye n‘ubushobozi cyangwa ingengo y’imari yabonetse, igikorwa cyo guha abaturage amashanyarazi kizagerwaho hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko umihigo bafite muri iki gice cya kabiri cy’umwaka ari uko abaturage 4 491 bazagezwaho amashanyarazi, ngo hari imiryango itari iya Leta yameye gutanga inkunga mu rwego rwo gufasha akarere kuzamuka mu iterambere.

Mudaheranwa Juvenal Mayor w’Akarere ka Gicumbi agaira ati: “Mu bikorwa remezo cyane cyane amashanyarazi agomba kugera ku baturage muri uyu mwaka, tuzaha ingo 4 491 ztari ziyafite.”

Uyu muyobozi yongeraho ko abafatanyabikorwa biyemeje kubafasha, na bo bakazaha ubushobozi ingo 1 000 bwo kwishyirira amashanyarazi mu nzu, ibyo ngo bizarushaho kuzamura iterambere mu mirenge igize akarere ka Gicumbi.

Kankundiye Ernestine umuturage wo mu murenge wa Giti, afite imyaka 30, avuga ko mu murenge wabo  bafite ikibazo cyo kutagira amashanyarazi, ngo bayabonye yabafasha gukora imirimo itandukanye.

We yize umwuga wo gusuka imisatsi (Saloon pedicure & manicure) ngo igihe baba babonye amashanyarazi bakwiteza imbere.

Mu murenge wabo ahitwa ko bacana amashanyarazi ngo bakoresha imirasire y’izuba bahawe na Police y’Igihugu.

Umurenge wa Giti iyo uwugezemo ubona ko ari hamwe mu hatarabasha gutera imbere.

Ngendahimana Claude wo mu murenge wa Rushaki na we avuga ko mu murenge wabo hari abatarabona amashanyarazi kandi ko baramutse bayabonye bakwitabira imirimo ibateza imbere nko gusudira, kogosha n’ubucuruzi ngo bwarushaho gukorwa neza.

Usibye gutanga amashanyarazi, Akarere ka Gicumbi ngo hari ibindi byinshi gateganya kwegereza abaturage muri uyu mwaka nko kubakira inzu imiryango 72 ituye mu manegeka, no kongera imiyoboro izageza amazi ku baturage ku kigero cya 60%.

Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa biteguye gutanga amashanyarazi ku baturage ba Giti

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  1. Comments

    07/11/2017 at 10:06 am

    Byiza cyane ,amashanyarazi ,amazi ,Isoko rinini bizana imibereho myiza y’Abaturage mubyuryo bwinshi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock