Gicumbi: Abaturage basabwa kubaka ubwiherero aho kwihengeka mu bigunda – UMUSEKE

Gicumbi: Abaturage basabwa kubaka ubwiherero aho kwihengeka mu bigunda

Ikibazo cy’abaturage batagira ubwiherero mu karere ka Gicumbi cyakunze kujya kigarukwaho cyane n’abayobozi, ingo nyinshi usanga zubatse ariko wabaza aho biherera ntibahakwereke, iyo umushyitsi abasuye ngo ntagomba kubaza aho ubwiherero buherereye, yirwanaho.

Dr Alvera Mukabaramba ubwo yasuraga umurenge wa Giti mu karere ka Gicumbi

Ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bwakajije umurego kuko ni bimwe mu bibazo Akarere ka Gicumbi kakunze gutungwaho urutoki ko bicyugarije abahatuye.

Muri resitora, mu isoko, n’ahandi hatandukanye, no mu ngo z’abaturage bakunze gusabwa kubaka ubwiherero.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Mukabaramba Alvera yongeye kugaruka kuri iki kibazo ubwo yari mu murenge wa Giti tariki 24, Ukwakira 2017 asaba ko kugira ubwiherero mu ngo z’abaturage biba umuco.

Dr Mukabaramba yagize ati: “Tumaze iminsi turwana n’ikintu kirebana n’isuku kuko ijyanye n’ibintu byose, haba ku mubiri, aho mutuye, ahantu henshi abantu bahurira, tumaze iminsi tubona abaturage batagira ubwiherero, ese umuturage utagira ubwiherero ajya ahagana he?”

Yongeyeho ko nubwo hari aho ubuyobozi bw’akarere bugeze bukora ubukangurambaga, hari ingo zitarubaka ubwiherero ndetse ko abagera ku bihumbi 23 bafite ubwiherero butujuje ibyangombwa ku buryo umuntu ubugiyemo ashobora kugwamo kuko buba budatinze (butariho ibiti cyangwa sima hasi), ahenshi ngo usanga harimo ibiti bibiri gusa.

Abatuye mu murenge wa Rukomo na Rutare yose yo mu karere ka Gicumbi baherutse gusura mu minsi yashize, ngo bahasanze udusantire twubatse neza tumo inzu nziza ariko babaza aho ubwiherero buri bakahabura.

Yabasabye kubaka ubwiherero bwiza ndetse abatishoboye bakabafasha kubwubaka.

Mbarushimana Frederic umwe mu baturage bo mu murenge wa Giti yatangarije umuseke ko na we nta bwiherero yagiraga, kugera ubwo ubuyobozi bwamuhaga inzu mu mudugudu w’ikitegererezo irimo byose.

Avuga ko hari ubwo yajyaga kwihengeka mu kigunda, ngo kutubaka ubwiherero yabiterwaga no kutagira ubushobozi.

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock