Gicumbi: Amapoto amaze igihe nk’umurimbo none ubu bizeye amashanyarazi – UMUSEKE

Gicumbi: Amapoto amaze igihe nk’umurimbo none ubu bizeye amashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge ya Nyankenke, Miyove, Cyumba na Rubaya yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko muri utu duce hamaze iminsi hashinzwe amapoto atagira insinga ubu bakaba bafite ikizere cyo kubona amashanyarazi kuko aya mapoto yatangiye kumanikwaho insinga.

Batangiye kuzamura insinga ku mapoto amaze igihe ashinzwe bahita biringira ko bagiye kubona amashanyarazi

Batangiye kuzamura insinga ku mapoto amaze igihe ashinzwe bahita biringira ko bagiye kubona amashanyarazi

Aba baturage bavuga ko aya mapoto bayabonaga nk’umurimbo kuko abayamanitse bahise bagenda muti wa mperezayo badashyizeho n’insinga.

Bavuga ko muri iki cyumweru babonye aya mapoto atangiye kumanikwaho insinga bagahita biringira ko amashanyarazi bategereje igihe kinini noneho bagiye kuyabona.

Twizerimana utuye mu gasantere ka Yaramba mu murenge wa Nyankenke, avuga ko kuba utu duce tugiye kubona amashanyarazi bigiye kwihutisha amajyambere y’aka gace.

Ati “Ibaze kuba Ikigo nderabuzima cyacu  mu murenge wa Nyankenke nta Mashanyarazi cyagiraga, bifashishgaa Imirasire y’Izuba gusa,  ubwo se urumva ibyiza bitarushijeho kuza,…

Abahaturiye bo batahaga saa kumi n’ebyiri, ariko ubu imirimo igiye kongerewa amasaha, ndetse n’Umutekano abantu bage batahira igihe bashakiye.”

Uyu muturage uvuga ko bari bamaze guta ikizere cyo kubona amashanyarazo avugo ko noneho ubu bayizeye ku gipimo cya 80%.

Twizerimana avuga ko hari n’abaturage benshi bakoraga urugendo rurerure bagiye gukoresha inzugi, akavuga ko aba na bo babavunnye amaguru ndetse ko utu duce twabonye amashanyarazi bigiye gutuma hari benshi babona akazi karimo ako gusudira, kogosha n’ibindi bisaba amashanyarazi.

Perezida Paul Kagame uherutse gusura umurenge wa Cyumba, yizeje abawutuye ko amazi n’amashanyarazi bizabageraho bidatinze, aba baturage bavuga ko imvugo ya Kagame ibaye ngiro.

Gusa abatuye mu mirenge ya Bwesigye, Mukarange, Rushaki na Giti na yo yo mu karere ka Gicumbi bo bavuga ko nta kizere cy’amashanyarari kuko nta n’amapoto arashingwa.

Ibikorwa byo kumanika insinga biri gukoranwa ingufu bigatanga ikizere

Ibikorwa byo kumanika insinga biri gukoranwa ingufu bigatanga ikizere

Evence NGIRABATWARE
MUSEKE.RW/ GICUMBI

2 Comments

  1. Innocent

    12/08/2017 at 4:51 pm

    Bari barabaye nkatwe mu karere ka Bugesera,umurenge wa Ruhuha(akagali ka Gikundamvura) na Mareba(agace gato),bahashyize amapoto muri 2015 ariko na nubu ntituracana,ntituzi naho byapfiriye.

  2. Addy

    13/08/2017 at 10:33 am

    Aho uratubeshye pe Bwisige umuriro urahari ndetse uhamaze n’igihe kinini ikindi ni uko na Rushaki bari kumanika insinga kandi bigeze kure.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock