Gicumbi: bafashe ingamba zo guhangana n’ibiza – UMUSEKE

Gicumbi: bafashe ingamba zo guhangana n’ibiza

Uyu munsi ku karere ka Gicumbi hateraniye inama yafashe ingamba zo kubungabunga ibidukikije na cyane cyane gukumira ibiza bikunze kwibasira aka karere mu mezi nk’aya y’imvura.

Abitabiriye inama ku ngamba zo kubungabunga ibidukikije no gukumira ibiza muri Gicumbi

Abitabiriye inama ku ngamba zo kubungabunga ibidukikije no gukumira ibiza muri Gicumbi

Abayobozi b’Akarere, ab’Imirenge, abashinzwe ubutaka, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’inzego z’umutekano n’abandi bakoraniye muri iyi nama nyunguranabitekerezo ngo bafate ingamba.

Icya mbere ngo ni ukwerekana imbogamizi zihari mu kubungabunga ibidukikije no gushaka uko zabonerwa umuti nk’uko byavuzwe na Juvenal Mudaheranwa uyobora aka karere.

Abayobozi bari hano basabwe gukangurira abaturage gucukura cyane cyane imirwanyasuri.

Biyemeje gufatanya n’ibigo by’amashuri kubona ingembwe z’ibiti byo gutera kugira ngo bibuze imvura gutwara ubutaka.

Hafashwe kandi ingamba zo kongera imbaraga mu kwimura abatuye mu manegeka bibasirwa n’ibiza iyo bije.

Abaturage bagiye gushishikarizwa kuzirika ibisenge byabo kuko muri iki gihe ngo bitwarwa cyane n’imiyaga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Muhizi Jules Aimable,  asaba ko mu miryango igera kuri 85y’abaturage  bitegura gushakira aho batura, bagomba kubanza abatuye mu manegeka  mu buryo bw’umwihariko.

Abashinzwe ubutaka mu mirenge y’aka karere,  bagaruttse cyane ku mashyamba y’abaturage batera ubundi bakajya kwiberai i Kigali ntibayakorere kandi babashaka ntibaboneke ubutaka bukangirika mu gihe cy’imvura.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko inzego z’ibanze ko zigamba kurwanya abacyubaka mu kajagari kuko akenshi biteza impanuka no kwibasirwa cyane n’ibiza.

Iyi nama iteranye nyuma yaho imwe mu mirenge y’aka karere yatangiye kugaragaza  impanuka zikomotse ku biza,  mu murenge wa Rubaya abaturage basenyewe n’imvura, amazi menshi yaturukaga mu murenge wa Cyumba byegeranye , nkuko byagarutsweho muri iyi nama.

Umuyobozi w'akarere Juvenal Mudaheranwa yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu ngamba bafatiye hano

Umuyobozi w’akarere Juvenal Mudaheranwa yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu ngamba bafatiye hano

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock