Gicumbi: Bahoze ari abujura ubu ngo nubwo bakora ibigayitse ariko ntibahangayitse – UMUSEKE

Gicumbi: Bahoze ari abujura ubu ngo nubwo bakora ibigayitse ariko ntibahangayitse

Habumugisha Emmanuel na Nemeyimana uzwi cyane nka Nemeye bari bamaze kumenyekana ko ari abajura mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi nyuma bakaza kubireka, bavuga ko umurimo wose ni yo waba usuzuguritse utanga amahoro. Ubu umwe ni umuzamu akanasiga Vidange ibiti, undi acukura imisarani ariko ngo birabatunze.

Ubu ngo nubwo bakora imirimo igayitse ariko ntibahangayitse. Umunyamakuru yabafotoye bavuye mu kazi

Ubu ngo nubwo bakora imirimo igayitse ariko ntibahangayitse. Umunyamakuru yabafotoye bavuye mu kazi

Aba bagabo bombi batangiye kwiba bafatanya nyuma baza kwigira inama yo kubireka kuko nta mahoro byabahaga.

Ukize inkuba arayiganira…Aba bagabo basubira mu mateka yabo nta mususu, bavuga ko mu gihe bakoraga ubujura batari batekanye kuko iyo babonaga umuntu ushinzwe umutekano bahitaga biruka nyamara nta kosa bakoze kuko bahoraga bikeka ko bashakishwa.

Ngo baje kwigira inama kuko babonaga uyu mwuga ntacyo wabagezaho dore ko bahoraga muri gereza bamaze kuba n’ibicibwa muri aka gace.

Ngendahimana Emmanuel asigaye akora akazi ko gusiga Vidange ibiti (kugira ngo bitabora) ku manywa, nijoro agakora akazi ko kurara izamu.

Avuga ko akiri umujura ntacyo yasigaga inyuma ariko ko nyuma yo kwiyambura iki cyasha yagiriwe ikizere ku buryo yahise abona n’iyi mirimo imutunze. Ati “Nararaga ncunga abazamu kugira ngo nibe ariko ubu ni jye urara ncunga abajura.”

Avuga ko muri aka kazi ke nta mujura yapfa kugirira impuhwe kuko akimara kuva mu bujura yumvise ububi bwo kwiba ibya rubanda kuko baba babivunikiye nk’uko na we ubu abigeraho yiyushye akuya.

Ati “N’ikiyiko nagitwaraga mvuye muri resitora (restaurant) gusa byarambabaje igihe nataye ndi mu bikorwa bituma ndara ntasinziriye,  nararaga amajoro nzenguruka ibipangu by’abandi, ariko ibaze kuba mfite imyaka mirongo 35 nta mugore cyangwa umwana nabyaye.”

Avuga ko ubu yabaye mushya ndetse ko amafaranga akura muri aka kazi agenda atwegeranya ku buryo mu minsi iri imbere azashinga urugo akanakomeza kwibeshaho neza.

Nemeyimana weubu akora akazi ko gucukura imisarani avuga ko nubwo aka kazi gasuzuguritse kandi kavunanye ariko kadatuma arara ahangayitse nk’uko yabaga ameze akiri mu bujura.

Ubu ngo ava mu kazi agacyura amahaho kugira ngo atunge umuryango we. Ati “Ndataha nkaryama ngasinzira kuko nta rwikekwe nkigira.”

Uyu mugabo unashyenga cyane, avuga ko icyo ashyize imbere ari uguhahira abana be yise Jenerali, Jetili n’undi yise Maneko. Ati “Bazangaburira maze gusaza.”

Aba bagabo bombi bavuga ko ari inshuti magara kuva kera, ari na byo byatumye no mu bujura babwinjiranamo ndetse no gufata umwanzuro wo kubureka bakufatira hamwe.

Ni inshuti magara, icyo bakoze cyose bacyumvikanaho. Habumugisha (ibumoso) Nemeye (iburyo)

Ni inshuti magara, icyo bakoze cyose bacyumvikanaho. Habumugisha (ibumoso) Nemeye (iburyo)

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

7 Comments

  1. Rutwe

    09/09/2017 at 7:10 pm

    Vision 2020 oyeeee

  2. Atuheire Junior

    09/09/2017 at 9:21 pm

    Sha nibyo, imirimo bakora ibater’umwanda ariko nabwo muri viziyo kubon’umuntu usa kuriya ntabwo aba atang’isura ya viziyo nyayo.

  3. Mitwero

    10/09/2017 at 2:26 am

    Aba basore ko mbona atari smart ra? Bageze i Kigali rwose police izahite ibafunga.

    • kiberinka

      18/09/2017 at 6:25 pm

      uyu ucukura imisarane ahubwo azaba dépité nagera i Kigali. Azegere bamporiki amwigishe umuvuno

  4. Vicky

    11/09/2017 at 9:10 am

    Ibafungira ikise bavuye mukazi kdi akazi kabo sakokuba smart abantu mwigira nkabatavuka mubyaro muransetsa none yambare neza ajye gusiga vidange cg gucukura w.s muge muvuga mwabanje gutekereza nizereko byavuze Ababa bakiribato bataramenya ubuzima icyaricyo?

  5. Vicky

    11/09/2017 at 9:13 am

    Mwahise no neza jyewe icyonabibutsa mubuzima bwanyu bwaburimunsi mwibuke umuremye wanyu?

  6. musemakweli

    20/09/2017 at 12:25 pm

    bagabo ndabashyigikiye ahubwo umuntu yazabifashisha mu kugira inama n’abandi bakiri mu bujura bakabireka bagakora icyabateza imbere kdi ourage basaza kuko akazi kabi kaguhesha akeza siko bizahora Bamporiki yazababwira

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock