Gicumbi: Bamwe mu bana bataye ishuri bari mu mirimo yo kubumba amatafari – UMUSEKE

Gicumbi: Bamwe mu bana bataye ishuri bari mu mirimo yo kubumba amatafari

Mu Karere ka Gicumbi ubu hari ubukangurambaga bwo kugarura mu ishuri abana bagera ku 6 160, bamwe muribo bahugiye mu mirimo ivunanye nk’iyo kubumba amatafarari. Ababakoresha bo banezezwa n’uko badahembesha menshi nk’abantu bakuru.

Aba bana bataye ishuri bakiri bato bigira mu mirimo ibavuna kugira ngo bashake imibereho nk'uko babivuga.

Aba bana bataye ishuri bakiri bato bigira mu mirimo ibavuna kugira ngo bashake imibereho nk’uko babivuga.

Umunyamakuru w’Umuseke mu Karere ka Gicumbi yasuye Umurenge wa Nyankenke, mu Kagari ka Rwagihura ahasanga bamwe mu bana bari munsi y’imyaka bataye ishuri bakoreshwa imirimo n’abaturage bubaka inzu. Imirimo bakorera imbere y’ibiro by’akagari.

Gusa, kuba batarageza imyaka yo gukoreshwa akazi nk’aka bamwe mu batuye muri uyu murenge ntibabyitaho.

Umwe mu bana twaganirije twahaye izina rya ‘Nene’ (ritariryo kuko akiri muto) utuye mu Kagari ka Rwagihura yatubwiye ko yavuye mu mishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Nene yatubwiye ko icyatumye ata ishuri ari uko yavaga kwiga ntabone ifunguro rya saa sita, bityo ngo akumva ko atazabasha gukomeza kwiga muri ubwo buryo, ahitamo  kujya gushakisha imirimo hanze nubwo nawe yemeza ko igihe cyo gushaka akazi cyari kitaragera.

Uwitwa undi twise ‘Bobo’ nawe avuga ko imbogamizi yahuye nazo zatumye ava mu ishuri ari imibereho mibi.

Ngo mu rugo iwabo iyo utabashije gutsinda ikizamini cya Leta kikwemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye, ababyeyi babo ngo bahita bagukura mu ishuri ntukomeze kwiga.

Undi twise ‘Eric’ ufite imyaka cumi n’itanu (15) we avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya gukorera amafaranga kuko yumvaga akeneye kujya yigurira icyo akeneye cyose.

Gusa, Eric agashimangira ko ababakoresha imirimo yo kubumba amatafari babaha udufaranga tw’intica ntikize.

Agira ati “Kubumba amatafari batwishyura amafaranga 15 ku itafari rimwe, harimo kujya gushaka ibyatsi tuvanga n’ibitaka, gukaata icyondo ndetse no kujya kuvoma amazi yo kubumbisha amatafari, ku buryo ujya kuzuza amafaranga igihumbi wiyushye akuya.”

Yongeraho ati “Ahubwo nawe ushaka abana nka batatu bakagufasha mukagabana ayo bazabahemba, kandi abakoresha bacu badusaba byibura kubumba amatafari ijana ku munsi ku buryo bakubarira amafaranga 1 500 ku munsi, kandi nayo ntibayaduha ako kanya hari abamara iminsi bataratwishyura.”

Umuyobozi w'Akagari wungirije yamaze kutubona ababuza kongera gukata icyondo.

Umuyobozi w’Akagari wungirije yamaze kutubona ababuza kongera gukata icyondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke Bayingana Jea Marie yatangarije Umuseke ko abakoresha abana imirimo batarageza imyaka 18 bagiye kubakurikirana kuko baba birangije amategeko agenga uburenganzira bw’abana.

Yagize ati “Byanze bikunze ntawe utazi ko gukoresha umwana muto utarageza imyaka 18 bihanirwa n’amategeko, tugiye kubakurikirana kandi tunabashishikarize ko no kubakura mu ishuri bitemewe kuko kurera umwana ari inshingano zabo natwe tukabafasha.”

Ku kibazo cy’abana bataye ishuri bavuga ko byatewe n’uko bataha bagasanga iwabo nta biryo, Bayingana yasabye ababyeyi kujya bazirikana ko kugaburira abana ari inshingano zabo, dore ko abana bo mu mashuri abanza bataha bakajya kurya iwabo.

Mu kwezi gushize nibwo umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yatangaje ko bagiye gukora ubukangurambaga bwo kugarura mu ishuri abana  6 160 baritaye.

Muri aba barenga ibihumbi bitandatu bataye ishuri harimo abakobwa 656 batewe inda batarageza imyaka 18.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2015, abana bo mu mashuri abanza bagera kuri 5.2% bataye ishuri mu Karere ka Gicumbi, naho muri rusange mu Ntara y’Amajyaruguru bakaba 6.5%.

Ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo batarageza imyaka 18 cyakunze kujya kigarukwaho cyane ku bahinzi b’icyayi aho bamwe babakuraga mu mashuri bakirirwa basoroma icyayi, birahagurukirwa ku buryo bitakiboneka nka mbe.

Itafari rimwe babaha amafaranga 15 gusa.

Itafari rimwe babaha amafaranga 15 gusa.

Izuba riva cyangwa mu kibunda barakora.

Izuba riva cyangwa mu kibunda barakora.

Bakora iyo mirimo bari iruhande rw'ibiro by'Akagari ka Rwagihura.

Bakora iyo mirimo bari iruhande rw’ibiro by’Akagari ka Rwagihura.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

9 Comments

  1. uk

    13/11/2017 at 5:54 pm

    Iki kibazo kimaze kuvugwa henshi kandi twese turakizi ariko ikibura nugusesengura uko iki kibazo giteye tukagikubira mu bintu byoroshye bisanzwe bizwi hanyuma kikarangirira mu binyamakuru na speech. Ariko reka wenda tuvuge ko mu miryango harimo ubukene niba aribyo koko ubwo twemeranye mu ngo ibintu bimeze nabi niba abana bicwa ninzara kandi abaona hari ukuntu yakwirengera umubyeyi nawe ntako ameze ubwo ntakundi niyo wabafunga cg ukabahana ntacyo byatanga kuko ubwo ikibazo nukugishira mu gitera ubukene.
    Ariko aha ndagirango twemeranye kuri iki cyababakoresha mu nyungu zabo nababatera amada , nibande kuki batamenyekana niba batamenyekana rero hari impamvu aba bana batabavuga: Ni abayobozi, abanyamafaranga, rwiyemazamirimo, bituma ntawe uhanywa kuko ntabushobozi umuturage nuwahohotewe afite bwo gukurikirana aba bantu byaba mubumenyi,mu mategeko, mumafaranga nicyubahiro hari nigihe uwo mwana mumitekerereze ye aba yumva kuba yaranaryamanye nuwo muntu ari ishema cyane ko ntacyo biba bimubwiye kuko aba atareba kure cg atinya ubuakaka nubwema. Nonese niba tugaragaragaza ibihumbi byabana baterwa amada nihagire abagaragara bayabatera nabagira ubushake bwo kubakurikirana abo bantu ni bande, mukore ubushskashatsi buteye gurya fata form muzayihe abo bana uti andika imyaka yuwaguteye inda, imyaka, icyo akora cg yakubwiye ko akora, aho mwahuriye, niba hari impano yaguhaye yanganaga ite, izina singombwa tuzarebe ikizavamo.
    Hari ikindi abantu biyibagiza burya ishuri ritaguha ubumenyi cyangwa ujyamo ushonje rituma ukora ibibi birenze ibyo utarararigezemo ubu nukwitegura uburaya bwo mu rwego rwo hejuru, ubuhemu bwo murwego rwo hejuru, kwiheba mu bantu, kwigwizaho imitungo , abasohoka mu gihugu ntivagaruke, gushwana ku bikomerezwa yewe nimyigaragambyo wayibona gusa nuko abanyarwanda bitonda kubera ibyo bababonye cg nuko itemewe nonewe mwongereho ko izi generation zanyuze mubibazo byinshi, iyi theory niyo bita prosperity (gukena kwa benshi gukira cyane cyane kwa bake) bikajyana nibyaha byinshi kuko iyo bibaye gutya umukire ararengwa agakenera sex , umukene agasonza agakenera sex ngo yirengere, umukire akenera abamake cyangwa akiba ngo agwize imitungo , umukene akemera ubucakara (buvuguruye nkubwabariya bana) ngo abone aramuke nguko nguko, kuki se bigaragara hano cyane ? Nuko mubihugu byateye imbere bo boroheje ibintu ibyitwa ibyaha hano hariya ntakibazo bya kirazira hariya ntacyo bibabwiye, guha abana ibinini birinda inda no kubibigisha ntakibazo ahri ikibazo naho muzababona birirwa mu mihanda.
    Umwanzuro:
    Kugabanya ubusumbane mu mashuri no mubantu : amashuri akennye cyane cyangwa ari mu turere dukennye afashwe kurusha andi urugero : guha capitation imwe namafaranga yifunguro ishuri rifashwa na Leta,abiahaye imana nababyeyi babakire amafaranga aruta ayishuri rifashwa na Leta gusa nicyo gituma abana bazinukwa ishuri: internat zijeymo abana bari mu kiciro cyabatindi hanyuma Leta yamafaranga yahaga abakire biga muri internat iyahe aba bana , ubwo abakire nabo bazajya muri private cg nine hanyuma bitume bazitera inkunga zitere imbere kuko abakire bigira za Lycee, ….hanyuma Leta ikaba aribo ifasha cyane (kubera ko politiki ariko imeze) kandi bo banifashije ndetse nibyo bigo bifashwa cyane nabihaye imana , abakene nabo bakagana nine years hanyuma bakwisiga utuvuta baburara kabiri cg bashaka kwitwara nkababakire hanyuma babanyaububasha (abanyamafaranga, abacuruzi, abayobozi,abarimu bati aha hari utuboga cyane ko abo babakirebaba bafite ubumenyi bwo kwirinda nguko uko inda zigwira .
    Hari ikindi abantu twirengangiza kubera ubukene buriho buri muntu muri iyi minsi yirwanaho uko ashoboye umubyeyi abona nta bushobozi yabona aho yikinga ati nawe mwana wanjye urabibona ko ntakundi ikindi twibwira ko abana 10-16 ari bato ariko burya basoma situation murugo kurusha ababyeyi, mureke dufatikanye dusangire duke dufite, leta nayo irebe policies zinoze, abana batozwe ibijyanye nubuzima tuve muri za kirazira zirimo kurimbura ibibondo , ababatera inda nabo bakurikirwanwe kandi bamenyekane niba mu karere ari 600 batewe inda byibura hakabaye twumva nkabantu 200 bakurikiranweho ibyaha ariko se ubu twumva nde? naho rero bariya bagiye mu matafari aho kuburara wapfa kugakora kuko nubundi batagakoze bayoboka umujyi bakirirwa batoragora ibintu , buriya kuba babikorera hafi yakagari bakabyihorera hari ubwo baba babona ntakundi babigenza kuko ubakoresha we baba bamuzi cyangwa akaba ari nawe ufasha ibikorwa byaho ntanububasha bamufiteho , nurusobe ntibyoroshye twese mureke tugerageze dufatanye

  2. Mihaho

    13/11/2017 at 9:52 pm

    Aba ejobundi nibo bazaba gafashe inkoho bari kwibohora.

    • Ruti

      14/11/2017 at 8:04 am

      Nkubwo Mihaho ko bigaragara nubundi uzarinda usza ugihaha, uba wunguye iki abasomyi???

  3. Migano

    13/11/2017 at 9:53 pm

    GDP yacu iri kuri 7% muri kutubeshya.

  4. Fredy

    14/11/2017 at 6:35 am

    ko mbona ibiro byakagari ari nyakatsi se?uwo gitifu utarashoboye kubakisha ibiro byakagari azashobora gukora ubukangurambaga bwo gusubiza abana mwishuri??uretse amagambo gusa se ubundi abo bana baterwa Amada ni ibiragi kuburyo batavuga uwayibateye agakurikiranwa?tuve muri discour na theory dushyire mubikorwa ariko abayobizi ntibahere mubiro gusa bajye no kuri terrain barebe imibereho yabaturage bareke kuyisoma kwitangazamakuru gusa!!

    • mahoro jack

      14/11/2017 at 11:49 am

      Ewana nange ntyo! Ibiro by’aka kagari ni ishusho yuzuye y’imyumvire y’abahayobora. Nta gitangaje rero kumva no kujya mu ishuri atari ngombwa!

  5. Mutamuriza

    14/11/2017 at 5:17 pm

    Birababaje kubona ibendera ry’igihugu rishyirwa ku biro by’ubuyobozi bimeze kuriya. Ngaho nimumbwire ukuntu umuyobozi ukorera mu biro bisa kuriya yajya imbere y’abaturage abigisha gutura heza kandi neza. Ibi ni urukozasoni ku bayobozi ba hariya hantu.

  6. Rugero

    14/11/2017 at 5:41 pm

    Ndabona vision 2020 ikiri kure nk’ukwezi kandi dusigaje imyaka 2 gusa.

  7. Gakire

    15/11/2017 at 8:02 pm

    Nyabuneka muvaneho ino nkuru batazabivuga twagiye muri world forum economic twicaye mu ruhame nabandi bakire.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock