Gicumbi: Ifumbire yabagezeho kare, imbuto irahari, batangiye gutera  – UMUSEKE

Gicumbi: Ifumbire yabagezeho kare, imbuto irahari, batangiye gutera 

Kuri uyu wa  13, Nzeri 2017 abatuye mu murenge wa Kaniga nyuma yo kubona ifumbire hakiri kare, n’imbuto ikaba ihari batangiye gutera mu rwego rwo kujyana n’ihinga ry’Umuhindo, ngo bategereje kubona umusaruro uhagije, mu birayi, Ingano n’ibishyimbo.

Inzego z’umutekano zabafashije gutangira igihembwe cy’ihinga A2018

Ubwo batangiraga igihembwe cy’ihinga A 2018 basabwe kutarangarana imvura iri kugwa bakarushaho kwifashisha ifumbire mvaraganda bagejejweho, bakayivanga n’imborera kugira imirima yabo izarusheho kurumbuka.

Ndengeyimana Jean de Dieu, umuhinzi utuye mu murenge wa Kaniga, ashima uburyo abafashamyuvire babahaye ubukangurambaga mu rwego rwo guhuza ubutaka, ko byabongereye umusaruro kuruta uwo babonagaga mbere.

Ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB kirashishikariza abaturage kudapfusha ubusa amahugurwa babageneye, bagakoresha ifumbire mvaruganda bahawe,  bagatera ubwatsi bwo kurwanya isuri no kubukoresha bagaburira amatungo, nyuma bakazabona ifumbire y’imborera.

Izamuhaye Jean Claude ahagarariye RAB mu Ntara y’Amajyaruguru yabasabye kudapfusha ubusa iyi mvura, ndetse bakarushaho gufatanya n’abafashamyumvire bahuguye, ngo bizabafasha kubona umusaruro.

Ati “Kugira ngo mubone umusaruro nyawo, mugomba gukoresha ifumbire isobanutse, dukeneye ko ku bigori hegitari imwe muhakura toni esheshatu, Ingano mugasarura toni eshanu kuri hegitari, naho ibishyimbo mukajya mubona toni eshanu, n’ibirayi mugasarura toni 33 kuri hegitari, muzabigeraho nimurushaho gukoresha ifumbire neza.”

Yongeyeho ko kuba bafite ubutaka bwiza, bagomba no kurushaho gushyiramo ifumbire neza bikazabafasha kwihaza mu biribwa ku buryo banagemurira utundi turere.

Ati “Twabahaye abafashamyumvire bakomeza kurwana urugamba rwo kongera umusaruro, babafasha gukoresha ifumbire y’imborera igomba guherekezwa n’ifumbire mvarugananda.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal na we yashimangiye ko bagomba guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bakarwanya isuri, ku buryo bazakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye zigiye kubafasha muri iki gihe cy’ihinga.

Ati “Akarere ka Gicumbi dufite ubuso buhagije bwo guhingaho, dufite hegitari ibihumbi hafi mirongo 89,  gusa uburyo tubukoresha nibwo  tugomba gukosora, nimukoresha ifumbire neza muzabubyaza umusaruro ushimishije, tubikoze neza  nta nzara twagira kandi byatuzanira amafaranga.”

Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga A2018,  banashimye cyane abafashamyumvire babaye indashyikirwa mu gukoresha neza ubutaka, bakanabasha gufasha abaturage.

Uwitwa Nsabuwera Emmawusi yahawe igihembo cy’ikigega cy’umureko gifata amazi, isuka, imiti azifashisha mu kurwanya ibyonnyi n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi.

Babazaniye ifumbire y’imborera ngo bavange n’imvaruganda

Abaturage bo mu murenge wa Kaniga ngo guhuza ubutaka byabongereye umusaruro

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi na we yumvis euburyohe bwo gutangira igihembwe A cy’Ubuhinzi aratera ibirayi

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal ashima umufashamyumvire w’indashyikirwa

Amafoto@NGIRABATWARE/UMUSEKE

EVENCE NGIRABATWARE
Umuseke.rw/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017