Gicumbi: Imiryango yatanyijwe n’amakimbirane yahuguwe itaha yiyemeje gusubirana – UMUSEKE

Gicumbi: Imiryango yatanyijwe n’amakimbirane yahuguwe itaha yiyemeje gusubirana

Imiryango irimo amakimbirane yo mu kagari ka Cyeru, umurenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi uyu munsi yahawe amahugurwa mbonezamubano. Imwe muri iyi miryango yari yaranatandukanye ivuga ko inyigisho bahawe zatumye batera intambwe yo gukemura ibibazo byose bagasubirana kandi bakabana mu mahoro.

Imwe mu miryango irimo amakimbirane yeruraga ikavuga bimwe mu biyugarije

Imwe mu miryango irimo amakimbirane yeruraga ikavuga bimwe mu biyugarije

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’imiryango itegamiye kuri Leta, yigishije aba baturage amategeko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ku buryo buri wese amenya inshingano ze mu rugo bityo bigaca ibitera amakimbirane mu ngo

Nyirahabimana Claudine watandukanye n’umugabo nyuma yo kugirana amakimbirane ashingiye ku myitwarire mibi y’umugabo.

Uyu mugore utarataha mu rwe, avuga ko uwo bashakanye yirirwaga anyway inzoga agataha yasinze, akamukubita akaza gufata umwanzuro wa kwahukana.

Nyirahabimana witabiriye aya mahugurwa avuga ko afite ikizere ko we n’umugabo we bazasubirana kubera inyigisho mbonezamubano bari guhabwa.

Umuryango wa RCN Justice et  Democratie ifatanyije na Haguruka babigishije amategekoabarengera , uburenganzira bw’umugore n’umugabo mu miryango, imikorere y’ubutabera cyane cyane mu bunzi n’inzira ziberekeza mu butabera mu gihe ibibazo biba byananiranye.

Umunyamategeko mu muryango wa, Haguruka Ndemezo Come akaba n’umukangurambaga mu mushinga Haguruka ifatanyijemo na RCN avuga ko inyigisho bari guha aba baturage bazitezemo umusaruro ufatika.

Ati “Mu gihe tumaze duhugura abaturage ibibazo byinshi twasanze mu tugari wasangaga abenshi bataramenya imikoreshereze y’ubutaka no kutamenya ko iyo butakwanditseho buba atari ubwawe, ndetse n’ikibazo kigendanye n’uburyo izungura rikorwa ku mwana w’umukobwa cyangwa umuhungu”.

Uyu munyamategeko yemeza ko amahugurwa nk’aya batanze mu minsi yashize yafashije imiryango myinshi kuko hari iyari yaratanye yasubiranye.

Avuga ko iyi miryango na yo igiye kwigisha indi ifitanye ibibazo ku buryo bayitezemo ubufasha mu gukemura ibibazo byugarije imiryango.

Muri aka kagari ka Cyeru hahuguwe ibyiciro bitandukanye birimo imiryango ibana mu makimbirane, abafite ubumuga, abari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, abakuru b’imidugudu, abashinzwe amakoperative n’abavuga rikijyana.

Imiryango ibiri yabanaga mu makimbirane yiyemeje gusubirana

Imiryango ibiri yabanaga mu makimbirane yiyemeje gusubirana

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock