Gicumbi: Imvura nyinshi irimo inkuba yatangiye kugwa abaturage barasabwa kuba maso – UMUSEKE

Gicumbi: Imvura nyinshi irimo inkuba yatangiye kugwa abaturage barasabwa kuba maso

Abaturage barasabwa kuba maso, ku mpamvu y’imvura yatangiye kugwa kandi ikaza ari nyinshi cyane, dore ko yatangiye kuvutsa ubuzima bamwe m baturage n’amatungo yabo, bakaba bahabwa ubutumwa bwo kwirinda mu buryo butandukanye.

Akarere ka Gicumbi

Inkuba iherutse gukubita umuturage wo mu murenge wa Bwisigye kuwa 31, Kanama 2017, mu kagari ka Gihuke, umudugudu wa Kumana, ni uwitwa Mukamana Florence w’imyaka 25 yahise apfa, abatuye mu mirenge itandukanye mu karere ka Gicumbi barasabwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo kubera ubukana bw’iyi mvura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burasaba abaturage kuba maso bagakumira icyatuma imirima yabo yangirika, bagakumira inkangu, hagamijwe kwiranda ko ubuzima bw’abantu n’imitungo byangirika.

Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage yatangarije Umuseke kuri uyu wa mbere ko bari gutanga ubutumwa ku baturage bwo kuzirika ibisenge by’inzu cyane abafite ibidakomeye, kandi bagasibura ibyobo bifata amazi mu mirima yabo.

Benihirwe Charlotte yagize ati: “Inkuba imaze gutwara ubuzima bw’umuturage umwe mu murenge wa Bwisigye, abaturage turabasaba gusuzuma ibisenge by’inzu zabo niba bikomeye, ndetse bakabizirika cyane, naho mu mirima yabo bagomba gusibura ibyobo bifata amazi ntihabeho kwangiza imiringoti.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ubutumwa bureba n’ibigo by’amashuri, ko abayobozi bagomba kuzirika ibisenge by’amashuri mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’imvura, n’ahandi hose hahurira imbaga y’abaturage ngo bagomba kubigira ibyabo.

Nyiransegimana utuye mu murenge wa Mukarange yadutangarije ko mu murenge wabo naho hari kugwa imvura  nyinshi cyane irimo inkuba zikubita cyane.

Usibye umuturage wakubiswe n’inkuba ikamwotsa kugeza ubwo abuze ubuzima mu murenge wa  Bwisigye, inkuba iherutse gukubita inka mu murenge wa Kageyo na yo irapfa, ku buryo hakenewe ubukangurambaga bwimbitse mu bijyanye no kwifashisha imirindankuba mu ngo z’abaturage n’ahandi hahurira abantu benshi.

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock