Gicumbi: Imvura yamanutse nabo babatura amasuka…Mu kwa mbere ngo barasarura – UMUSEKE

Gicumbi: Imvura yamanutse nabo babatura amasuka…Mu kwa mbere ngo barasarura

Mu bahinzi b’i Gicumbi baganiriye n’Umuseke bose nta wishimiye umusaruro w’ubuhinzi uheruka, ngo izuba ryabakozeho. I Gicumbi umuhindo barawufite imvura iri kugwa abahinzi nabo babatuye amasu ngo nta buso busigara budahinze n’ikizere cyo gusarura mukwa mbere bakagaruza igihombo cy’impeshyi ishize.

Abahinzi mu kagari ka Gisuna mu mirima yabo

Abahinzi mu kagari ka Gisuna mu mirima yabo

Mu kagari ka Gisuna abahinzi twasanze bahinga kuri uyu wa kabiri batubwiye ko batabonye umusaruro mwiza mu ihinga rishize ariko ubu ikizere ari cyose kuko imvura y’umuhindo yamanukiye igihe.

Nyirahabimana Clementine twasanze ari gutera amashaza aha mu Gisuna mu murenge wa Byumba,  ngo  ubusanzwe yasaruraga imifuka icumi mu murima we ariko izuba riheruka ryatumye asarura imifuka ibiri gusa.

Ubu ngo arahingana ikizere kinshi kuko imvura iri kugwa neza, kimwe na bagenzi be benshi b’abahinzi nurwaye ngo bazamuha umubyizi ariko ahantu he hahingwe azasarure.

Jean Ngendahimana ni umwe mu bafashamyumvire mu by’ubuhinzi mu  kagari ka Gisuna, avuga ko basobanuriye abahinzi uko ubutaka babubyaza umusaruro. Ati “nubwo ari inyungu zabo ni n’itegeko gukoresha ubutaka icyo  bwagenewe.”

Ngendahimana avuga ko ubu hose batangiye guhinga kandi bizeye kugaruza aho izuba ryabateje igihombo gikabije,

Ati “ubu urebye nta utarahinga kuko ubutaka butegetswe gukoreshwa neza bukabyazwa Umusaruro , n’udafite imbaraga tuzamufasha cyangwa  awatishe kuko itegeko rivuga ko nta muntu utunga ubutaka butabyazwa umusaruro”.

Abaturage twasuye wasangaga benshi bahinga ibishyimbo cyangwa amashaza kuko ibi biribwa ngandurarugo bimaze kugera ku giciro cyo hejuru.

I Gicumbi, amashaza yummye ageze ku 1000/1Kg naho ay’urunyogwe agisarurwa yo ntakinaboneka kandi ubusanzwe ku mwero wayo agura amafranga 500.

Barahinga ku butaka butunganyijeho amaterasi y'indinganire

Barahinga ku butaka butunganyijeho amaterasi y’indinganire

Nta buso bazasiga badahinze muri uyu muhindo

Nta buso bazasiga badahinze muri uyu muhindo

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock