Gicumbi: Ingabo zubakiye abaturage Poste de Santé ya Mutandi – UMUSEKE

Gicumbi: Ingabo zubakiye abaturage Poste de Santé ya Mutandi

Uyu munsi mu murenge wa Mutete mu kagari ka Mutandi abaturage batashya ivuriro bubakiwe n’ingabo mu gikorwa cya Army Week, bishimiye cyane ko baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya kuri centre de Sante ya Musenyi.

Umwe mu basirikare areba aho ab'indembe bazajya barambika umusaya mu gihe bari kuvurwa

Umwe mu basirikare areba aho ab’indembe bazajya barambika umusaya mu gihe bari kuvurirwa kuri iyi Poste de Sante

Aba baturage bakoraga nibura 10Km bajya Musenyi kwivuza, ababaga barembye cyane bakubitikaga bikomeye. Ibi byatumaga hari benshi bivuza bya gakondo.

Jean Damascene Nizeyima utuye muri aka kagari avuga ko iyi nyubako yubatswe mu minsi 22 gusa, avuga ko ingabo zabikoze vuba cyane ubu bakaba batangiye kuhivuriza.

Major Gilbert Kalisa uhagarariye ingabo muri Gicumbi yabwiye abaturage ko uruhare rw’ingabo atari umutekano gusa ahubwo rurimo no gufatanya nabo urugendo rwo kubaka imibereho myiza y’abaturage.

Kubaka iyi Post de Sante byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 10, abaturage uruhare rwabo muri ubu bufatanye rukaba ari miliyoni imwe.

Major Kalisa ati “Umutekano w’Abanyarwanda uri mu byiciro byinshi kandi hose tubyisangamo, kubaho neza kw’Abanyarwanda bidutera Ishema.”

Benihirwe Charlotte Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza avuga ko bishimishije cyane kubona ingabo zirajwe shinge n’umutekano w’abaturage ariko kandi n’uko bagira ubuzima bwiza.

Ati “ntimuzongere kurwara ngo muhere mu rugo, kandi ntimuzatume hagira ibyangirika  kuko mwagize uruhare mu kuyubaka.”

Mutandi niko kagari, muri dutanu (Nyamabuye, Kabeza,Gaseke, Musenyi na Muutandi) tugize Umurenge wa Mutete, kari gasigaye kadafite poste de santé.

Iyi post de santé izafasha Abaturage bagera ku 5 792 bo muri aka kagari.

Gicumbi ngo haracyakenewe izindi Poste de sante zigera kuri 58 zo kunganira ibitaro bya Byumba, ingabo zizeza ko zizagira uruhare mu kugira ngo zubakwe.

Iyi Poste de Sante izajya ikoresha amashanyarazi y'imirasire y'izuba

Iyi Poste de Sante izajya ikoresha amashanyarazi y’imirasire y’izuba

Yahawe n'ikigega kibika amazi

Yahawe n’ikigega kibika amazi

Yubatswe ku bufatanye bw'ingabo n'abaturage

Yubatswe ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage

Abayobozi b'ingabo, Police, Akarere n'Umurenge ubwo bayitahaga uyu munsi

Abayobozi b’ingabo, Police, Akarere n’Umurenge ubwo bayitahaga uyu munsi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock