Gicumbi: Inzego zose zasabwe kurwanya abazana ibiyobyabwenge mu rubyiruko – UMUSEKE

Gicumbi: Inzego zose zasabwe kurwanya abazana ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi barasabwa guhagurukira ikibazo cy’ibiyobyabwenge bikunze kuvugwa muri aka karere, aho umuti w’ikibazo ari ubufatanye buturutse mu nzego z’ibanze, kugeza hejuru.

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi avuga ko amahoro ari inkingi y’ieterambere rirambye

Minisitiri w’Ubyiruko Rosemarry Mbabazi asaba buri umwe gushakisha abaroga urubyiruko, bakabahagurukira ku buryo ayo mateka mabi yakunze kuvugwa muri Gicumbi agomba guhinduka, urubyiruko ubwarwo rukabigiramo uruhare.

Agira ati “Turashaka gushyiramo imbaraga dufatanyije n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, ari n’urubyiruko nyirizina kugira duhashye ibyo biyobyabwenge, turashishikariza urubyiruko kujya batangaza abo bantu babaroga, babibazanira kuko nibo babica.”

Minisitiri w’urubyiruko tariki 15 Nzeri 2017 nibwo yari i Gicumbi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko mu murenge wa Kaniga.

Minisitiri w’Urubyiruko yongeyeho ko akarere ka Gicumbi nta zuba ryinshi rihaba ko bahagurukira guhinga  batishoye mu biyobyabwenge, ndetse ko bashobora kwifashisha ibigo by’imari bikabateza imbere, dore ko bafite byinshi mu bikorwa bagezeho biteza imbere mu bugeni n’ubukorikori.

Uhagarariye inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Gicumbi,  Ahishakiye Jean Damascene atangaza ko impanuro bahabwa bakomeje gushyiramo imbaraga mu bushobozi bafite, bakangurira bagenzi babo kurushaho gutekereza iterambere bifuza, ndetse ko kuba igihugu cyarabahaye agaciro,  na bo bakomeje urugamba rwo kongera ubukangurambaga bufasha urubyiruko bahagarariye, bakabakura mu  biyobyabwenge.

Urubyiruko rurasabwa kwimakaza amahoro nk’inkingi y’iterambere rirambye, ko nibareka kwishora mu biyobyabwenge ari bwo bazaba bifuza ejo heza,  kandi bikazabategurira ibyiza mu gihe kizaza, bikazahesha agaciro imiryango yabo n’igihugu.

Mu zindi mpanuro zatanzwe na Minisitiri ni no gusaba abafatanyabikorwa kuba hafi y’urubyiruko, bakabafasha kubashakira amasoko y’ibyo bakoze, no kumenyekanisha ibihangano byabo.

Tariki 15 Nzeri nibwo hijijwe umunsi w’Urubyiruko

Inzego zose zasabwe gukora mu kurandura ibiyobyabwenge mu rubyiruko

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock