Gicumbi: Min. Mbabazi yasabiye urubyiruko ubufasha bwabateza imbere – UMUSEKE

Gicumbi: Min. Mbabazi yasabiye urubyiruko ubufasha bwabateza imbere

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wabereye mu karere ka Gicumbi, Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urubyiruko kurwegera bakarufasha kumenyekanisha ibikorwa byarwo.

Yasuye bimwe mu bikorwa by'urubyiruko asaba abafatanyabikorwa kurwegera bakabashakira amasoko

Yasuye bimwe mu bikorwa by’urubyiruko asaba abafatanyabikorwa kurwegera bakabashakira amasoko

Muri uyu muhango, urubyiruko rwamuritse bimwe mu bikorwa by’ubukorikori rwakoze kugira ngo rwivane mu bukene.

Minisitiri w’urubyiruko, Mbabazi Rosemarry wabanje gusura ibi bikorwa by’urubyiruko, yasabye abaterankunga mu kuzamura urubyiruko ko bakwiye kurwegera bakarufasha gutera intambwe rwifuza kugeraho.

Ati “Tugomba kwifashisha abafatanyabikorwa dufite, bakarushaho kubashakira amasoko ndetse no kumenyekanisha ibihangano byabo , kuko ni byiza kandi birivugira nk’uko twabibonye, gusa abafatanyabikorwa bakaba abaranga, kuko umukobwa  wabuze umuranga yaheze iwabo.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko nibiba na ngombwa aba baterankunga bakwiye kujya bafasha uru rubyiruko mu buryo bw’amikoro kuko batangaje ko ubushobozi bwabo bukiri hasi.

Yanashimye uru rubyiruko rwakuye amaboko mu mifuka rukihangira imirimo, arwizeza ko Leta izakomeza kurushyigikira.

Ahishakiye Jean Damascene uhagarariye inama y’urubyiruko mu karere ka Gicumbi yavuze ko imibereho y’urubyiruko muri aka karere iri kugenda itera imbere kuko hari urubyiruko rukomeje gucengerwa na gahunda yo kwihangira imirimo.

Ashimira Leta y’u Rwanda yagiye ibegereza inzego zibafasha kungurana ibitekerezo. Ati “Natwe twiyemeje kungurana ibitekerezo ntabwo tuzabasebya, ndetse inama mutugira zo kwiteza imbere turazikurikiza ku buryo bushoboka.”

Gusa bamwe muri uru rubyiruko rwatinyutse rukihangira imirimo y’ubukorikori ruvuga ko rugifite imbogamizi zishingiye ku bumenyi, bagasaba ko bishobotse bajya bahabwa amahugurwa.

Uduseke bakora ngo bakeneye isoko

Uduseke bakora ngo bakeneye isoko

Ibihangano bakora byakunzwe

Ibihangano bakora byakunzwe

Bamwe mu bayobozi barimo n'inzego z'umutekano bitabiriye uyu muhango

Bamwe mu bayobozi barimo n’inzego z’umutekano bitabiriye uyu muhango

Bacinye ikinimba bishimira ibimaze kugerwaho

Bacinye ikinimba bishimira ibimaze kugerwaho

Bishimiye uyu munsi

Bishimiye uyu munsi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock