Gicumbi: ‘Software’ yakemuye ibibazo by’aborozi bibwaga n’abitwa ‘Abacunda’ – UMUSEKE

Gicumbi: ‘Software’ yakemuye ibibazo by’aborozi bibwaga n’abitwa ‘Abacunda’

*Mugwaneza Abdulah w’imyaka 19 ni we wahimbye iyi ‘Software’,
* ‘Abacunda’ hari ubwo bimaga aborozi amafaranga bavuga ko amata yapfuye,
*Software ifasha umworozi kwakira ubutumwa bugufi buvuga ko amata yakiriwe ku ikaragiro.

Mugwaneza Abdulah ni umusore w’imyaka 19 atuye mu murenge wa Rutare, arangije amashuri yisumbuye muri Ecole Technique St Kizito mu karere ka Gisagara, i Save,  yahimbye Software ifasha abaturage kumenya ko amata bagemuye yakiriwe ku ikaragiro, nyuma y’igihe kinini hari bamwe bibwaga n’abitwa ‘Abacunda’ bavuga ko amata yapfuye.

Mugwaneza yafashije aborozi kumenya amata bazishyurwa kuko mbere hari ubwo babwirwaga ko amata yabo yapfuye

Uyu musore ukiri muto, akorana n’amakusanyirizo y’amata azwi nka MCC (Milk collection centers) mu karere ka Gicumbi.

Yatekereje uburyo abaturage bagomba kumenya ko amata bohereje ku ikaragiro yakiriwe kandi ko nta zindi mbogamizi zajemo.

Abagemura amata bahembwa ku kwezi, hari iminsi bajyaga bakatwa n’ ‘Abacunda’ bababeshya ko hari iminsi amata yahageze yapfuye.

“Abacunda” ni abashinzwe kujya gufata amata mu borozi mu mirenge itandukanye, nabo bagakora akazi ko kuyajyana ku ikusanyirizo, ni bo batungwa agatoki ko babeshya abaturage ko hari amata yapfuye mu minsi runaka bagamije kwiba amafaranga y’aborozi.

Mugwaneza yagerageje gukora software itanga amakuru hagati y’umuturage n’ikusanyirizo, umworozi akamenya ko amata yohereje bayakiye neza.

Software yahimbye yitwa “MCC management system”, ifasha abaturage kumenya amakuru y’uko amata bohereje nta kibazo cyabayeho, ku buryo iyo umucunda ayagejeje ku ikaragiro rya Mcc,  hari ubutumwa bugufi buhita bugera ku muturage biciye kuri telephone, bamubwira ko amata yohereje nta kibazo cyabayemo.

Mugwaneza Abdulah agira ati: “Abaturage bagemura amata biciye ka bacunda, bakayageza kuri Mcc (Milk collection centers) nyuma Mcc yajya kwishyura ikayaha abacunda ngo bayajyanire aborozi babahaye amata, gusa hakunze kugaragara ibibazo by’abadahabwa amafaranga yabo biturutse ku bacunda bakundaga kubeshya ko hari iminsi amata batayakiriye bakabiba amafaranga.”

Iyi serivise ye inyuze mu ikoranabuhanga ngo imaze kugera ku baturage ibihumbi bine (4000) babasha kubona ubutumwa kuri telefoni mu karere ka Gicumbi, abaturage ngo bishimiye ubutumwa babona kandi nta kibazo cyo kwishyuza amafaranga y’amata bagihura na cyo.

Avuga ko ikoranabuhanga mu karere ka Gicumbi rikenewe cyane mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwagura ubumenyi, kuko ahenshi usanga Internet iri mu bigo bikomeye gusa.

Uyu musore avuga ko mu kerere kabo habonetse cyber Café ya Internet yihuta urubyiruko rwajya rufashanya kungurana ubumenyi.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Mugwaneza Abdulah yemeza ko agiye gukomeza muri Tumba College mu karere ka Rulindo, kandi ngo afite intumbero yo kwagura ubumenyi ku buryo yifuza kuzajya akora byinshi, harimo no gushakira urubyiruko imirimo.

Akarere ka Gicumbi gafite Amakusanyirizo y’amata agera kuri 15, ibibazo by’abaturage bavuga ko hari amafara badahabwa n’abacunda hari hamwe na hamwe bikiboneka.

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW GICUMBI

10 Comments

  1. kwizera emile

    11/09/2017 at 4:27 pm

    nice brother that is really nice

  2. kwizera emile

    11/09/2017 at 4:28 pm

    nice job my brother , please continue to work hard as possible

  3. Harora Emmy

    11/09/2017 at 6:23 pm

    Yes ETS the mother of success is Discipline and working hard. Always Acts Sayz

  4. peter

    11/09/2017 at 8:24 pm

    rwose ni neza cyane alwayz st kizito
    courage kabsa

  5. lily

    12/09/2017 at 2:39 am

    Woow! Keep moving on u will achieve more!

  6. shema

    12/09/2017 at 8:32 am

    wow what a good news !ni byiza nukuri keep moving forward.be blessed

  7. x

    12/09/2017 at 8:47 am

    Ntimureba se! Nta cyiza nko kwiga ugamije gukemura ibibazo bya bagenzi bawe (community, society,…)
    Uyu Muhungu IMANA Imuhe Umugisha mwinshiiiiii

  8. ngabo

    12/09/2017 at 2:59 pm

    Imisi y’umujura ni 40, Uyu musore arakoze cyane. Arengeye inyungu y’abanyarwanda benshi bari bamaze igihe bibwa.

  9. Romeo

    13/09/2017 at 7:52 am

    Man’sha’Allah nyagasani akongerere ubumenyi muvandi

  10. Danny viva

    13/09/2017 at 11:38 am

    Very Good bro! mubyukuri ukoze igikorwa kidasanzwe, gusa ntiwirare haracyari byinshi byo gukora!! iyaba buri wese yabanzaga kwita kunyungu za mugenzi we aho kwiyibanda ho gusa u Rwanda rwahinduka Paradizo!!!! nice work Man Jah bless u . tukuri inyuma na twe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock