Gicumbi: Ubujura bwa telefoni ku isoko rya kijyambere burafata intera – UMUSEKE

Gicumbi: Ubujura bwa telefoni ku isoko rya kijyambere burafata intera

Mu murenge wa Byumba mu kagari ka Gisuna ahaherereye isoko rya kijyambere, haravugwa ubujura bukabije bukorwa cyane ku munsi w’isoko, aho abenshi usanga telefoni (telephone) z’abaturage ari zo zibasirwa cyane kurusha ibindi bikoresho.

Aha ku isoko hasigaye hagereranywa no ku Iposita i Kigali kubera ubucuruzi bwa telefoni ahanini ziba zibwe

 

Ahitwa nko ku Iposita mu mujyi wa Kigali,  hamenyekanye cyane ku bucururizi bwa telefoni zakoreshejwe (occasion), ku Iposita mu karere ka Gicumbi naho hafashe iri zina.

Iri rina ryogeye nyuma yo kubona habaye isoko ryo kugura no kugurisha telefoni, inyinshi muri zo usanga banazibye.

Abakorera mu isoko rya kijyambere hamaze gufata izina ryo ku Iposita i Gacumbi, batangarije Umuseke ko iyo ushaka telefoni bayikwibye ako kanya uhitira ku muryango w’isoko hejuru mu igorofa ku Iposita.

Ngo hari igihe uhita uyihasanga batarayigurisha, cyangwa ukabwira abahakorera ubwoko bwayo nyuma bakaza kuyihagurisha bakaba bafata uwayibye.

Nshimiyimana Jean Damascene acuruza imyenda avuga ko ahamaze imyaka igera mu icumi, afite n’itsinda ry’ibimina by’abacuruzi ahagarariye bamugiriye ikizere, gusa avuga ko iki kibazo cy’ubujura bwa telefoni cyahereye kera, ko hari abafatwa bibye nyuma bakazigarura.

Ati: “Hano ku Iposita harazwi kuva kera. Usibye ko hari abafashwe bakajyanwa mu nzererezi, ubu ni nk’aho biri kugabanuka, abajura basigaye baza ku munsi w’isoko cyane, naho ubundi mbere ubujura bwakorwaga buri munsi.”

Kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu nibwo isoko rya kijyambere rya Gicumbi rirema, ubwo twahasuraga muri iyi weekend, Mukanoheri na we uhakorera yashimangiye ko kwiba bitaracika.

Mukanoheri ucuruza ibitoki avuga ko we bamaze kumwiba telefoni eshatu, bityo yahisemo kutongera gukoresha telefoni ari mu kazi.

Ngendahimana na we ukorera mu isoko avuga ko hari amazina baba bazi y’abantu bakekwaho gukorakora mu mifuka y’abaturage, akavuga ko iyo hari ikibwe hari ab’ingenzi bahita bashakishirizaho.

Abaturage bakunze kujya batangariza ubuyobozi bw’akarere ko muri iri soko hari ubujura kandi ko abacungaga umutekano w’isoko ari bakeya, muri iyi minsi bashyizweho urwego rw’abikorera rushinzwe umutekano w’isoko, ngo barebe ko ikibazo cy’ubujura cyagabanuka cyangwa kigacika burundu.

Usibye ubujura bwo kwiba telefoni, n’imyenda bwakunze kuvugwa cyane muri iri soko, hari n’abagore bari bamaze iminsi bafatwa baje gutekera imitwe abaje kurema isoko, abandi bagafatanwa ibyo bibye babihishe mu bitenge.

Ubujura bukunze kuhaba cyane ku minsi isoko riremaho

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  1. Muyiramye yves

    25/09/2017 at 5:35 pm

    Abo bajura bakumirwe hakiri kare abaturage bafatanyije ninzego z’umutekano,thx.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock