Gicumbi: Umucyecuru w’imyaka 100 arashima Perezida kubyo akorera abakuze – UMUSEKE

Gicumbi: Umucyecuru w’imyaka 100 arashima Perezida kubyo akorera abakuze

Gicumbi – Mu gihe abasaza n’abakecuru bizihizaga umunsi mukuru wabahariwe, Kabihogo Siteriya, umukecuru ufite imyaka 100 utuye mu murenge wa Muko, mu Kagari ka Mwendo, mu mudugudu wa Gikumba, ashima cyane uburyo igihugu cyashyizeho umunsi mukuru wo kuzirikana abageze mu zabukuru, agashimangira ko byinshi byiza babigejweho, ndetse agashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame by’umwihariko.

Kabihogo Siteriya ashimira uburyo ubuyobozi buriho bubitaho.

Kabihogo Siteriya ashimira uburyo ubuyobozi buriho bubitaho.

Kubera gahunda zihariya za Leta zo gufasha abageze muza bukuru, usanga abasaza n’abakecuru bari hejuru y’imyaka 60 akenshi birahira Perezida Paul Kagame “uri kubashajisha neza” nk’uko bakunze kubivuga.

Kabihogo Siteriya ashimira Leta kuba ibakorera umunsi mukuru nk’abantu bageze muza bukuru.

Ati “Babidukoreye tubona ari byiza, kuba dushaje se ntabwo twebwe twahabwa ibyiza? Natwe ibyiza twabibona tukabyitabira, kandi yarabitweretse Kagame, si ubu tuzabibona gusa, yarabitweretse rwose yaradukijije, turaho turakenyeye turakesha, tukagenda mu bandi, ubundi se iyo mba ntabaho neza mba naje mu birori.”

Uyu mukecuru Kabihogo wivugira ko afite imyaka 100, avuga ko nubwo nta nkunga y’abageze mu zabukuru ahabwa (Direct  support) kubera ko afite abana bamuba hafi, ashima cyane uburyo Leta yashyizeho gahunda yo gufasha bagenzi be bashaje kandi badafite ubushobozi.

Umusaza Bapfakorora Jean w’imyaka 87 utuye mu murenge wa Bwisigye nawe ashima cyane uburyo  umuyobozi w’igihugu Perezida Paul Kagame ngo yabakuye ahantu habi cyane.

Bapfakorora Jean waboneye ibyiza byinshi ku buyobozi buriho.

Bapfakorora Jean waboneye ibyiza byinshi ku buyobozi buriho.

Yagize ati “Ndamutse mbonye Perezida Paul Kagame namutambira nkamushima, kuko yadukuye mu mwobo, yadukuye ahantu habi adushyira aheza, mbese yadukuye mu karengane kuva  ku butegetsi bw’umwami Rudahigwa, ninaho namenyeye ubwenge, ariko ntacyo umusaza wa kera bamumariraga.”

Uyu Bapfakorora yongeraho ko mu gihe cyo hambere, nko kuva kubw’umwami Rudahigwa “ubwo yari atangiye gusora, nta kintu bamariraga abakuze, ko ahubwo hari abasaza bakubitirwaga mu mirima y’ikawa, cyangwa bazira kujya mu bipimo, cyangwa babashinja kutajya mu nama.”

Uyu musaza, agashima ko ubu abasaza n’abakecuru batishoboye bahabwa ubufasha kenshi, dore ko we yanahawe inka n’inzu.

Abasaza n'abakecuruzi bizihije umunsi mukuru wabahariwe.

Abasaza n’abakecuruzi bizihije umunsi mukuru wabahariwe.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock