Gicumbi: Umukobwa yabyaye umwana ahita amuta muri WC – UMUSEKE

Gicumbi: Umukobwa yabyaye umwana ahita amuta muri WC

Kuri uyu wa kane umukobwa w’imyaka 24 wo mu murenge wa Nyankenke yabyaye umwana akimara kumubyara amuta mu musarani nk’uko byemezwa n’abaturanyi b’iwabo. Yahise atabwa muri yombi, aka gahinja ko bakavanye mu musarani kashizemo umwuka.

Uyu mukobwa yitwa Uwapapa Sarah, ntibizwi neza impamvu yamuteye kujugunya umwana yari amaze igihe atwite mu musarani. Gusa yari umukobwa watewe inda atarashaka.

Abaturanyi n’ababyeyi be babashije kumenya aya makuru nyuma y’uko babuze umwana yabyaye.

Yaje kwemera ko yamujugunye mu musarani nk’uko umwe mu baturanyi yabibwiye Umuseke ariko byari byatinze bavanamo umwana ahagana ku gicamunsi yashizemo umwuka.

Birakekwa ko Uwapapa yabyaye ahagana saa yine z’amanywa.

Nyuma yahise atabwa muri yombi na Police ariko abanza kujyanwa ku bitaro bya Byumba kugira ngo yitabweho.

Ubushakashatsi bwakozwe na Glid mu mwaka washize bwerekanye ko hari abagore/abakobwa batarengeje imyaka 25 bagera kuri 300 bafungiye muri gereza zinyuranye mu Rwanda bashinjwa ibyaha bishingiye ku gukuramo inda.

Umuryango nyarwanda muri iki gihe wugarijwe n’ubusambanyi bufata indi ntera mu rubyiruko, hari ubwo bivamo inda zitateganyijwe, ingaruka nyinshi zikaza ku bakobwa bazitwite n’abana bibaruka.

Mu karere ka Gicumbi

Mu karere ka Gicumbi

Mu murenge wa Nyankenke

Mu murenge wa Nyankenke

Abaturanyi bababajwe n'akana kavutse nyina akagata mumusarani kagapfiramo

Abaturanyi bababajwe n’akana kavutse nyina akagata mumusarani kagapfiramo

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

3 Comments

  1. maniraguha jean pierre

    07/10/2017 at 9:38 am

    uwo wavukije ubuzima uwo mwana akatirwe urumukwiriye kandi uwo mwana imana imwakire mu bayo

  2. Kalisa

    09/10/2017 at 10:24 am

    Ubusambanyi mu rubyiruko burakabije. Bakwiye kwirengera ingaruka. Ariko abana b’abakobwa bakomeze bigishwe ko baba biyangiriza ubuzima bikururira n’imivumo myinshi. Hano Rubavu ho birakabije,buri munsi dutoragura impinja zikivuka mu mugezi wa Sebeya, muri za Ruhurura, muri toilettes n’ahandi. Abakobwa bacu bigishwe cyane, ariko n’abagabo basambanya abana bato kuki badakurikiranwa koko? Ibi bikwiye guhinduka menya ari byo biri kudutera iyi myaku yose, abantu nta mahoro bafite ni ukuri.

  3. keza

    10/10/2017 at 1:19 am

    umugabo, umugore babyaye umwana bakamuta bose bagombye kuba responsable yuwo mwana.
    kubwira abagore kwifata abagabo mukabashumura se? bazajya basambaya ibiti? cg ibyatsi?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock