Gicumbi: Urubyiruko rurasaba inzu y’imyidagaduro – UMUSEKE

Gicumbi: Urubyiruko rurasaba inzu y’imyidagaduro

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rushimangira ko rumaze kwiteza imbere mu mpano zitandukanye, haba mu buhanzi, kubyina, imikino itandukanye, bagasaba aho kujya bamurikira ibyo bagezeho dore ko ngo babangamiwe no kuba nta nyubako y’imyidagaduro bafite.

Urubyiruko rukeneye aho guhurira.

Urubyiruko rukeneye aho guhurira.

Mu rwego rwo kugerageza kwirwanaho berekana ibyo bagezeho, urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rukunze kwiyambaza ubuyobozi bw’Akarere bukabatiza icyumba cy’inama cy’Akarere, gusa kuhabona nabyo ngo bibasaba igihe kirekire kandi ntibabashe kuhabona uko babyifuza, dore ko bituma bidagadura nka rimwe mu mwaka.

Abahanzi bo muri Gicumbi baracyarwana no kwimenyekanisha, nko kuri uyu wa 06 Kanama 2017, bamwe mu bahanzi bo muri aka Karere bazwi nka Ipfundo arts bateguye igitaramo cyo kwimenyekanisha, gusa ibitaramo nk’ibi babitegura ku buntu nta mafaranga bishyuza kugira barusheho kumenyekanisha ibihangano bamaze kugeraho.

Umwe mu bahanzi baza ku isonga mu kwerekana ko biteje imbere muri aka karere ni uzwi nka Major Phabrah, umusore ukirangiza amashuri yisumbuye wagaragaje ugaragaza ubuhanga, akaba amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri esheshatu, ndetse n’ebyiri yabashije gukorera amashusho.

Major Phabrah akaba asaba ubuyobozi kubashyigikira, dore ko ngo iyo bamwe batangiye kumenyekana bahita bajya kwibera mu mujyi wa Kigali, ngo barebe ko bamenyekana kuko iwabo nta buryo bwatuma bamenyekana buhari.

Ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Rwamucyo Evode, avuga ko Gicumbi imaze kugira abahanzi bateye imbere mu muziki ku buryo bugaragara, akabasaba kudacika intege.

Rwamucyo yizeza urubyiruko gukomeza kubakorera ubuvugizi ku bibazo byabo, kugeza aho bazarushaho kwiteza imbere mu mpano bafite.

 

Major Phabrah, itsinda rya 19 sounds, Itsinda rya S2B, KSK, na Besto ni bamwe mu bahanzi bavuga ko bamaze kubaka izina muri aka karere, dore ko ari nabo bari bateguye iki gitaramo cyo kwerekana aho bageze biteza imbere mu muziki, gusa bakavuga ko bakeneye gushyigikirwa mu nzego zitandukanye.

Nshimiyimana J Damascene uzwi nka “No Beef”,ni umwe mu bakomeje gufasha abahanzi ngo bamenyekanishe impano zabo ku giti cye, avuga ko urubyiruko rwitabiriye ibi birori wasangaga bishimye cyane, dore inzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi yari yuzuye.

Urubyiruko rubyina umuziki.

Urubyiruko rubyina umuziki.

Major Fabrah Ukunzwe ati "Mwabyiboneye?"

Major phabrah ukunzwe ati “Mwabyiboneye?”

Evence Ngirabatware
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock