Gicumbi: Urubyiruko rwinjiye mu bukorikori rurasaba agakiriro – UMUSEKE

Gicumbi: Urubyiruko rwinjiye mu bukorikori rurasaba agakiriro

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu karere ka Gicumbi binjiye mu bikorwa by’ubukorikori kugira ngo biteze imbere ariko bakavuga ko imbogamizi ari aho bakorera kuko badafite agakiriro.

Iyi ni yo nzu Karangwa akoreramo ibikorwa bye

Iyi ni yo nzu Karangwa akoreramo ibikorwa bye

Karangwa Jean Luck wo mu murenge wa Byumba, akora ibikorwa by’ubukorikori birimo imbabura n’ibikapu bikoze mu byuma (bita mare).

Uyu musore w’imyaka 28 yatangiye akora Imbabura ari wenyine nyuma aza gukoresha abakozi barindwi yagiye anigisha gukora ibi bikoresho.

Ati “Tugerageza kwiteza imbere uko dushoboye gusa igishoro gihagje ntikiraboneka, ubu iyo tubonye isoko ryo gukora mare zo kujyana mu bigo by’amashuri ntitubona aho kubika ibyo twakoze hahagije.”

Karangwa uvuga ko iyo babonye isoko bashobora gukora mare 260 mu byumweru bibiri, avuga ko bibagora kubona aho babika ibyo baba bakoze, akavuga ko iki kibazo cyakemurwa no kuba bakubakirwa agakiriro.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abayobozi b’uturere gushyira imbaraga zishoboka gushyigikira urubyiruko mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Avuga ko ubuyobozi bw’ibanze bukwiye kugaragaza imbogamizi zose zishobora kubuza urubyiruko kwiteza imbere bukanakora inyigo yagira uruhare mu guhindura imibereho yarwo kuko biri mu ntego zihawe muri gahunda y’imyaka irindwi.

Ati “Turashaka ko abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere natwe ku ntara tugakomeza kubashyigira, ndetse urubyiruko rurangije amashuri rudafite amahirwe yo kubona akazi tukabashakira amahirwe yo kubona imirimo.”

Gatabazi wagarutse ku gikorwa cyo gukusanyiriza inkunga yo guteza imbere urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange cyasize habonetse miliyoni imwe, avuga ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushakira igishoro urubyiruko.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buteganya kubaka agakiriro mu murenge wa Rukomo, gusa bamwe mu rubyiruko bavuga ko aka gakiriro kazaba kubatse kure kuko kategereye umugi wa Byumba kandi ari ho bafite isoko ry’ibyo bakora.

Iyo yakoze byinshi ajya kubikisha ku baturanyi

Iyo yakoze byinshi ajya kubikisha ku baturanyi

Karangwa avuga ko bafite imbogamizi zo kuba badafite agakiriro

Karangwa avuga ko bafite imbogamizi zo kuba badafite agakiriro

Baracuruza bakohereza mu tundi turere

Baracuruza bakohereza mu tundi turere

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock