Gicumbi: Utanze amakuru kuri magendu n’ibiyobyabwenge azajya ahabwa 10% y’ibyafashwe – UMUSEKE

Gicumbi: Utanze amakuru kuri magendu n’ibiyobyabwenge azajya ahabwa 10% y’ibyafashwe

Mu nama yahuje abayobozi bo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego z’umutekano muri iki cyumweru dusoje, hafashwe ibyemezo bikarishye byo guca ibiyobyabwenge n’ubucuruzi butemewe (magendu )birimo no gukangurira abaturage gutanga amakuru kuri ibi byaha aho uzajya utanga amakuru azajya ahabwa 10% ry’agaciro k’ibyafashwe.

IGP Gasana avuga ko umuturage uzajya atanga amakuru azajya ahabwa agahimbazamusyi

IGP Gasana avuga ko umuturage uzajya atanga amakuru azajya ahabwa agahimbazamusyi

Ubucuruzi butemewe n’ubw’ibiyobyagwenge bikunze kugaragara cyane mu turere twa Gicumbi na Burera duhana imbibi n’igihugu cya Uhanda.

Abatuye muri utu turere bakunze gusabwa gutanga amakuru kuri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko ariko bamwe bakinangira, aho bavugaga ko banga kwiteranya n’abaturanyi dore ko hari n’abavugaga ko iyo batanze amakuru bibaviramo ingaruka zo guhohoterwa n’abo bagaragaje.

Mu nama yari igamije kurandura ibi bikorwa by’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ubucuruzi butemewe (magendu), yari yanitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Police, IGP Emmanuel K. Gasana, yafatiwemo ibyemezo 20.

IGP Gasana avuga ko bizeye ko ibi byemezo bizagira uruhare mu kugabanya ibi bikorwa byajyaga binahunganya umutekano w’igihugu dore ko ibiyobyabwenge byinjiye mu gihugu bisakara mu bice byose.

Umuyobozi w’intara yamajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wagarutse kuri ibi byemezo byafashwe muri iyi nama, avuga ko ibi bikorwa bikwiye gucika burundu.

Asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze gutanga umusanzu wabo ufatika, akavuga ko utiteguye gukoresha imbara ze zose muri iyi gahunda ashatse yasezera.

Guverineri Gatabazi atunga agatoki bamwe mu bayobozi b’imidugudu kugira uburangare kuko hari uduce twinshi ducururizwamo ibiyobyabwenge kandi ababikora birirwana n’abayobozi batwo.

Urubyiruko rwo muri aka gace ruravuga ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kurandura magendu n’ibiyobyabwenge.

Dukundukuze Genevieve wagiriye inama abaturiye umupaka gufata iya mbere mu gutanga amakuru bagahabwa aka gahimbazamusyi ka 10% kashyizweho, avuga ko kurandura ibi bikorwa bikwiye gushyirwamo ingufu kuko byangiza urubyiruko bagenzi be kandi ari bo maboko y’u Rwanda rw’ejo.

Iyi nama yahuze inzego zitandukanye zirimo iz'Umutekano yafatiwemo ibyemezo 20

Iyi nama yahuze inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano yafatiwemo ibyemezo 20

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

13 Comments

  1. Mawazo

    04/11/2017 at 3:39 pm

    Nintanga amakuru kuri kanyanga cyangwa urumogi, bazajya bahuta bampaho 10%. Hummmm!!! Ese ako gaciro polisi ikabara gute ku bintu bitagira fagutire?

    • Junior

      05/11/2017 at 3:55 am

      Ni 10% yiyo kanyanga nyine.Igikopo, cyangwa icupa ryayo.

  2. callixte

    04/11/2017 at 3:41 pm

    Uyumunsi ntago mwaduhaye amakuru nkuko bisanzwe byajyenze gute?

  3. Kugamba

    04/11/2017 at 6:51 pm

    Ibi nuguhuzagurika rwose.Mbivuze ubu mureke murebe mu mezi atandatu niba bitazaba byahindutse uruva gusenya.Dore aho nibereye.

  4. Fungaroho

    04/11/2017 at 8:35 pm

    Mwe Muzaduhe 25%kuko Kanyanga Irahenda

  5. Gilbert

    05/11/2017 at 7:15 am

    Ariko ntibazajye batangaza uwatanze amakuru kuri iyo magendu kuko hari igihe ubuyobozi bushima uwatanze amakuru nkokumugaragaza neza ariko uwatanzweho amakuru akamwihimuraho

  6. kair

    05/11/2017 at 9:24 am

    magendu ihita icibwa amande, cg se igafatirwa ubwishyu buragaragara. none se KO ibiyobyabwenge bitwikwa cg bikamenwa iyo 10% izabarwa ndetse izava he ?

    • muhire

      05/11/2017 at 2:40 pm

      baratubeshya mwana nukugura ngo bariya bazizana bazatumenumutwe polisi yigaramiye na RRA yarabivuze ntiyabikira none abantu baramaranye ngo mwambwira se ko leta yahomba nyine se ko babitwika wayemberwa ibintu batwinse nabo ko bagiye kuturagira jbi mvuga byambayeho naranze umuntu wa kanyanga atanga ruswa baramurekura banamubwira ko arinjye wabivuze none ubu yaramoize biba ngombwa ko muhunga yica mukuru wanjye ambuze ngaho namwe nimurange ntabwo umuntu yahomba miriyoni zirenga ebyiri hejuru yawe ngo bikugwe amahora nubu ndicuza pe leta kandi ntacyo yigeze imfasha

  7. wiseman

    05/11/2017 at 12:38 pm

    POLICE ko mbona izanye ibibazo? ngo bazatanga 10%? ni ukuvuga ngo ufashe amacupa 60 ya Kanyanga, uzahita utanga amacupa 6? hanyuma se ayo macupa 6 ko tuzi ko ari ibiyobyabwenge mudashaka ko binyobwa, ubwo muzayaha abantu ngo bayakoze iki? GUKEMUZA IKIBAZO IKINDI KIBAZO? YEWE mbona iyi atari solution. Ubundi se nimutanga amafr, ayo mafr azava hehe? mufite budget se? cg muzagurisha ibyo biyobyabwenge namwe. KABISA ndumva igisubizo mwatanze kitanyuze

  8. GICUMBI: twabaze natwe

    05/11/2017 at 2:19 pm

    Ese koko ubu POLICE iki ni igisubizo izanye? OYA DAAAAA!! ibi ni ibibazo ahubwo kuko ntiwavuga ngo uzatanga 10% z’ibiyobyabwenge. None ibyo biyobyabwenge uzabitanga abo baturage uzaba ubihembye bazabimaza iki?bazabinywa? Kandi kubinywa aribyo mu rwanya!! Muzatanga se amafranga-CASH? Ubwo se izo cash zizava hehe? muzazikura hehe koko? Urugero: umuntu naramuka afashe waragi ifite agaciro k’amafranga angana na milioni 2, bivuze ko muzamuha nibura ibihumbi 200(fr200000): ayo mafranga muzayavana hehe kandi wumva muvuga ko ibyo biyobyabwenge mubimena?Nimutamuhemba kandi ayo mafr,MUZABA MUEJE IKIBAZO. Byari kuba byiza iyo mutagira icyo mwemerera abaturage.

    • GILBERT

      06/11/2017 at 9:58 am

      Ntekerezako mwagomye gutegereza ,ukareba niba bazabura icyo bamuhemba wasanga polisi yarateganyile aho ayo mafaranga azava so wait and see

  9. Sebahunde

    05/11/2017 at 9:52 pm

    Uyu muyobozi wavuze aya magambo yagombye kujya munteko agasaba imbabazi zibyo yavuze kuko yahuzaguritse rwose.Ariko burya uziko abantu batari bamenya kuvangura icyo twita imbwirwaruhamwe n’andi magambo ushobora kuvugira iwawe cyangwa mu kabare umaze kwihagira Mitzingi? Ngo u Rwanda ni ikirahure cyuzuye wongeyeho igitonyanga, ngo natwe interahamwe tuzamanuka, ngo abantu ni ibigarasha,umwanda, umurozi, umugore muto..Akumiro gusa.Imana ihe abayobozi ubwenge buhagije bamenye uburemere bw’imyanya baba barimo bayuhahe kuko ibarusha uburemere.

  10. BUHORE

    07/11/2017 at 3:01 pm

    Eh!!! byaribyo ikibazo nyine ni ruswa igaragara mu nzego z’ibanze aho jya kubona ukabona umuntu w’umufrodeur cg umunyabyaha nkuwo ararekuwe maze agatangira kuguhiga buhongo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock