Gicumbi/Rutare: Abaturage bahangayikijwe no kutagira amazi meza – UMUSEKE

Gicumbi/Rutare: Abaturage bahangayikijwe no kutagira amazi meza

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi bavuga ko ikibazo cyo kubura amazi kimaze kugera ku rwego rwo hejuru, ku buryo ngo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Ijerekani imwe ngo igura amafaranga 200 Frw.

Ijerekani imwe ngo igura amafaranga 200 Frw.

Rutare ni umwe mu mirenge ifite udusantire dukorerwamo ubucuruzi kandi dutuyemo abantu benshi gusa ngo babangamiwe no kuba nta mazi meza bagira.

Umuturage witwa Nyirahategekimana yatubwiye ko bashobora kumara n’amezi atatu batabona amazi muri za ‘Robine’, icyo gihe bikaba ngombwa ko bajya kuyagura kubaba bagiye kuyavoma kure.

Agira ati “Hano amazi tuyagura mu isantire, aba ari mu majerekani, imwe ni amafaranga 200, usibye abanyonzi bajya kuyazana ku musozi wa Nyagahanga bakayatugurisha, twe ntabwo twabasha kugerayo keretse abasore nabo bafite amagare, nibo biboneye akazi.”

Umurenge wa Rutare ni umwe mu mirenge biteganyijwe ko Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame azageramo mu bikorwa byo kwiyamamaza, abaturage baho ngo biteguye kumugezaho iki kibazo cy’amazi bafite.

Uwitwa Ndekezi avuga ko ikintu k’ibanze biteguye kubwira Umukuru w’Igihugu n’abasura ari iki kibazo cy’amazi, dore ko ngo bafite amatiyo mu dusantire twabo, gusa Moteri ziyabagezaho ngo zarananiwe ku buryo bashobora kumara amezi nta mazi bafite.

 

Hashize iminsi itatu Umunyamakuru wacu ukorera Gicumbi agerageza kuvugana n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ngo atubwire aho bageze bakora ubuvugizi kuri ikibazo ariko ntibyadukundira.

Urubyiruko n'abagabo bafite amagare bibinjiriza amafranga.

Urubyiruko n’abagabo bafite amagare bibinjiriza amafranga.

Akazi karabonetse kuri bamwe kuko bajya kuyavoma bakaza kuyacuruza.

Akazi karabonetse kuri bamwe kuko bajya kuyavoma bakaza kuyacuruza.

Nubwo na mazi bagira ahagije bifuza kugira Isuku.

Nubwo na mazi bagira ahagije bifuza kugira Isuku.

Aho baza kugurira amazi mu isantire ya Rutare.

Aho baza kugurira amazi mu isantire ya Rutare.

Ibigega bitega amazi y'imvura ntibiherukamo amazi.

Ibigega bitega amazi y’imvura ntibiherukamo amazi.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

4 Comments

  1. Kamali Aloys

    28/07/2017 at 12:07 pm

    Ngo amezi??? Mwavuze ko hashize imyaka nta mazi aherukayo ra!!! Ngaho wibaze ijerekani izamutse imisozi n’imisozi igomba gukoreshwa imirimo yo mu rugo hanyuma ikanuhirwa n’amatungo kuko ubu bitemewe kuyajyana ku migezi ngo agomba kuba mu biraro!!! Isuku se itagira amazi ibaho kwa nde??? Abanyarutare turabihiwe rwose uko niko kuri!!!

  2. philbert

    28/07/2017 at 12:09 pm

    IBYO NI UKURI NIBAGERAGEZE AYO MAZI ABONEKE,kuko biroroshye kongera ubushobozi bw’imashini iyazamuara iyavana ku isoko iri hagati ya Kigoma na CYAMUHINDA.KANDI UBWO SI MUMURENGE wa Rutare gusa kuko icyo kibazo bagisangiye n’abo mumurenge wa MUKO cyane cyane mu kagari ka KIGOMA NA mwendo .twizere ko iyi manda ya muzehe izagikemura burundu ubundi tugakomeza umuvuduko mu iterambere

  3. elly

    29/07/2017 at 5:55 am

    iyo mihanda iravuga byinshi. nyamara i kigali bari gusenya buri munsi.

  4. kalimu

    10/08/2017 at 6:31 pm

    iRUTARE HAKENEWE N’UMUHANDA WA KABURIMBO IVA CYAMUTARA -RUTARE-GICUMBI,YAFASHA UBUHAHIRANE N’AKARERE KA GASABO(GASABO NYIRIZINA) N’INTARA Y’AMAJYARUGURU( GICUMBI)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock