Gicurasi – Nyakanga, amafrw u Rwanda rwinjiza mu gusura ingagi yazamutseho 39% – UMUSEKE

Gicurasi – Nyakanga, amafrw u Rwanda rwinjiza mu gusura ingagi yazamutseho 39%

Igereranya ryakozwe n’ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) riragaragaza ko mu mezi atatu ashize amafaranga u Rwanda rwinjiza mu gusura ingagi yazamutseho 39%, ugereranyije n’amezi ya Gicurasi, Kamena, na Nyakanga 2016.

Ingagi ni umutungo ukomeye ku bukungu bw’u Rwanda/Photo Umuseke

Belize Kariza uyobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yabwiye Umuseke ko iri zamuka ridafitanye isano cyane no kuzamura ibiciro byo gusura ingagi, kuko ngo abasuye ingagi hagati ya Gicurasi – Kamena – Nyakanga 2017 hamaze gushyirwaho ibiciro bishya (amadolari ya america 1 500) ari 1 300 bangana na 15% by’abarenga ku bihumbi bitandatu bazisuye muri ariya mezi atatu.

Yagize ati “Ni ubusesenguzi twakoze, kuko umwaka ushize muri aya mezi twacuruje impushya zo gusura ingagi zigera ku 5 380, noneho uyu mwaka bigera ku 6 557 muri aya mezi atatu ya 2017.”

Kariza avuga ko n’ubusanzwe kuva mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi) kugera mu kwa cyenda (nzeri) ari ibihe bakiramo abakerarugendo benshi bita “High season”, gusa uku kwiyongera muri iki gihe bishobora kuba bifitanye isano n’inama nyinshi zaberaga mu Rwanda.

Ati “Ntabwo nakubwira ngo hari impamvu yihariye, zishobora kuba ari impamvu nyinshi, bishobora kuba ari inama nyinshi twagize muri iki gihe kuko iyo abantu baje mu nama bajya no gusura ingagi, no kuba twari mu bikorwa byo kwiyamamaza (kw’abahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika) twari dufite abashyitsi benshi cyane bakaza mubyo kwiyamamaza bakajya no gusura,…ariko cyane cyane ni inama, twagize Youth Connekt Africa,…”

Uretse izamuka rya 39% kubyinjiye bivuye mu gusura ingagi, n’abasabye kuzisura (booked gorilla permits) bazamutseho 22%.

Mu mwaka ushize wa 2017, Parike y’ibirunga irimo serivise yo gusura ingagi yinjirije u Rwanda amafaranga y’u Rwanda 4 997 512 325, mu gihe mu 2016 yari yarwinjirije 3 605 365 161 Frw.

Belise Kariza uyobora ishami ry'ubukerarugendo muri RDB.

Belise Kariza uyobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock