Gikondo: Inzego zitandukanye zasuye wa mwana watewe inda ku myaka 14 – UMUSEKE

Gikondo: Inzego zitandukanye zasuye wa mwana watewe inda ku myaka 14

Kicukiro- Kuri uyu wa mbere inzego zirimo Komisiyo y’igihugu y’abana, abayobozi b’ibanze ndetse n’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’abana basuye wa mwana w’i Gikondo watewe inda afite imyaka 14 ubu akaba ari hafi kubyara. CLADHO yamuzaniye ibikoresho by’ibanze inamugenera abazamufasha.

Abahagarariye inzego z'ubuyobozi bw'ibanze, Komisiyo y'igihugu y'abana na CLADHO bageze aho uyu mwana acumbitse

Abahagarariye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, Komisiyo y’igihugu y’abana na CLADHO bageze aho uyu mwana acumbitse

Abayobozi bandi baje kugira ngo bumve ikibazo cy’uyu mwana. Bose bajya inama ko uyu mwana yafashwa kubona ubutabera no kubyara neza.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana muri CLADHO avuga ko ubu bashyizeho abantu babiri bo gukurikirana bafasha uyu mwana.

Abo ngo ni umufashamyumvire wo kumufasha kwakira ibyamubayeho hamwe n’umunyamategeko uzamufasha kubona ubutabera.

Niwemutoni Theophile ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gikondo  yavuze ko baje ngo bamenye ikibazo cye bagire icyo bamufasha.

Niwemutoni ati “tuzakomeza kumukurikirana tumube hafi. Namara kubyara  tuzakomeza  tumukurikirane tukazanamufasha kubona ubutabera bukwiye.”

Umukozi wari uhagarariye inama y’igihugu y’abana ( NCC) yavuze ko bari baje kureba uko uyu mwana ugiye kubyara amerewe bakabikorera raporo bagashaka abafatanyabikorwa akabona ubufasha.

Furaha Umutoni nyina w’uyu mwana yahamirije aba bayobozi ko umwana we yavuye mu rugo kubera umugabo we (umugabo wa nyina).

Ati “ikibazo cyaturutse ku mugabo wanjye utaramushakaga, nibwo nahise mujyana kwa marraine we.”

Furaha yumva ko uyu mwana azaguma kwa nyina wabo, umucumbikiye, ubu akaba ariho nawe azajya agerageza kumufashiriza.

Bamwe mu basuye uyu mwana aho acumbitse

Bamwe mu basuye uyu mwana aho acumbitse

Uyu mugore asaba abandi babyeyi kujya bakurikirana abana babo ubwabo kuko ngo yahaye umwana we ‘marraine’ we amwizeyeho kumumufatira neza ariko niho yaterewe inda.

Imibare ya CLADHO igaragaza ko mu karere ka Kicukiro mu cyumweru gishize habaruwe abana 116 batwite, naho mu gihugu hose imibare ya MIGEPROF yerekanye ko hari abana 17 500 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batwite (mu gihe cy’ibarura riheruka).

Aba bana benshi baterwa inda n’abantu bakuru babashukishije ubuhendabana bahereye ku ntege nke zabo mu bumenyi n’uburere buva mu miryango yabo ku by’imibonanompuzabitsina

Evarsite Murwanashyaka wo muri CLADHO avuga ko umwana wagize ikibazo nk’iki adakwiye gutabwa ahubwo ababyeyi bakwiye kumwegera agahumurizwa akagarura ikizere cy’ubuzima imbere.

Udukoresho tw'ibanze CLADHO yamugeneye hamwe n'abantu babiri bo gukurikirana ikibazo cye

Udukoresho tw’ibanze CLADHO yamugeneye hamwe n’abantu babiri bo gukurikirana ikibazo cye

Abamusuye bumva ikibazo cye

Abamusuye bumva ikibazo cye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

43 Comments

  1. Abato

    13/11/2017 at 3:48 pm

    Umunyamakuru abivuze neza cyane at ni udukoresho bamuzaniye ntabwo ari ibikoresho. None se ko mbona ari pampegisi ebyiri n’ibikapu bya made in Rwanda ubwo nibyo akeneye byihutirwabkweli? Ushinzwe imibereho y’abaturage we ngo tuzamushakir’ubutabera n’amara kubyara. None se afite mituweri? Afit’ibyo kurya bihagije se byibura ngo n’uwo atwite azavuke ashyitse? Afit’imyenda y’umwana se hamwe n’ibyo kumworosa? Kwifofotoza gusa mukor’ubusa byo murabishoboye. Umuseke mwaduhaye contact z’uyu mwana twe tukamwifashiriza tukaruta bariya? Muzaba mukoze.

    • Aline

      13/11/2017 at 4:09 pm

      Aaaaaa urakangata kandi ntacyo wakoze!!
      Contact z’Umuseke ziri ku rubuga rwabo, bahamagare baguhe contact z’umwana ugende umufashe niba atari uguhutera gusa!

      Aba batanze udukoresho ngaho wowe jyana ibikoresho

      • liki liki

        13/11/2017 at 4:22 pm

        hihihiii ari guhutera noneho, hahaha bcp amadebe ari empty arasakuza cyane.

        • Mike

          13/11/2017 at 5:19 pm

          cyane rwose!

      • Mbiswa

        13/11/2017 at 6:10 pm

        Reports zigaragaza ko mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hose abana batewe inda z’indaro bagera ku 17,000. ibinyamakuru kandi ejo byanditse ko mu Karere ka Ruzizi honyine kuva 2012 kugera 2017 abana bamaze guterwa inda ari 2,000. Ibi bivuze ko average muri Ruzizi abana baterwa izo nda buri mwaka ari 400; tuvuze ko muri buri karere average ingana n’iyo muri Ruzizi wabona koko ko uturere twose hamwe abana baterwa inda ari 12,000 buri mwaka. Ugenekereje mu myaka 5 ishize, abana 60,000 mu Rwanda hose batewe inda z’indaro.

        Byumvikane ko muri aba bana 60,000 harimo abameewe nabi kurusha uyu mukobwa w’i Gikondo, hanyuma niba ibi byakozwe n’aba bategetsi atari UGUHUTERA umuntu yabyita iki ? Niba iki gihugu cyuzuyemo NGO ngo ziharanira imibereho y’abana, Ministeri ibashinzwe, inama nkuru y’abana, za Imbuto zajyaga zimanika ibyapa bya “Fata umwana wese nk’uwawe”….Umusaruro wabo bose hamwe ni uwuhe?

        Muri macye wimurenganya ariwe, ari na bariya ibyo barimo bose ni UGUHUTERA. Ese ubundi udahutera muri icyi gihugu ni nde, wabona n’uumwe, ko ubanza ari indwara !

      • Sheja

        14/11/2017 at 9:16 am

        Unywa iki Aline we baguhe? umbaye kure mba ngukoze muntoki. Harabantu baberaro kugaya gusa, congratulation k’umuseke.com, iki nicyo bita advocacy

    • rukundo

      13/11/2017 at 8:42 pm

      PLZ mujye mureka kuvuga ubusa, uriya mwana bamuzaniye ibikoresho nkenerwa byose ku mubyeyi ugiye kubyara kugeza no ku myambaro y’umwana uzavuka, ibindi muba mushaka gusebyamo ni ibiki?wagezeyo ureba ibyo bamuhaye uko buingana?

    • lily

      14/11/2017 at 7:22 am

      None se wowe utanze iki? Comment inenga gusa? N’uwamuha isabune ya 500 yaba akoze igikorwa kiza rwose tujye tugira umutima ushima ibyo abandi bakoze uko bingana kose.

    • ignace

      14/11/2017 at 9:44 am

      kabisa baduhe contact tumufashe dujuye kumufuka wacu kandi ntibigoye pe icyambere numutima utabara

  2. NUTRITION(England)

    13/11/2017 at 4:30 pm

    UYU MUKOBWA namubona nte ngo muzane hano muli England? Ese kumubonera passport birihuta?birashoboka?namufata akaza hano akava muri ibyo bibazo mbona bisigaye bifitwe na besnhi mu RWANDA. Yaba afite mobile ?

    • Mike

      13/11/2017 at 5:18 pm

      @Nutrition. Aho ntabaterwa inda ra?

      • Sade

        13/11/2017 at 6:09 pm

        Ababona numero ye bari mu gihugu bayihe Nutrition, ariko abanyarwanda mwabaye gute??!! uwo munabi wose ni uw´iki?
        Leta irabyemera ko iki kibazo cyafashe indi ntera, ariko abantu ku giti cyabo aha ndabona bashaka kuvuga nabi!! Rwandans are over complicated! Anyway wenda hari icyo yamumarira, kdi n´abagerageje ni sawa, gusa wenda amafr y´amafoto no kubyamamaza bari buyamuhe, ariko wenda bitumye hari abifuza kumufasha kurushaho.

        Imana ibane namwe.

      • douce

        14/11/2017 at 6:26 pm

        hhhhh,mbariza nyabu

    • Ruti

      14/11/2017 at 7:46 am

      Nutrition urashaka a Slave?? ntawe ubonye izo mpuhwe zawe zinteye amakenga ndarota amabi yamubaho yarenga ayo arimo aje aho!

    • HAKIZIMANA

      14/11/2017 at 8:51 am

      wangu niba uvuze ukuri ngiyo phone yajye umpamagare ngushakire iyuwo mwana
      +250786853440

    • GILBERT

      14/11/2017 at 3:15 pm

      hhhhhhhhhh ubwo se wabanje gukora ubushakashatsi ahongaho usanga ntabana baterwa inda bahaba? none se wabahereyeho konabo bahari cyangwa niba ufite umutima ukunda ukamufashiriza aho ari.

  3. uk

    13/11/2017 at 6:14 pm

    @Nutrition nibyiza kubera umutima ugaragaje wo kwitanga ariko nahano wahamufashiriza kuko no guhita umujyana aho bitahita byemera mu isegonda rimwe nubwo iyo passport yaba ayifite ariko ubwo niba ufite uwo mutima ababishinzwe baguhe telephone wamufashirizaha cg wamuvugisha we numuryango we ukumva uko babyakira wagerageza umuseke nimudatenguha ubandikire baraguha number.

    Asante

  4. kareg

    13/11/2017 at 6:55 pm

    Hanyuma se? Hutera nawe se sha urebe uwo ushyira umuti w’ isabune wa 500.

  5. byumbanos

    13/11/2017 at 8:10 pm

    @NUTRITION: bagututse kubera ko washatse kuvuga ukuri. Hano mu Rwanda turareba ,tugaceceka,tukavuga makeya!!

  6. Umuhorakeye

    13/11/2017 at 9:48 pm

    @Aline uranyishe cyane ngo ari guhutera. Nibyo niba aba bayobozi bajyanye udukoresho ngaho nawe najyane utundi bibe ibikoresho. Nangwa nabo bagize Uwo mutima mwiza WO kujyayo. Izi raporo ziteye ubwoba Leta nitabare. Gusa ngira ngo izingiro rya byose n’ubukene buri mu baturage.

    • OK

      14/11/2017 at 5:33 am

      Ko mbona mugiye kubigira urubanza ra

  7. Mihaho

    13/11/2017 at 9:48 pm

    Umuseke ni byiza kudufasha…iyo mudashyiraho iyi nkuru..reka da.

  8. sweden

    13/11/2017 at 10:39 pm

    NUTRITION(England ashaka gukurikiza utaravuka

    • HAKIZIMANA

      14/11/2017 at 8:52 am

      haaaaaaaaaaaaaa urikigeragezo nawe niyo dealo se

  9. Nkundurwanda

    13/11/2017 at 10:50 pm

    Ntabwo ari byiza kugaya ibyo bamuhaye kuko byibura bamutabaye,aho kugaya wakongera name ukava mu magambo ugashyira mu bikorwa!

  10. Nkundurwanda

    13/11/2017 at 10:51 pm

    Wakongera nawe.

  11. uk

    13/11/2017 at 11:19 pm

    @mureke dukoreshe imvugo ziboneye rwose ntaguseserezanya cyangwwa gucana intege kuko byambura agaciro inkuru nubufasha bukenewe ubu njye uko byumva nikibazo cyo gufasha cyangwa kuvuga uko iki kibazo cyabaterwa inda cyakemuka no kubigiramo uruhare wafasha uwayitewe, watanga umuti wacyo, wabajyana hanze , wamuha isabune cyangwa toni yibikoresho kabe gato cyangwa kanini tugashime bipfa gusa kuba bigendereye ikiza, kandi murabona umuseke ntako uba utagize mwibuke ko iriya cladho ariyo yahagurukije iki kibazo ndetse ikagikoraho nubushakashatsi bwibanze reka tubashimire ahubwo natwe dushyireho akacu
    asante sana

  12. Tate

    13/11/2017 at 11:43 pm

    Thank you Umuseke. Kariya gahinja mugakoreye ibikomeye . Na mama wako.

  13. kaka

    13/11/2017 at 11:59 pm

    Ariko abantu barasetsa kbsa!!!ngo abayobozi bashyira umwana ibikoresho?buriya se biriya n ibikoresho koko?nk ababyeyi muzi ibyo umwana akenera,none pampers atazakoresha n iminsi itatu niyo muje kwifotorezaho koko?ese kariya kenda kamwe azakamwambika ntakagafure?mubure na kigoma imwe kweli?nukuri mwigaye pe!!!!

    • GILBERT

      14/11/2017 at 3:19 pm

      cyokora umuseke barihangana arinkange ntabwo igitekerezo cyawe nakwemerako gitambukape

  14. Numuhire Aline

    14/11/2017 at 6:31 am

    Mubanze mushimire uwamutabarije, kuko muri mwese ntawari kumenya ikibazo cye! Naho gufasha byo buri wese afasha uko abashije. Mucumburire aho bagereje.Murakoze

  15. innocent

    14/11/2017 at 6:47 am

    Erega bagomba kwifotoza kuko uriya mwana atumye imiryango imenyekana ko ikora!biriya byose by’abana baterwa Inda biterwa n’ubukene kuko babashukisha utuntu ducye cyaneee kubera imibereho mibi iri hano hanze! nibabanze barebe inkomoko y’ikibazo naho ubundi bazazana utwo dukoresho baruheeee!!!!!!

  16. Ruti

    14/11/2017 at 7:49 am

    Kukimutatubwiye uwamuteye inda nicyo yakorewe kugeza ubu??

  17. Mujyanama

    14/11/2017 at 7:58 am

    Ikibazo gikomeye n’uko abazibatera ari abagabo bangana ba se kandi benshi muri bo n’abitwa (kwitwa no kuba n’ibintu bibiri bitandukanye) injijuke kandi wasanga ari bamwe mu bagakwiye kuba icyitegererezo cyacu. Gusa Bashiki bacu n’abo barakabije kuko bikurura ku mpyisi bazita abantu ikindi n’uko bakunze impiya cyane ndetse bamwe ntibemera kwihanganira ibihe barimo ngo ibiri imbere bizabasange nta cyasha bafite. Iteka imbere haba hari icyiza kigutegereje.

    Iyo wangije none hawe uba ushyingura ejo hazaza hawe.

  18. Murerwa

    14/11/2017 at 9:32 am

    Mwaramutse neza?
    Jyewe hari ikintu gikomeye nibaza. Ese abo bangavu bazi ko aho basamira izo nda bashobora no kuhandurira virusi ya sida kugeza ubu itagira umuti. Birakwiye ko habaho kwigisha urubyiruko rukamenya uburyo rugomba kwitwara naho ubundi birakomeye. Iyo miryango iharanira uburenganzira bw’abana ihagurukire kwigisha urubyiruko. Ubwo koko byakumarira iki kubona impano ugashyira ubuzima bwawe mu kaga?

  19. Kankindi

    14/11/2017 at 11:47 am

    Iki kibazo cy’uyu mwana gikubiyemo ibibazo byinshi biri muri iki gihugu ariko abayobozi batemera ko bivugwa. ibyo bibazo ni ibi bikurikira:
    1. Ubusambanyi bukabije, kugera aho n’abana bato bumva ko gusambana ntacyo bibabwiye.
    2. Ubukene bukabije, butuma abana b’abakobwa bo mu miryango ikennye bishakira uburyo butandukanye
    bwo kwibwshaho, muri bwo hakaba harimo no gutanga umubiri wabo bakabona agafaranga.
    3. Ubuyobozi butita ku bantu batishoboye mu mijyi, cyane cyane umujyi
    wa Kigali, usanga barabujijwe amahwemo n’inzego z’ubuyobozi mu gihe bishakishiriza uko babaho:
    abacuruza ku gataro n’abazunguzayi barahigwa bukware. Ab’igitsinagore
    rero iyo babuze ukundi babigenza bagera aho bacuruza umubiri wabo.
    4. Ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo zo kurera, usanga bamwe mu babyeyi b’iki gihe badaha
    agaciro uburere bagomba guha abana babo.
    5. Kudasigasira umuco nyarwanda bihagije, usanga ubu inzego z’ubuyobozi zidashyira imbaraga zihagije
    mu gushishikariza abanyarwandakazi gukomera ku busugi bwabo, ahubwo ugasanga zishyira imbere ngo
    icyitwa uburinganire.
    6. Kwakira ibivuye hanze byose tutayunguruye, iterambere mu ikoranabuhanga ririmo riratuzanira
    amahano aho usanga abana bato birirwa bareba za film za “Porno”, bityo bakahakura ingeso mbi
    zituma bishora mu busambanyi: Leta yari ikwiye gufata ingamba zo guhagarika izo film zose
    z’urukozasoni no gushyiraho ingamba zikumira programes zimwe z’ikoranabuhanga zangiza urubyiruko

    • USA

      15/11/2017 at 3:58 pm

      sinemeranywa nawe kuri numero ya kabiri ngo ubukene bukabije ubu abirirwa basambana nabana babakene koko!!!!! ntimukadusebye ahubwo nuko bo baba batabonye nubaha amafaranga azivanamo naho ubundi mwijana basambana ababakene ni 10% naho 90% nababa bahaze ibyiwabo cyangwa ibyabashebuja di!!!!!

  20. MUKAGASANA

    14/11/2017 at 1:14 pm

    Ngo gusambana? murimo guseka uliya mwana? NONE ko twese aribyo bidutunze? none twabaho dute muri ubu bushomeri bwo hanze aha? dore nkubu narangije muli KIE none maze imyaka 5 nta kazi: urumva nabaho gute?

    • USA

      15/11/2017 at 3:51 pm

      wasanze gusambana ariko kazi uko nukutagira umutwe utekereza, gukunda ubuzima bworoshye, kutanyurwa, kutagira inzozi zishingiye kubyo ushoboye. nimba wararangije ugashira amaboko mu mufuka ngo ushaka akazi ka leta ukeka ko yezu atazasanga ukiri umushomeri!!!!!!!. nkugiriye inama wajya no mu mabiro ugasaba impapuro zabo zama dechet ukazikuramo envelope bapfunyikamo dore ko zabuze ukareba ko utazagera no kubindi naho ubundi nabiriya bihugu ntibifite abakire gusa kandi na yesu yasize abakene bakiriho peee!! ariko yaguhaye ubwenge bwo guhitamo ikibi n’icyiza icyakubera ukagipfumbatira

  21. PATRICK NISHYIREMBERE

    14/11/2017 at 8:45 pm

    Congratulations to Umuseke.rw. Iyi nkuru igaragaje ko itangazamakuru ari ubutegetsi bwa kane iyo mutavugira uyu mwana w’umukobwa aba apfuye rubi Mwarakoze cyane. Ntacyo muhaye rwose ariko CLADHO naba Bayobozi bakoze umurimo mwiza kdi nabandi bafite ubushake mwareba number z’umuseke mukabavugisha bakabahuza n’umurezi wuyu mwana Ubundi mukamufasha muburyo bumeze neza.
    Gusa ndabemeye MUKOMEREZAHO UMUSEKE MURAMBERE MUKANIKURIKIRA NAHO ABATEJE IMPAKA MUSIGEHO RWOSE UYU MWANA ARABABAJE KANDI YABONYE UBUVUGIZI AMEN

  22. JO

    15/11/2017 at 1:32 pm

    comments ziri aha zishyushye kurusha inkuru ubwayo.

  23. Clark

    16/11/2017 at 7:37 am

    Ase nkawe ufite umunwa ugaya gusa Nagize icyo gukora ugafunga uwo munwa wawe wuzuyemo amagambo mabi! hhh ndagusetse Gisa ntakindi kuko ndabona uri boss ntakigenda

  24. Minani Jean

    19/11/2017 at 6:37 am

    Nsomye comments ziri hano mpita nibaza ikibazo kimwe.Abazanditse uwabahuriza hamwe muri salle bakajya impaka kuri iki kibazo nta police ihari byagenda bite?Ntiwakora igikorwa cy’urukundo udafite amahoro mu mutima!Umuseke wagize neza gutabariza uyu mwana ariko iyo badoma n’urutoki ku wamuteye inda byari kuba ari byiza.Naho rero bavandimwe basomyi ntimugafatane mu ngoto mupfa ubusa!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock