Gikondo: Yatewe inda afite imyaka 14, ubu agiye kubyarira mu kaga – UMUSEKE

Gikondo: Yatewe inda afite imyaka 14, ubu agiye kubyarira mu kaga

Kicukiro – Mu murenge wa Gikondo, Akagali ka Kagunga Umudugudu wa Gatare umwana w’umukobwa yujuje imyaka 15 mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, ariko atwite inda y’amezi umunani yatewe nyuma y’ihohoterwa ryatumye yirukanwa mu rugo iwabo. Ubu ahangayikishijwe no gusonza akuriwe no kuzabyara nta kintu na kimwe afite.

Uyu mwana aho acumbitse ubu bose bazi akaga arimo

Uyu mwana watewe inda afite imyaka 14 agata ishuri, aho acumbitse ubu bose bazi akaga arimo

Uyu mwana ubu acumbitse kwa nyinawabo (murumuna wa nyina) bigaragara ko nawe atifashije, ni nyuma y’uko yirukanywe kwa nyina kubera umugabo wa nyina (utari se) wamutotezaga.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko kuva se yapfa nyina agashaka undi mugabo yakomerewe kuko uyu mugabo atigeze amwishimira, ngo yahoraga amumereye nabi kugeza ubwo amwirukanye afite imyaka 12.

Uyu mwana yagiye gucumbika ku mubyeyi we wa batisimu (maraine). Ahamara igihe.

Kubera inzu nto, ‘maraine’ we yamurazaga muri ‘salon’ ahararaga kandi n’umuhungu we w’imyaka 23. Uyu mwana yabwiye Umuseke ko uyu muhungu yahise atangira kujya amusambanya buhoro buhoro kugeza amuteye inda.

Uyu mwana yamenye ko atwite nyuma y’amezi abiri, muri icyo gihe nyina yaje kuhamuvana nubwo yari ataramenya ko atwite amusubiza iwabo nawe by’ubwana n’ubwoba arabihisha.

Uwamuteye inda yaje kuza iwabo aramwiba ajya kumukodeshereza ahantu ndetse iwabo baramubura batanga ikirego kuri Police.

Uyu mwana baje kumusanga aho yakodesherejwe n’uwamuteye inda basanga inda ni nkuru ndetse uyu musore wayimuteye arafatwa araburanishwa arafungwa.

Abaturage bo muri uyu mudugudu n’umwe mu bayobozi babwiye Umuseke ko uyu musore witwa Robert yakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera gutera inda umwana, ariko nyuma y’igihe gito cyane bagiye kubona babona yararekuwe ari murugo.

Uyu mwana w’umukobwa umugabo wa nyina yanze kumwakira maze ajya gucumbika kwa nyina wabo witwa Safi. Ari naho ari ubu.

Batuye mu nzu nto ubona ifite akadirishya gato, ubuzima burakomeye cyane kuri uyu mwana ugiye kubyara

Batuye mu nzu nto ubona ifite akadirishya gato, ubuzima burakomeye cyane kuri uyu mwana ugiye kubyara

Nyina w’umuhungu wateye inda uyu mwana amerera nabi cyane uyu mwana, akamubwira ko yari indaya inda atakwemera ko ari iy’umuhungu we. Ndetse ngo yamubwiye ko namuregera umuhungu bakamufunga azamurogesha.

Uyu mwana aganira n’Umuseke iki agifiteho ubwoba cyane ko uwamuteye inda yakongera gukurikiranwa kuko nyina (ari nawe maraine w’uyu mwana) azamugirira nabi kuko ngo afite imyenda ye.

Abaturanyi bazi uwateye inda uyu mwana bavuga ko ari umusore washatse umugore bakabana ariko nyuma yakora impanuka agatana n’uwo mugore akagaruka kuba kwa nyina.

Nyina w’uyu mukobwa ntitwabashije kumubona ngo tuganire, nyina wabo ariko yatubwiye ko umugabo ubana na nyina w’uyu mwana ariwe ntandaro y’ibibazo bikomeye uyu mwana arimo kuko iyo atamugirira nabi akamwirukana ibi bitari kubaho.

Ati “yakorewe ihohoterwa rikabije, yataye ishuri yiga muwa gatanu primaire, uwamuteye inda nawe yarakatiwe nyuma bahita bamurekura, icyo dusaba ni uko ubuyobozi bukurikirana iki kibazo kandi bukarengera uyu mwana.”

Hafi aho (mu ruziga) niho haba 'maraine' we ufite umuhungu wateye inda uyu mwana. Bahora bamutera ubwoba ko niyongera kubarega azabona ishyano

Hafi aho (mu ruziga) niho haba ‘maraine’ we ufite umuhungu wateye inda uyu mwana. Bahora bamutera ubwoba ko niyongera kubarega azabona ishyano


Uyu mwana agiye kubyarira mu kaga gakomeye  

Azabyara mu kwezi gutaha tariki 21 Ukuboza, aba kwa murumuna wa nyina utishoboye ubaho mu buzima bwo gushakisha amaramuko. Imirire y’uyu mwana ukuriwe iteye inkeke kuri we no ku mwana azabyara, udashyizemo kwitegura umwana imyenda n’ibikoresho kugeza ubu adashoboye gukora.

Uyu mwana ubona wakuze imburagihe ati “icyo nafashwa nibura ni ukugura imyenda y’umwana no kumbonera icyo kurya kuko ni ibibazo binkomereye kuko murumuna wa maman aho mba nta bushobozi abifitiye kandi sinajya iwacu umugabo we (wa nyina) arampohotera.”

Nyirasine Amida Umuyobozi ushizwe imibereho y’abaturage mu mudugudu wa Gatare yavuze ko ikibazo cy’uyu mwana bakigejeje ku bayobozi ndetse n’uwamuteye inda yafunzwe ariko bagatangazwa n’uko yahise arekurwa mu buryo batazi kandi bumva ngo yari yarakatiwe n’Urukiko.

Yemeza ko uyu mwana ari mu bibazo bikomeye.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza ku murenge wa Gikondo yabwiye Umuseke ko iki kibazo atakizi kuko mu rutonde baheruka gukorana na CLADHO (irengera uburenganzira bw’abana) uyu batamumenye ataruriho. Gusa ngo agiye guhita abikurikirana babikemure.

Uyu mwana akeneye kwitabwaho mu minsi yanyuma arimo yo kubyara na nyuma yabwo ariko anakeneye kurengerwa ku ihohoterwa n’iterabwoba akorerwa n’abo ku ruhande rwamuhemukiye.

Munsi y'icyo giti (mu kaziga) niho iwabo w'uyu mwana, kwa nyina n'umugabo we

Munsi y’icyo giti (mu kaziga) niho iwabo w’uyu mwana, kwa nyina n’umugabo we

Uyu mwana atwite inda y'amezi umunani mu mibereho mibi, ishuri yataye atarangije abanza ryabaye inzozi, ubuzima bwiza ahazaza n'umwana we nta kizere

Uyu mwana atwite inda y’amezi umunani mu mibereho mibi, ishuri yataye atarangije abanza ryabaye inzozi, ubuzima bwiza ahazaza n’umwana we nta kizere

Photos©D S Rubangura/UMUSEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

30 Comments

  1. Mugabo

    10/11/2017 at 9:27 am

    Birababaje!
    Uyu mwana yitabweho ariko igikomeye muri byo ni umutekano we kuko hakwiye kumenywa impamvu uyu wamuteye inda yafunguwe, hanyuma kandi na nyina w’uwo muhungu umukangisha kumurogesha akanamutoteza mu mvugo ze akwiye kubibazwa.

    Umuseke mwakoze akazi keza mukomereze aho, hirya no hino hari abana bafite ibibazo nkibi!

  2. kalisa

    10/11/2017 at 9:30 am

    Nyina na mugabo we bakwiye kubibazwa, bagahanwa nta kujenjeka.

  3. Despots

    10/11/2017 at 10:06 am

    Epidemic in rwanda

  4. Felina

    10/11/2017 at 10:19 am

    Umuseke ntimuzacike intege kuvugira bene aba bana no kwanga ikibi. Muzahembwa mw’ijuru

  5. rutikanga

    10/11/2017 at 10:57 am

    Uyu mwana abamuzi bamugire inama yo kujya muri komisiyo y’abana bazamugire inama uko yafashwa.

  6. Dianne Dusenge

    10/11/2017 at 11:01 am

    Mbega umugabo w’igisambo! Nyina w’umwana se we iyo umugabo akwangiye umwana harya we aba agukunze?
    Doreko na se w’umwana yapfuye uyu mwana yakabaye uwuyu mugabo’ Puuuuu! Uyu sumuco w’abanyarwanda!
    Ndashyimye umuseke.
    Abayobozi mugire vuba mushatwe ibyangombwa byo kwa muganga. Ese agira mituel?
    Mukomerezaho mutabare. Imana izabahemba.

  7. Nsabagasani

    10/11/2017 at 12:21 pm

    Umuseke,turabakunda cyane kuko muri abavugizi b’abanyantegenke.
    Mukomereze aho mutabarize abanyarwanda batishoboye kuko rimwe na rimwe inzego za Leta zegereye abaturage (umudugudu,akagari) usanga batabyitayeho kugirango badahabwa amanota mabi n’ababakuriye bagahitamo kutavuga ibibazo kandi bihari.

  8. Mukansanga

    10/11/2017 at 12:47 pm

    Rwose umuseke mutubabarire, murimo kuduhata inkuru z’ibyomanzi cyane.

    Ibi harimo ikinyoma, nta mubyeyi wanga umwana gutyo gusa, ayo makimbirana akenshi ava k’uko umwna aba atakiriye umugabo ushatse nyina bwa 2 ngo amwubahe amufate nka se, bikarangira umwana abaye ingare, icyomanzi agatorongera. Kandi birumvikana ko uretse n’uwo mugabo ubwo na nyina nawe ntibumvikanaga.

    Iteka rero iyo umwna w’umukobwa avuye mu rugo, niko bigenda ahagaruka azanye ishyano, ni kimwe n’injangwe yaraye mu gasozi, iba yahindutse inturo. Ni uko abantu batabyumva ariko rwose umwanya w’umwari uba mu rugo si kwa marraine cg mu gasozi. Ikindi, uriya umwana ufite uburere ntabwo umusore yagusambanya ngo niwumva utabyakiriye unanirwe kubibwira marraine cg undi muntu wishyikiraho, hanyuma ngo ukomeze usambane kugeza utwaye inda y’indaro. Uba usanganywe nawe ikibazo cy’uburara.

    Ntekereza ko hari igihe kizabaho ibi bintu ho kugira ababyitaho, umuntu wishyize mu kaga n’ibibazo ahangane nako kugeza abicyemuye cg bimuhitanye. Isi ni gutyo iteye, wabyanga cg wabyemera ntacyo wab ihinduraho.

    • Jacques

      10/11/2017 at 1:28 pm

      @Mukansanga.Ufite ikibazo mumutwe.

      • tonny

        12/11/2017 at 11:20 am

        hahahhahhahahaaaahhhhhh,uwo mukansanga aravuga nka nyina umubyara kuko ari kubyikurara cg kuki ari kugaragaza cyane ko umwana ariwe uri mu makosa?

    • mizero

      10/11/2017 at 6:39 pm

      HAHAHA!, Icyambere gikwiye kwihutirwa nugufasha uy’Umwana! akabaho neza! MUKASANGA Ibyo uvuze bireze muri Societe yacu nyarwanda! ariko ntampamvu nimwe ihari yokumuterererana Dore ko akiri Umwana! Ibibazo afite harimo uruhare Rwababyeyi be! ariko nurwe rurimo! gusa tumenyeko Umwana aba adashoboye kwifatira ikemezo! Uwo musore wamusambanyaga yarahemutse! ariko umwana bigaragarako nawe atarishyashya! nawe byaramuryoheye! bituma acika iwabo arararuka! Ese ubundi Umwana wimyaka 14 ko aba ageze 2 cg 3 Secondaire niki cyatumye arinda angana kuriya akiri muri Primaire 5! uyu mwana afashwe ariko akwiye kwibazwaho! Ababyeyi be ndavuga nyina bamuhaye Uburere bubi! nibyo bimuviriyemo guterwa inda! ahubwo wasanga yarabitangiye kera! wenda asambana numugabo wanyina cg Abarimu! ibyo nabyo bireze! Abana benshi babakobwa! bikanze ubukumi bigira ibyegenge! bukarangira ubuzima bubagoye! gusa ndasaba abantu bagira umutima utabara gufasha uyumwana!

    • Lilly

      10/11/2017 at 10:50 pm

      Mukansanga,

      I guess you are a woman, from what you wrote you are aklso a disgrace to womanhood. Uriya mukobwa wita ikirara wibuke ko bamuteye inda fite imyaka 13. Mu mategeko yo mu Rwanda no kwisi hose nta mwana ufite 13 ushobora kwifatira ibyemezo, ni cyu busambanyi kirimo. She was raped plain and simople. Naho aho magambo yoise uvuga ushyira uriya mwana wabuze se agatotezwa nu ugabo nyina azanye, may God punish you!!!!

      Lilly

    • jean

      11/11/2017 at 11:18 am

      @Mukagasana, ibyuvuga ni ukuri kandi ni ikibazo gikomeye aho abana ubu batangira ubusambanyi kubera ikibazo cya feminism(MUZAREBE ABAKOBWA bageze nayo bifotoza nta MYENDA HABE NAKO HASI fotograph yagira isoni bakarenzaho ikima), MINISTERE YA JENDA YAVUZE IKI?ABASHINZWE ABANA MU RWANDA BAVUZE IKI?None se bo ntibajya muri adolescence nkabandi, ikibazo cy, uburara barakigira akantu gato ariko bagihagurukiye abanyeshule ibihumbi magana baterwa inda..cyagabanuka. Abatera inda abana OYA REKA MBIVUGE NEZA ABASAMBANYA ABANA BARI MUNSI 17 BAKWIYE GUFUNWA IMYAKA IRENZE 25, ariko ntibirengagize ko hari abana babakobwa basarira ku bana babahungu nkuko hari abahungu basarira ku bana ba bakobwa( twebwe twiga hariho indwara abakobwa baterwa no k2wifuza gukundwa nu muhungu kuko batashobora no kuvugana(batari baziranye cy groupe social imwe) ibyo no mubahungu byarabaho ariko ni nka 1/1000 kubakobwa byari 2-3 /100(icyo gihe abana barajya no mubitaro, abarezi b´inkazi bahita birukana abo bakobwa bakabibutsa ko bataje gukundana baje kwiga,abandi bo bahita bahamagara abo barwaye bakanabagaburira kwa mu ganga..ibyakurikira mu rabyumva), ubu rero ni ERE y´ubusambanyi umwana wa 12 ntacyo aba atazi yaba muri primaire cg atarize(ubundi ibyo birwara by´urukundo cg byo kwifuza ntawe byafata atarageza ku 15)Abiga muri internat ubu mutubwire uko bimeze Universite y´ibutare ho ndazi uko bimeze mu bahatuye kuko nta mezi agera kuri 6 mvuye yo kureba inshuti yanjye, ibiberayo murabizi. nonese kuki abantu bahagarara kuri sentima, cgibihano aho kureba IKIBITERA NGO BAKIRANDURE. NDANGIZA NAKUMIRO USHATSE MURI GOOGLE ABAKOBWA BO MU RWANDA…UBONA ABAMBAYE UBUSA GUUUUUSA, BARUSHA ABA NYA KENYA,TZ ABAGANDA …USATSE ABA ETHIOPIA NTA 1, UBUNA YAMBAYE UBUSA..IKIBAZO KIRAKOMEYE MWABANTU!!!!

  9. Mimi

    10/11/2017 at 1:37 pm

    Harahagazwe!Mbe wa muntu we ko umenya nawe Ku mwana w’undi usya utanzitse!Yaba ingare cg icyomanzi n’ibindi byose uvuze,wumva ko bwo yahohoterwa,agafatwa nabi?uwawe akunaniye wabigenza ute?ESE uwamusambanyaga ubwo niwe shyashya?ko numva we utamuvugaho!Aha!menya isi ari wowe ahubwo!!!!

  10. Kagabo

    10/11/2017 at 1:48 pm

    FELICITATIONS UMUSEKE. Nyine itangazamakuru ni ubutegetsi bwa 4 (EXECUTIF ,LEGISLATIF, JUDICIAIRE, PRESSE). Rero ni byiza kuvugira abatishoboye nubwo rimwe mujya munyonga comments!!!

  11. mahoro jack

    10/11/2017 at 2:41 pm

    Hari ibintu bitera kwibaza: abagore baba bakunda abagabo ku buryo bahitamo kujugunya umwana babyaye agateseka bigeze aha bakumva nta nkomanga ku mutima? Ubu koko mama w’uyu mwana mu bwonko bwe harakora? Uyu se we witwa ngo yaramwakiriye “akamugaburira” umuhungu we yumvaga muri iyo salon ye havamo iki kindi? Aba bose bakwiye kujyanwa Mageragere nta kindi.

    • KAMANA

      10/11/2017 at 3:32 pm

      UBUNDI BACUMUGANI MUKINYARWANDA NGO NTAWUKUNDA UMWANA NGO YANNGE NYINA NYIRABAYAZANA WAMBERE NIMAMAWE ;UTARABASHIJE KUMENYA IMIBEREHO YUMWANA YABYAYE AHUBWO AKITA KUMIBEREHO YUMWANA WUNDI AHA NDAVUGA UWO MUGABO WE ATEKERA AKAMUGABURIRA AKAMUPFUMBATA ATAZIHO UMWANAWE ARAYE ;IKNDI MARENNE NAWE NTIYOROSHYE KUKO IBYABAYE KWARINKO GUSHYINGIRA UMUNTU WIGEZE UMUGORE UKAMUFATA UKAMUHA INKUMI NTABWO BYARI GUPFA KOROHA GUSA ABASHINZWE KURENGERA UMWANA BABYUMVE KANDI BAREBEKO BARENGERA UWOMWANA IBYA MAGERAGERE BIZAZA NYUMA

  12. Atuheire Junior

    10/11/2017 at 4:44 pm

    None se ko mushyiraho inkuru nk’izi twabasaba contact ngo dufashe izi mbabare mukanga, ubwo ubuvugizi muba mwabakoreye buba bwuzuye? Uko mubizi hari urwego rwa Leta rushobora kumuha n’atanu ko ahubwo bavuga ngo tugiye kumukorer’ubuvugizi mu nzego zo hejuru? Niba wiyemeje gufasha bikore bitang’umusaruro ugaragara nawe uzabihererwamo umugisha.

  13. Joseph Yibukabayo

    10/11/2017 at 11:40 pm

    Mushyireho uburyo yafashwa

  14. Kabengera

    11/11/2017 at 12:08 am

    Hari igihe leta nayo igira uruhare mu bibazo nk ibi kubera amategeko atizwe neza. Uwamuteye inda yagiye kumukodeshereza bishaka kuvuga ko yashakaga kumufasha. Birangiye barafunga ko yamuteye inda. Iyo bamufunze baba bakemuye ibibazo cg baba babyongereye???Umugore yishe umugabo bafitanye abana, noneho mufunze umugore nta bufasha mushakiye abana. Muba mukeneye ibibazo by’abana cg muba mubyongereye?

  15. Tate

    11/11/2017 at 12:09 am

    Muri cartier hagenda habamo stories zikanuza amaso cyane nkizi. Ukibaza ibi bintu nimba bibera ahantu haba abantu bakuru pe. What are the adults doing ????Uyu mwana arababaje. Agiye kuruha akiri muto . Basinwenda ubwonumuseke umuvugiye abajyanama bubuzima baramwegera barebe uko yabona mutuelle. Twagiye tuba abantu koko tukareka ubunyamaskwa??? Uyu mwana arambabaje . Nakamalaika agiye kubyara disi. Ngaho nimwibaze abatabona kivugira …bakamuhururiza ari uko amaze kumuta muri toilette .

  16. ni danger

    11/11/2017 at 12:37 am

    rwose birabaje kubona umuntu mukuru ka Robert wirirwa abeshya abantu ngo arasobanura ama films ariwe ukora ibintu kibi!! ngewe rwose ndabizi ko ari we kuko iwabo ndahazi niba koko ariho muri kwerekana

    ni gikondo haruguru ya magerwa neza usa nkujya gashyekero

  17. Louise

    11/11/2017 at 5:29 am

    Mwaramutse, aba bana barambabaza cyaneee byagera kuzamuvukaho bikaba akarusho!!!!! niwe bazavuga ngo yarananiranye kurusha hoo kuko aribo bavamo abo twita abana bo Ku muhanda!!! kuko uyu mwana nyuma y’Aho azashaka undi mugabo rimwe na rimwe benshi(abagabo)kuko akiri muto.ubundi agire abana badahuje Ba se nabo bangwe. Ibi mpora mbibona Cyaneee kuko nkora muri abo bana.

  18. Joyeux

    11/11/2017 at 12:12 pm

    Marraine, nyina wumwana, uwamusambanyije, umugabo wa nyina wumwana bagombye gufungirwa ubufatanya cyaha bwo gutoteza umwana( child neglect, and abuse). Naho uwiyise Mukansanga nimumureke ararwaye. umuntu urenganya umwana? umwana ni umuntu ugikura. Imana ikubabarire kuko nawe niho bugereye(ubwenge).Ikindi ntumva: Urukiko rwaciriye umuntu urubanza( child abuser, rapist, sexual offender) maze ararekurwa? ubwo se koko U Rwanda rufite ubutabera? Niba ari ukuri, nimutinye kuko ntaho mujya: Bidatinze Urwanda ruzaba nka Zaire ya Mombutu.

  19. Kawemba

    11/11/2017 at 4:43 pm

    Umuseke murakoze cyane gukorera ubuvugizi uyu mwana gusa inzego bireba nizihaguruke uriya mwana yitabweho kimwe ni uwo atwite,kandi icyo kibazo twese kiratureba nk’abanyarwanda.

  20. Erina

    11/11/2017 at 6:47 pm

    14 years? Birakaze kabisa. Story yabo ni hatari. Kuraranya abana b’imyaka 14 na 23 ubwo bumvaga biri butange iki koko? Uretse gupfumbatana bagashyuha nk’abandi bantu bakuru Bose? Ni hatari

  21. Mutabazi

    11/11/2017 at 7:31 pm

    uyu mwana namuhuza n’umuryango wamufasha niba atarengeje imyaka 18 ubwo mwampa Contact ze muri E-mail yange cg Tel 0788239206

  22. Muhima

    12/11/2017 at 5:31 am

    Story yabo inyibukije umwana wigeze kuva iwabo aza kuba iwacu. Nagize amahirwe sinamutera inda ariko kugera n’ubu ntaramva mu mutwe kandi nari mfite 15 ans. Icyo nababwira ni uko muri iriya myaka ntibiba byoroshye pe kandi iyo watangiye nturekera aho. Mureke rero kubohereza mu nkiko ahubwo mufashe uwo mwana yo kubyarira ku gasozi. Naho ibindi ntacyo mwabihinduraho. Iyo umukobwa afungura amaguru ye vuba kurusha landing page ya Google ni ko bimugendekera. Ntagishya!

  23. kagire

    13/11/2017 at 12:27 am

    wabonye itera mbere ? voila vision 20/ 20 . njye ibyo byose mbibona mw ishusho y ubukene

  24. Ngunda

    13/11/2017 at 4:53 pm

    Ibi byose biterwa nuko umuco wangiritse! Uretse n’uyu mwana utari unafite uko abayeho n’abandi banafite iwabo bishoboye ishyano ryaraguye ndabarahiye!

    Ubusambanyi bwimirijwe imbere kandi ntimurenganye abana kuko akenshi ababyeyi hari byinshi bakoraba abana bareba kuburyo abana nabo iyo babikoze babona ari ibisanzwe!

    None se umubyeyi asohoka murugo yambaye mini igera mukabuno ikariso igaragara ababibona bakabyita ubusirimu mukibaza ko haba hazakurikiraho iki!Njye uretse kubona ikariso ya mama yanitse nabwo yanitse ahantu hatabonwa na buri wese sinigeze nyibona ayambaye!

    Uyu munsi umwana w’umukobwa arambara ubusa imbere y’ababyeyi bakabifata nk’ubusirimu! ubwo wa mugani nyina w’uyu mwana yirirwa avuga ngo bamwangirije umwana kandi yaramutaye kugasozi (yikundiye umugabo kurusha umwana).

    Hari uwavuze ikintu numva aramvugiye; Uwifotoje yakinzeho ikoma abafite mu nshingano zabo umuco babikozeho iki! ejo se umwana we nibamutera inda afite 10 ans nibwo bazavuga ngo habaye amahano!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock