Gikundiro Forever yasuye Yussuf Habimana wabazwe mu bitaro bya Faisal – UMUSEKE

Gikundiro Forever yasuye Yussuf Habimana wabazwe mu bitaro bya Faisal

Nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune ikomeye mu myitozo yo kuwa mbere tariki 4 Nzeri 2017, rutahizamu wa Rayon sports Yussuf Habimana yabazwe mu bitaro ‘King Faisal Hospital’. Gikundiro Forever fan club yamusuye, n’abandi bakunzi ba Rayon bishimiye ko abaganga bemeje ko azongera gukina umupira nyuma y’amezi atatu gusa.

Abakunzi ba Rayon sports bibumbiye mu itsinda rya Gikundiro Forever basuye rutahizamu wa Rayon sports Habimana Yussuf wavunitse

Abakunzi ba Rayon sports bibumbiye mu itsinda rya Gikundiro Forever basuye rutahizamu wa Rayon sports Habimana Yussuf wavunitse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2017 nibwo Habimana Yussuf yabazwe, amagufa y’ikirenge yari yatandukanye n’ayo mu kuguru yongera gusubirana. Biteganyijwe ko mu ntangiriro za Mutarama 2018 azatangira imyitozo ye ku giti cye, naho muri Gashyantare agatangira gukora imyitozo na bagenzi be.

Nyuma yo kubagwa abakunzi ba Rayon sports bibumbiye muri fan club ya ‘Gikundiro Forever’ bamusuye mu bitaro. Banamushyikiriza inkunga y’amafaranga bakusanyije yo kumushyigikira.

Uyu musore w’imyaka 27 yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane umutima ufasha abakunzi ba Rayon sports bamweretse agira ati:

“Nabazwe kandi ndashima imana ko byose byagenze neza. Nanishimiye ko ntazamara igihe kinini cyane hanze y’ikibuga nkuko nabikekaga. Bambwiye ko nyuma y’amezi atatu nzasubira mu kazi. Ndashimira buri umwe wampaye inkunga y’amasengesho. Ndashima cyane abakunzi ba Rayon sports bansuye. Banyeretse urukundo nubwo ngize ibyago ntarabashimisha. Gusa nizeye ko bagenzi banjye bazagera ku ntego twiyemeje.”

Yussuf Habimana biteganyijwe ko azava mu bitaro kuri uyu wa kane tariki 7 Nzeri 2017, azakomeza kwitabwaho n’abaganga kuri iyi mvune yagize ku kaguru k’imoso.

Yavunitse mu gihe habura iminsi mike ngo Rayon sports itangire igikombe cy’Agaciro izahanganamo na; AS Kigali, Police FC na APR FC. Igikombe kizatangira mu mpera z’iki cyumweru gisozwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

Yussuf Habimana yamaze kubagwa, yahawe amezi atatu adakina

Yussuf Habimana yamaze kubagwa, yahawe amezi atatu adakina

Yussuf yishimiye urukundo yeretswe n'abakunzi ba Rayon sports

Yishimiye urukundo yeretswe n’abakunzi ba Rayon sports

Roben NGABO

UMUSEKE

5 Comments

  1. Karasankima

    06/09/2017 at 3:24 pm

    Tumwifurije gukira vuba.Imana ihe umugisha abafana ba Gikundiro forever bamugezeho.

  2. ndashimye

    06/09/2017 at 4:29 pm

    Dore abafana ureke abandi bavugisha akanwa gusa.

  3. claude

    06/09/2017 at 6:47 pm

    4ever mukomeze kuba imbere mukunda ndetse mufasha abakinnyi bacu. ese hasabwa iki ngo nkorane namwe?

  4. Mugabo

    06/09/2017 at 7:10 pm

    We hope you will get well soon!!
    To much respect @ Gikundiro forever.

  5. kkk

    06/09/2017 at 8:23 pm

    ebana staff ya rayon igomba kujya ibashyigikira pe kuko ibyo mukora namwe nibyinshi.mukomerazaho turabashimiye ubwitange bwanyu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock