Gisagara: Baruhutse kurara amajoro bajya guteza kashi kuri ‘mutuelle’ – UMUSEKE

Gisagara: Baruhutse kurara amajoro bajya guteza kashi kuri ‘mutuelle’

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara bamaze iminsi bataka kurara amajoro bajya ku bigo nderabuzima kongeresha agaciro ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante. Ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko iyi serivisi yamanuwe ikajyanwa ku nzego z’utugari kugira ngo abaturage badakomeza gusiragizwa no kurara amajoro.

Iki kibazo cyagiye kinavugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bavugaga ko iyi serivisi yo guteza kashi ku makarita ya Mutuelle de santé (kuyongeresha agaciro) yabonaga umugabo igasiba undi ndetse ko hari abaturage bararaga ku bigo nderabuzima kugira ngo baze gutanguranwa.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorere mu ntara y’Amagepfo aherutse gusura ikigo Nderabuzima cya Kirarambogo giherereye mu Murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, abaturage yasanzeyo bamubwiye ko utarabashije guteza kashi ku ikarita ya mutuelle bitamworohera kuvurwa.

Mushimiyimana Gaudence utuye mu kagari ka Saga, umurenge wa Muganza avuga ko yasiragiye iminsi ine ndetse ko yanyuzagamo akazinduka ijoro kugira ngo ahagere kare ariko bikaba iby’ubusa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasengayire Clemance avuga ko ubuyobozi na bwo bwahoranaga icyasha cyo kuba abaturage badahabwa serivisi zinoze, akavuga ko ari byo byatumye iyi gahunda yimurirwa mu tugari.

Ati “Umuyobozi ku kagari arazakira akazikusanya akaba ari we uzijyana ku bashinzwe mutuelle bakazikora kandi akagari kakazasubira kuzifata zigahabwa abaturage,…

Ntitwishimiye kuba umuturage yagorwa no kubona amafaranga ya mutuelle ngo yongere agorwe no gutonda ashaka ko yongererwa agaciro kandi agomba kubyukira mu murima no mu bindi bimufitiye akamaro.”

Umukozi ushinzwe mutuelle de santé mu kigo nderabuzima cya Kirarambogo avuga ko usibye kuba biruhuye abaturage, na bo biborohereje mu kazi bakoraga kuko na bo byabagoraga kwakira abantu bo mu murenge wose.

Uyu mukozi avuga ko na bo batishimiraga kubona bamwe mu baturage bataha babavumira ku gahera ko babasiragiyeho kenshi bakanga kubakorera kandi barengana kubera ubwinshi bw’abaturage.

Ubuyobozi bukunze gutunga agatoki abaturage ko na bo bibuka kujya kongeresha agaciro ubwisungane bwabo ku munota wa nyuma bikaba ari na byo bituma bahurira ku bigo nderabuzima ari benshi.

Mu karere ka Gisagara

Mu karere ka Gisagara

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/GISAGARA

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock