Mamba: Abakene bari batuye nabi bagiye gutura heza – UMUSEKE

Mamba: Abakene bari batuye nabi bagiye gutura heza

*Ni i Gakoma mu gice cy’icyaro ahakiri abana babona imodoka bakiruka bahunga,
*Abazajyamo bamaze kwerekwa inzu zabo…Ntacyo bazimukana, bazahasanga byose.

Mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Gakoma mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara ni agace k’icyaro  kahozemo benshi bari batuye muri nyakatsi mbere y’uko zicibwa, bo bazitaga ‘ntuyenabi’, ubu huzuye umudugudu w’ikitegererezo uzatuzwamo imiryango 120 irimo 48 yahoze ituye muri ‘ntuye nabi’ yari itarabona amacumbi.

Uyu mudugudu wubatse hejuru y'ikibaya cy'Akanyaru, hakurya ni mu bavukanyi i Burundi

Uyu mudugudu wubatse hejuru y’ikibaya cy’Akanyaru, hakurya ni mu bavukanyi i Burundi

Akanyamuneza ni kose kuri aba baturage basanzwe batishoboye bagiye gutuzwa muri izi nzu zigezweho bazasangamo ibikoresho byose byo mu nzu nk’intebe, ibyo kuryamaho n’ibyo mu gikoni.

Mukarugomwa Germaine w’imyaka 77 avuga ko nubwo aya majyambere amugezeho akuze ariko byamurenze ubwo bamutoranyaga mu bazatuzwa muri izi nzu. Twaganiraga atwereka inzu ye. Ati “ubu nsa nk’uyirimo.”

Uyu mukecuru ashimira uwamugabiye.

Ati “Nabanje gushima Imana yampaye kubona uriya musaza [Perezida wa Repubulika y’u Rwanda] akaduha ibikorwa nk’ibi, noneho akavuga ati mukureho biriya {nyakatsi} ngiye kubaha ikitegererezo…batwubakira inzu z’ikirenga zigaragara koko, urabona ko ari inzu koko nawe wakwishima uyigezemo.”

Mukarugomwa uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe nubwo ageze mu za bukuru avuga ko Imana ikomeje kumutiza ubugingo iki kiciro yakivamo kuko abonye aho kuba hasobanutse kandi akaba agiye kwegerezwa ibikorwa by’amajyambere. Ati “Kukigumamo nta n’umurongo bifite.”

Ati “Tuzaba dufite amazi, dufite umuriro habona, dufite kuryama heza, umuntu agakaraba agacya agashima Imana.”

Ntakirutimana Wensicilas wahoze atuye mu nzu ya Nyakatsi mbere y’uko zicibwa, avuga ko atigeze atekereza ko yaba mu nzu nziza nk’iyi.

Agaruka ku mibereho mibi yo muri nyakatsi. Ati “Iyo imvura yagwaga buri cyumweru watemaga isakaro waba utaribonye ubwo nyine wararaga uhagaze.”

Nzagahimana Vianney na we wahawe inzu muri uyu mudugudu avuga ko bakimara kubwirwa ko bagiye kubakirwa inzu z’ikitegererezo hari ababacaga intege bababwira ko bababeshya.

Ngo ntibyatinze batangiye gusiza ibibanza, ubu bwo ngo basa nk’abamaze kwinjira muri izi nzu (ntabwo barazitaha).

Ati “Ntabwo twemeraga ko hari umuntu ushobora kuza akubwire ngo va muri iyi nyakatsi ngo ubyemere, wumvaga ko uraye mu nzu nk’iyi warara upfuye.”

Uyu mugabo w’imyaka 51 mu byishimo anyuzamo akabura amagambo akoresha agaragaza imvamutima ze, avuga ko bifuza kuzagaragariza akanyamuneza Perezida Paul Kagame ubagejeje kuri aya majyambere.

Hagiye gutuzwa imiryango 120 y'abatishoboye bari batuye nabi abandi bahoze muri za nyakatsi

Hagiye gutuzwa imiryango 120 y’abatishoboye bari batuye nabi abandi bahoze muri za nyakatsi

 

Kwivuza nabyo ni aha iwabo

Kugira ngo umwana agere ku ishuri riri hafi y’umudugu wa Ruhuha wubatsemo izi nzu yakoreshaga ibilometero 16 mu kugenda no kugaruka naho kugera ku ivuriro riri hafi bagakora ibilometero 20.

Muri uyu mudugudu w’ikitegererezo hari no kubakwa ishuri ribanza kugeza mu mwaka wa gatatu n’ikigo cy’ubuzima.

Aka gace kandi kari kugezwamo umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, Uwimana Jean Bosco, avuga ko benshi muri aba baturage bazatuzwa muri uyu mudugudu w’ikitegererezo bamaze korozwa inka.

Bazanahabwa ibikoresho byose byo mu rugo nka matelas, amashuka, amasafuriya, amasahane […] ku buryo atari ngombwa kugira icyo bimukana uretse imyenda basanzwe bambara.

Uwimana ati “Ni wa muntu utishoboye duherekeje ku buryo mu mwaka umwe cyangwa ibiri tuzajya tubona yavuye mu kiciro yagiye mu kindi.”

Uyu mwaka urarangira iyi miryango 120 ituye muri izi nzu nshya.

Uyu mudugudu uzuzura neza n’ibiwurimo utwaye miliyari 1,2 y’u Rwanda, kimwe n’indi irenga 45 yubatswe ahanyuranye mu Rwanda hagamijwe gufasha abakene no gutuza neza abatuye nabi.

Gerimana (nk'uko abivuga) ku myaka 77, ngo nubwo iterambere rimugezeho ashaje ariko yishimye kurusha abato

Gerimana (nk’uko abivuga) ku myaka 77, ngo nubwo iterambere rimugezeho ashaje ariko yishimye kurusha abato

Nubwo batarazijyamo ariko ngo aho bari bumva baramaze kuzigeramo, usanga bahari kenshi bafasha ibikorwa by'amasuku biri gukorwa

Nubwo batarazijyamo ariko ngo aho bari bumva baramaze kuzigeramo, usanga bahari kenshi bafasha ibikorwa by’amasuku biri gukorwa

Nzagahimana avuga ko bakiba muri 'Nyakatsi' bumvaga arizo nzu zabo baremewe, bakibaza ko uwarara mu nzu nk'iyi muri bo yarara apfuye

Nzagahimana avuga ko bakiba muri ‘Nyakatsi’ bumvaga arizo nzu zabo baremewe, bakibaza ko uwarara mu nzu nk’iyi muri bo yarara apfuye

Ntakirutimana yahoze atuye muri Nyakatsi na we yahawe inzu muri izi

Ntakirutimana yahoze atuye muri Nyakatsi na we yahawe inzu muri izi

Zubatswe mu mugambi wa Leta wo gufasha abatishoboye guhindura ubuzima no kubatuza neza

Zubatswe mu mugambi wa Leta wo gufasha abatishoboye guhindura ubuzima no kubatuza neza

Uwimana Jean Bosco uyobora umurenge wa Mamba avuga ko abazatuzwa muri uyu mudugudu banegerejwe ibindi bikorwa remezo

Uwimana Jean Bosco uyobora umurenge wa Mamba avuga ko abazatuzwa muri uyu mudugudu banegerejwe ibindi bikorwa remezo

 

Mu karere ka Gisagara

Mu karere ka Gisagara

i Gakoma mu murenge wa Mamba aho uyu mudugudu uri kuzura

i Gakoma mu murenge wa Mamba aho uyu mudugudu uri kuzura

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. kabagema

    23/10/2017 at 11:16 am

    Ariko rero hakwiye kurebwa neza ikibazo cy’amazi y’imvura azajya ava ku mabati asakaye aya mazu, kuko niba ayo mazi batayashakiye aho ajya hatunganyijwe, ashobora kuzajya ateza isuri ku musozi ayo mazu yubatseho. Ndetse ashobora no kwangiza ayo mazu ubwayo aramutse areetse ku butaka ayo mazu yubatseho.

    Ibintu byo kubaka amazu menshi arundaanye mu midugudu bigomba kubanza gukorerwa inyigo, ayo mazu akubakwa hakurikijwe “norms and standards” zigenga imyubakire y’amazu arundaanye ya kijyambere.

    • Kum

      23/10/2017 at 2:31 pm

      Byarakozwe rwose wihangayika. Leta yacu yubatse amazu yabiteganyije

  2. Fundi

    23/10/2017 at 4:59 pm

    Yewe ga @Kuma nawe uri igitangaza rwose. LEta irubakaimidugudu nta muhanda, nta rigole, ntaho imyanda yo mu musarane, nta shule, nta vuriro, nta mazi, nta gikorwa-remezo gihari na kimwe nawe warangiza ngo byarateganijwe. Kuki se ataribyo bihabanza ngo amazu aze nyuma, ko binahari abaturage bakwiyubakira ubwabo. Tekinike yacu ni hatari.

    • Dave

      23/10/2017 at 8:04 pm

      Ariko sinzi niba umuco wokunenga utabanje kumenya nibyo unenga ari ubupfura! Ahantu hose leta yubatse iriya midugudu hashyizweho uburyo bwibigega.ndabona project plan rwose isekekeje.ngo tekenike
      Va aho wicaye ugende aho ibikorwa bikorerwa.

  3. Jean

    29/10/2017 at 5:32 pm

    U Rwanda ni kimwe mû bihugu bya mbere ku isi byubakira abaturage babyo amazu yamara kuzura rukayatuzamo abaturage ku buntu, rugahita runayabegurira.Nagiye i Burayi ntabyo nahasanze.Nibaze batwigireho.Imana irinde u Rwanda, Abayobozi barwo n’abaturage barwo.

  4. Jean

    29/10/2017 at 5:36 pm

    Iyo unenga byose nta na kimwe ushima, bawe uba ufite ikibazo.Igisigaye ni ukukwegera ukajijurwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock