Gitifu w’Akarere ka Gicumbi n’abandi bayobozi babiri barafunzwe – UMUSEKE

Gitifu w’Akarere ka Gicumbi n’abandi bayobozi babiri barafunzwe

Amakuru yo gufungwa kw’aba bayobobozi mu karere ka Gicumbi yatangiye guhwiwhiswa mu gitondo, ndetse yemezaga ko n’Umuyobozi wako afunzwe, ariko umunyamakuru w’Umuseke yabonanye n’Umuyobozi w’Akarere agiye gukoresha inama ivuga ku kibazo cy’aba bayobozi.

Mu mwanya muto baganiriye, yavuze ko nta kanya afite aigiye mu nama.

Amakuru yizewe Umuseke ufite ni ay’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akerere ka Gicumbi, Bihezande Bernard na Ntezurundi Jacques Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza batawe muri yombi bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta.

Hari andi makuru y’uko undi muyobozi wa gatatu na we yatawe muri yombi kuru uyu wa kane witwa Mukunzi Focas na we wari umukozi ushinzwe imiyoborere myiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’uhagarariye urwego rw’Ubugenzacyaha, Inspector of Police Innocent Gasasira yabwiye Umuseke ko ayo makuru ni yo ko uwitwa Bihezande Bernard na Ntezurundi Jacques bafashwe ejo tariki ya 1 Ugushyingo nimugoroba, na ho uyu wa gatatu Mukunzi Focas yafashwe none.

Ati “Bakekwaho ibyaha byo gucura umugambi wo kunyereza umutungo w’Akarere. Bakoze inyandiko y’uko hari ibikorwa byakozwe bifite agaciro ka miliyoni 10, barazishyuza zari mu nzira yo gusohoka kandi bitarabayeho, bivuze ko amafaranga yari gusohokera ubusa akajya mu mifuka yabo.”

Yongeyeho ko iyo nyandiko mpimbano ihari kandi ngo na yo igize icyaha kuko ibiyirimo atari ukuri.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko aba bayobozi batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gicumbi.

NGIRABATWARE Evence
UMUSEKE.RW 

21 Comments

  1. Akumiro

    02/11/2017 at 2:35 pm

    None se inyandiko zishyuza ko zikorwa na ba Rwiyemezamirimo, hari ubwo zikorwa n’abayobozi. Bavuze ko bishyurije impapuro mpimbano byo byakumvikana.

    • Ndagijimana

      02/11/2017 at 3:30 pm

      None se bazikoze mu izina rya rwiyemezamirimo byakwanga???

      • Ukuri

        02/11/2017 at 5:07 pm

        document uwayikoze bigaragazwa na en-tête y’uwayikoze, cash y’ikigo ndetse n’umukono w’uwo sinyeho. kuvuga ngo barayikorewe ndumva utatekereje kure. Na njye ibi ndabona bizarangira n’ubundi bagizwe abere kdi ibi turabimenyereye kuko urebye abantu Police yirirwa ifata, mu nyuma bakagirwa abere n’Ubutabera ndumva akenshi biba byatewe no kudashaka ibimenyetso simusiga

    • citoyen

      02/11/2017 at 3:40 pm

      hhh ba gitifu bo kubafunga keretse bose ubajyanye ugashaka abandi bashya! Abo mu mirenge bo wagirango ni amasiha rusahuzi ari mu irushanwa.

      • Kamwe

        03/11/2017 at 9:35 am

        Muvandimwe, nawe uwakugira Gitifu wasanga hari imiryango ifunze, inshingano zabo ziragoye. Ntitugapfe guca imanza.

  2. kangwagye

    02/11/2017 at 2:48 pm

    hhhhhhh Gicumbi we.

  3. Rukamata

    02/11/2017 at 4:14 pm

    Mbabajwe na gitifu mushya uguye mu matsa. Gusa ariko na Ntezurundi ndetse na Mukunzi Imana ibahagarareho kuko ayo makosa batari kuyibwiriza yo kwishyuriza ibitarakoreshejwe! Twizeye ubutabera ko muzarenganurwa

  4. lexn

    02/11/2017 at 5:00 pm

    ariya ni amatiku namashyari birazwi ko gitifu yagiyeho batamushaka

  5. Kamitsinga Yaramba

    02/11/2017 at 5:33 pm

    Gitifu wa NYANKENKE we ni umujura arakabije sinzi impamvu bataramufata: ruswa imugeze mu mutwe

  6. Kitatire

    02/11/2017 at 5:40 pm

    Ahubwo ni wowe munyamatiku. Ni bande batamushakaga ?

  7. Migambi

    02/11/2017 at 6:36 pm

    Ariko Gicumbi umenya hahambye umuzimu w’amakosa no gufungwa kw’abayobozi mu karere!!! Gusa na none gufata akarere kakayoborwa n’ishyirahamwe ry’abantu nk’aho ari cooperative umenya aribyo bituma abahawe inshingano batabasha gukora akazi kabo uko bikwiye bakavangirwa n’abandi bantu kubera amatiku n’inzangano. Ntibyumvikana ukuntu hafi mu turere twose habura gitifu n’umwe ushoboye ukora akazi ke neza ntaveho yegujwe cg yeguye. Ubundi komite nyobozi ihawe responsibilities zo kuyobora akarere ntibyakunda?? Ubu se ko za minisiteri hataba za njyanama zihaba ntiziyoborwa neza?? Ari akarere ari na Minisiteri igikomeye kuyobora ni ikihe kuburyo hitabazwa ishyirahamwe ry’abantu barenga mirongo!!!???

    • Gatuna

      02/11/2017 at 7:08 pm

      Naho GICUMBI irarwanya: WAJYA KU KAZI MU GITONDO UMAZE kunywa ikiyobyabwenge bita WARAGI ,ukazagira umusaruro utanga? GICUMBI igizwe n’amatiku,ubujiji no kutareba kure

  8. Andrew

    02/11/2017 at 9:28 pm

    Aka ni akagambane byo. Kandi bibujije amahirwe yo kuzayoborwa neza. Uriya Gitifu ni muganga, umukozi, inyangamugayo. Abajura baho bose yari kuzabafata sore ko yakoraga ku Mugenzuzi Mukuru. Nobe sha baramutanze? Ni ikimenyetso simusiga cy’akagambane. Ahubwo n’undi bazashaka kuhohereza azarye ari menge. Mbega weeee. Ngo inyandiko mpimbano? Ngo babifashe bitarasohoka? Bakabikura he niba gitifu asinya nyuma? Ubwo ahubwo ntibafashe ibyuzuye bakabikuraho zimwe mu mpapuro za ngombwa? Bakongeramo izindi bishakiye? Imana ni yo nkuru.

  9. sindi elias

    03/11/2017 at 5:35 am

    hahahhah ariko ibintu byose ko biri kuzamba kweli amaherezo ni ayahe? nonese umunyeshuri udodesha memoire niwe kibazo gusa? vibi bigaragaza ko nabigisha muri kaminuza ari abo kuzuza umurongo gusa ntacyo bamaze!!!
    nawe se nigute Director of research aba nta papaer nibura ebyiri ya publishinze, nigute umuntu aba lecturer in charge mu isomo nta PhD afite?ok reka ibyo tubyihorere, ese ubundi nigute kaminuza nkuru y’igihugu iha admission umuntu ufite grades ziri mediocre ngo nuko azirihira? hahahah nge narumiwe kabisa.
    Mu ma kaminuza akomeye mu Karere ndetse no muri Africa nka University of Nairobi, Makerere university na University of Dar Es salaam, usanga Final year project arikintu gikomeye, Buri mu Nyeshuri yishakira Supervisor bitewe nicyo ashaka gukoraho research, ariko babandi bari lazy nabo ikigo kirababashakira. then Supervisor akaganira numunyeshuri kuri research orientation ndetse na project’s topic bazakoraho, iyo bamaze kwemeranya umunyeshuri atangira gukora, akazajya ahura na supervisor nibura rimwe mu byumweru bibiri bakaganira aho ageze ndetse akanamuha na report akamukosora!, Muri uko guhura Supervisor abaza umunyeshuri ibibazo byerekeranye nibyo yakoze ( aha urumvako ntago wwaba utarabyikoreye ngo ubone icyo uvuga), then after that hagati mu gihembwe habaho presentation aho umunyeshuri akora presentation ya project ari gukoraho imbere ya department board , nabo bakamubaza ibibazo ndetse bakanatanga comments and recommendations. Igihembwe cyarangira nanone habaho indi presentation imbere ya Department board bakanatanga amanota, iyo bayita Final year project One( Final year project I).
    Muri Semester yindi niho noneho umunyeshuri ajya in deep agakomeza research ye kandi agakomeza kugirana meeting na supervisor we once in every two weeks, then hagati mu Gihembwe naho akongera agakora presentation imbere ya Department Board aho noneho asobanura aho ageze ndetse department ikaba yanamusaba kongera umuvuduko bitewe n’umwanya usigaye ndetse nibisabwa ngo asoze project ye, iyi ni presentation ibanziriza iyanyuma!!. Mu mpera z’umwaka w’amashuri , Habaho indi Presentation karundura aho umunyeshuri agomba kuba yaramaze gu submittinga project report ye ndetse na mwalimu already yaramaze kumukosora. aha rero Umunyeshuri asobanura neza uhereye kuntangiriro kugeza ku musozo wa project ye, agahatwa ibibazo biba bikomeye cyane ndetse akanaba challenged yaba kuri methods yakoresheje ndetse no kuri results. Iyo Department board itanyuzwe nibyo yasobanuye cyangwa na results za research ye, asabwa kongererwa igihe gishobora kugirango arangize research ye.
    Nonese bavandimwe, ubu iyi method ikoreshejwe hari umuntu wadodesha igitabo? nonese ubu niba umwana aheruka supervisor we igihe amuha title, bakongera guhura amuzaniye urutabo rungana umusozi nka rwa rundi Safi madiba yadepoje ubwo kweli siwe uri mumakosa? nonese Butera Knowless koko buriya yari kubona time yo gukora research atwite ari no mumakwe( uretseko ntamurenganya kuko nabafite umwanya badodesha), nonese Tom Close kweli medecine yari kuyishobora yirirwa mubitaramo buri weekend kandi bimusaba gukora repetition zihagije?
    Yewe abanyeshuri mubihorere, abarimu ndetse n’abayobozi bashinzwe ibya education mumashuri makuru nibo bica ibintu .

  10. Mutamuriza

    03/11/2017 at 7:42 am

    @ Migambi ongeraho ko n’igihugu ari igihugu kiyoborwa na perezida umwe apana ishyirahamwe nkanswe akarere. Wa mugani buriya abayobozi b’uturere bumvira nde kbakareka nde? Njyanama? Perezida wa Njyanama? Governor? Minister? umukuru w’ingabo mu karere? Umukuru wa Polisi mu Karere cg umukuru wa NSS? Umenya aba bayobozi bamara umwanya wabo bashyira imbaraga mu kurebwa neza n’aba bantu bose, niyo mpamvu basoza bananiwe bakegura ntiwamara manda y’imyaka itanu utarabura aho ugonganira n’umwe muri aba bantu. Abahigi benshi bayobya imbwa uburari uwo ni umugani wa Kinyarwanda.

  11. Mwanainchi

    03/11/2017 at 8:15 am

    @Mutamuriza, abantu benshi ntibabona ko umukuru w’ingabo ari we patron mu Karere, hagakurikiraho uwa polisi, ushobora no gufunga bariya basivili bose nk’uko mubibona, abandi bakaza nyuma. Nta soko ryatangwa mu karere abagize njyanama yitwa ko itaguye batabizi: ni ukuvuga Meya, ba visi-Meya bombi, Gitifu, prezida wa Njyanama yaguye, umuyobozi wa polisi n’imuyobozi w’ingabo. Uwakwemera ko Gitlfu afatanyije b’abakozi basanzwe bashobora kwihererana isoko bariya bandi batabizi, ni utazi uko bakora.

  12. Kayi

    03/11/2017 at 8:58 am

    Ibyo uvuze ni ukuri. none se ubaza mwalimu akakubwira ko nta mafranga ya supervision bamuha, abanyeshuli biga muri leta nta mafranga babona. ubu nta research ibaho ahubwo ni copy paste kuri memoire za kera, uburezi butaraba nkubu. Gusa Karambizi azi akasongoye ihwa, niba acyisha ULK azi ibihabera ko ariho byakomereye

  13. H.Emm.Ismail

    03/11/2017 at 10:04 am

    TWIFUZA ABAYOBOZI BAZATUGIRIRA AKAMARO NAHO ABO GUSUBIZA INYUMA AKARERE KACU MU ITERAMBERE NITUBASHAKA BICYO NIBAFATIRWE IBYEMEZO KUKO AHO TUGEZE TURAHAZI NTA MPAMVU

    • muravumba

      03/11/2017 at 11:19 am

      Mwivugire sha, hati nabazazira kurongora abagore babandi. Hano Ngoma Gitifu Kanayoge na Visi meya Rwiririza basimburanwa kwa gitifu wa Sake Gloriose! wavuga bakaguhabura. Bo si amafaranga gusa.

  14. Ndamyabera Peter

    03/11/2017 at 4:10 pm

    gitifu ararengana igihe gito gishize yarahageze gusa bazakore ipererza ryimbitse barebe Imana izamufashe

  15. kanyarira

    07/11/2017 at 6:43 pm

    @Muravumba wowe ntabyo uzi! Hari umwe bihereranye bamukurura amatwi ngo yavuze ko bamurongora! Ahubwo umugabo we bazamusubize inkwano yatanze naho ubundi bamugize Biribwandeba, ahubwo na wawundi ugenda muri forutunata ajyayo ubwo ni batatu. Cyangwa ni wowe batwaye Kaberangwe sha kubera kubavuga.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock