Gitwe: Mu cyumweru kimwe harakingirwa abana ibihumbi 19 – UMUSEKE

Gitwe: Mu cyumweru kimwe harakingirwa abana ibihumbi 19

Binyujijwe mu cyumweru cyahariwe Ubuzima, Ibitaro bya Gitwe bifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima bizakingira abana bakiri bato ibihumbi 19 345 bo mu mirenge ya Bweramana, Kabagali na Kinihira.

Mu gihe cy’icyumweru hazakingirwa abasaga ibihumbi 19

Kuva kuwa 9-13 Ukwakira 2017 hazitabwaho ubuzima bw’umubyeyi n’umwana aho ababyeyi baturiye mu nkengero za Gitwe bazakingiza abana babo.

Zimwe mu nkingo zizatangwa ku bana ni urw’Iseru na Rubeyole hakazanatangwa inyigisho zinyuranye zo kurwanya imirire mibi no kuboneza urubyaro.

Mu murenge wa Kabagali mu Kagari ka Rwankuba niho iki cyumweru cy’ubuzima cyatangiriye mu Karere ka Ruhango aho abaturage bashishikarijwe kuzana abana babo ngo bahabwe inkingo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gitwe Dr. Rukemba Zacharie, yatangaje ko buri mubyeyi akwiye gufata neza ubuzima bw’umwana we.

Ati: ”Ubu buri Munyarwanda amaze kumenya agaciro k’ubuzima niyo mpamvu, dushishikariza buri mubyeyi kugira ngo agane inzego z’ubuzima akingiza umwana ku gihe kugira ngo bahabwe inkingo zose.

Mu gihe cyose umwana uri munsi y’imyaka itanu adakingiwe Rubewole haba hari ibyago byo kuyirwara.

Ababyeyi batwite nabo bari mu gihembwe cya kabiri muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bahabwa ibinini bya Vitamini A.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kambayire Anonciata wari yavuze ko mu rwego rwo kwirinda indwara zifata abana buri mubyeyi akwiye kuzana umwana we agakingirwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango atanga ikinini cya Vitamini A

Dr. Rukemba Zacharie, Umuyobozi mukru w’Ibitaro bya Gitwe

Icyumweru cyahariwe ubuzima kizasozwa kuwa 13 Ukwakira 2017

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW-Ruhango.

2 Comments

  1. Olivier

    10/10/2017 at 7:33 pm

    Bravo kuri Gitwe ntureba ko itangiye kuba akamaro ku Gihugu! Kaminuza yaho nayo yarafunguwe, Gitwe ni ibisubizo gusa.

    • Gatorano

      10/10/2017 at 8:05 pm

      Gitwe rabagirana, Leta y’u Rwanda ikemura ibibazo neza cyane itagdneye ku marangamutima ya benshi….

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock