GOLF: Ibihangange muri Afurika bizahangana muri Rwanda Open izatwara miliyoni 25 frw – UMUSEKE

GOLF: Ibihangange muri Afurika bizahangana muri Rwanda Open izatwara miliyoni 25 frw

Ishyirahamwe ry’umukino wa Golf mu Rwanda  ryateguye Rwanda Open yatumiwemo abakinnyi bakomeye muri Afurika. Rwanda Open izatangira mu cyumweru gitaha izatwara miliyoni 25frw.

Nkwandi Andrew uyobora Rwanda Golf Union (RGU) yemeza ko irushanwa rizaryohera abarireba

Nkwandi Andrew uyobora Rwanda Golf Union (RGU) yemeza ko irushanwa rizaryohera abarireba

Kuva kuwa Gatatu tariki 15 Ugushyingo kugera 18 Ugushyingo 2017 ku kibuga cya ‘Kigali Golf Club’ hateganyijwe irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ‘Rwanda Open 2017’ yateguwe na Rwanda Golf Union.

Iri rushanwa rizatwara miliyoni 25 rizava mu baterankunga batandukanye barimo; BK, BRD, DStv na Tigo, byatumye abazitwara neza mu byiciro bitandukanye bizaryitabira bazagenerwa ibihembo bishimishije nkuko byatangajwe na Nkwandi Andrew uyobora Rwanda Golf Union (RGU) mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017.

“Irushanwa ry’uyu mwaka riteguye neza kurusha ay’imyaka ishize kuko tuzabonamo abakinnyi bakomeye muri Afurika bazava muri Zimbabwe n’ibindi byo muri Afurika y’amajyepfo. Bazahatanira ibihembo byiza kuko uwa mbere azahembwa amadolari igihumbi. Abakunzi ba Golf bazaza kureba iyi mikino bazaryoherwa kandi n’abadasobanukiwe uyu mukino neza hazashyirwaho uburyo bwo kuwubigisha muri iri rushanwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abakinnyi bari hagati ya 150 na 180 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bazaba bahatanira igihembo nyamukuru gifite agaciro ka miliyoni eshanu.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kapiteni wa Kigali Golf Club Dr.Davis Kashaki Karegeya yerekanye umukinnyi w’umunyarwanda uhabwa amahirwe yo kwitwara neza. Aloys Nsabimana usanzwe ari numero ya mbere mu Rwanda.

Aloys Nsabimana numero ya mbere mu Rwanda arahabwa amahirwe muri Rwanda Open

Aloys Nsabimana numero ya mbere mu Rwanda arahabwa amahirwe muri Rwanda Open

Kapiteni wa Kigali Golf Club afitiye ikizere abanyarwanda Dr.Davis Kashaki Karegeya

Kapiteni wa Kigali Golf Club afitiye ikizere abanyarwanda Dr.Davis Kashaki Karegeya

Itsinda ry'abategura Rwanda Open

Itsinda ry’abategura Rwanda Open

Roben NGABO

UMUSEKE

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock