Goora App iragufasha Kugura, Kugurisha, Gukodesha – UMUSEKE

Goora App iragufasha Kugura, Kugurisha, Gukodesha

Application yitwa Goora iraboneka kuri Play Store ku buntu, ni umushinga w’abanyarwanda batatu wo gushyira ibintu ku isoko kuri Internet abantu bakabasha kubigura, kubigurisha cyangwa kubikodesha batarinze gukubita amaguru bagenda.

“Goora” barisanishije n’inshinga “Kugura” mu Kinyarwanda, ni umushinga wa Walter Bandora Uwarugira, Christophe Ishimwe Ngabo na Jean  Claude  Niyitegeka bafite kompanyi “Goora Ltd”.

Application yabo ubu yatangiye gukoreshwa mu Rwanda no mu bihugu byose byo muri aka karere.

Application yabo ikaba yarageze kuri Play Store muri Nyakanga uyu mwaka.

Walter Bandora avuga ko iki ari igikorwa yumva gikwiye gutera ishema abazagikoresha kuko ari icy’abana b’u Rwanda bakoze bifuza ko abantu babyaza umusaruro kandi mu ndimi iyi App yako ikoresha harimo n’ikinyarwanda.

Ushaka kugurisha, ushaka kugura cyangwa gukodesha ibicuruzwa bishya n’ibyakoze iyi Application irabumufashamo ikamuhuza n’abaguzi cyangwa n’ibyo umuntu ashaka kugura.

Ushyizeho icyo agurisha hamwe n’amafoto yacyo niwe ukurikirana niba nta bagishimye bamwandikiye bifuza kukigura maze bakavugana bitabaye ngombwa kujya kukireba.

Ibi ni nako bigendekera ushaka kugura nawe ujyaho akareba ibicuruzwa maze icyo ashimye akandikira ugicuruza aho.

Iyi App ikoranye ikoranabuhanga rinakugaragariza intera iri hagati yawe n’aho igicuruzwa washimye kiri.

Igicuruzwa kimara iminsi 30 kuri App ishobora kuvugururwa igicuruzwa kitarasibwa, mbere y’uko icyogihe kirangira uwashyizeho igicuruzwa abona ubutumwa /Notification bumumenyesha ko hasigaye iminsi ibiri ngo igicuruzwa cye gisibwe.

GOORA ifasha abantu kugiti cyabo, ibigo by’ubucuruzi kugaragazaho ibyo bakora, na serivisi batanga, bigatuma uwashaka ibicuruzwa cyangwa servisi runaka yakwihutira kureba kuri GOORA niba zitariho kandi hafi ye cyangwa kugiciro gitoya kurusha ahandi.

Abatanga akazi n’abagashaka nabo bakwifashisha GOORA.

GOORA ikoreshwa mu ndimi enye Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa, buri wese ahitamogukoresha ururimi ashaka.

GOORA buhoro buhoro abayikoresha baragenda biyongera bajya gushakisha ibyo bakeneye no gushyiraho ibyo bashaka kugurisha bishya cyangwa byakoze nk’uko bivugwa na Walter Bandora.

GOORA ubu iri kuri Android ariko vuba izanashyirwa kuri App Store hamwe na telephone zikoresha iOS zikabasha kuyifata.

Kubona iyi App ni ukuyi-Dawnloading kuri Play Store ukayishyira muri Telephone yawe, inzira ya kabiri ikaba “Kwiyandikisha” mu bayikoresha kuko ari bwo ubasha kuba washyiraho ibicuruzwa cyangwa kuganiriraho na ba nyirabyo cyangwa abashaka ibyo washyizeho.

Ushaka iyi app muri telefoni yawe wananyura hano: http://play.google.com/store/apps/details?id=rw.mobit.goora

****************

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock