Gorilla Rally 2017 yegukanywe n’umunya-Kenya utwara imodoka idasanzwe – UMUSEKE

Gorilla Rally 2017 yegukanywe n’umunya-Kenya utwara imodoka idasanzwe

Ku nshuro ya 16 hakinwe ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017’. Imodoka 16 zarakinnye hasoza umunani. Isiganwa ryegukanywe n’umunya-Kenya Manvier Baryan utwara imodoka yaremewe gusiganwa yo mu bwoko bwa Skoda Fabia.

Manvier Baryan nÆumwunganizi we Sturrock Drew begukanye ôRwanda Mountain Gorilla Rally 2017

Manvier Baryan n’umwunganizi we Sturrock Drew begukanye ôRwanda Mountain Gorilla Rally 2017

Kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 hasojwe ku mugaragaro isiganwa mpuzamahanga ry’amamodoka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017’ yakinwe mu byiciro bitatu mu minsi ibiri.

Ku munsi wa nyuma waryo hari hatahiwe gukinira mu bice bya Bugesera, mu mihanda ya Nyamizi- Gashora (19.69kms), Gaharwa- Nemba (11.56kms), Gako-Gasenyi (14.41kms) na Gasenyi-Nemba (22.22kms) ahari abafana benshi by’umwiharimo bari baje kwihera ijisho aho Manvier Baryan ukoresha imodoka yihuta bidasanzwe.

Bava i Gasenyi bajya Nemba (22.22 km) Manvier Baryan na mugenzi we bakoresheje iminota 10:37 bakurikirwa na Bukera Valery / Khetia Nital batwara imodoka ya Subaru Impreza wakoresheje iminota 10:51 na ho Giancarlo Davite / Slyvia Vindevogel batwara imodoka ya Mitsubishi Evo X baza ari aba gatatu n’iminota 11:19.

Byashimangiye ko Baryan Manvir na Sturrock Drew mu modoka yabo ya Skoda Fabia begukanye isiganwa ryose bakoresheje 1h47’06″ mu minsi ibiri hamwe bakurikirwa na Giancarlo Davite afatanyije na Sylvia Vindevogel batwara Mitsubishi Evo bakoresheje 1h51’40”.

Bukera Valery na Khetia Nital batwara Subaru Impreza bari begukanye iri siganwa umwaka ushize, kuri iyi nshuro babaye aba gatatu bakoresheje 01h52’09”, Gomes Leroy na Gomes Urshlla batwara Mitsubishi Evo10 babaye aba kane bakoresheje 1h52’09”naho Nizette Christophe na Fabrice Semana batwara Subaru Impreza baba aba gatanu bakoresheje 1h55’02” bakaba ari nabo Banyarwanda baje hafi.

Giancarlo Davite wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2013 yabwiye abanyamakuru ko ntako atagize ariko ngo gusiga imodoka ya Skoda yaremewe gusiganwa biba bigoye.

“Ryari isiganwa ryiza cyane kandi ryabereye mu mihanda myiza. Nishimiye umwanya wa kabiri kuko itandukaniro hagati yanjye n’uwa mbere ribaye ubwoko bw’imodoka dukoresha. Skoda Fabia y’uwegukanye isiganwa ni imodoka ihenze cyane kandi y’akataraboneka muri ibi dukina. Biragoye kumutsinda ariko muri rusange iyi minsi yatubereye myiza twese.”

Nyuma ya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017, ishyirahamwe ry’imikino y’ibinyabiziga mu Rwanda RAC ryahise ritangira imyiteguro y’amasiganwa abiri asigaye muri uyu mwaka; Rally de Huye mu Ukwakira na Rally de Milles Collines mu Ukuboza.

Umuvuduko udasanzwe niwo waranze iri siganwa

Umuvuduko udasanzwe niwo waranze iri siganwa

Barayikata ivumbi rigatumuka

Barayikata ivumbi rigatumuka

Imihanda y'igitaka mu duce twa Nemba mu Bugesera yakabonye

Imihanda y’igitaka mu duce twa Nemba mu Bugesera yakabonye

Bamwe baturutse i Burundi baza gushyigikira imodoka zabo

Bamwe baturutse i Burundi baza gushyigikira imodoka zabo

Giancarlo Davite (u Bubiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) begukanye umwanya wa kabiri

Giancarlo Davite (u Bubiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) begukanye umwanya wa kabiri

Bajya mu isiganwa bafite ikipe nini yita ku bikoresho byabo

Bajya mu isiganwa bafite ikipe nini yita ku bikoresho byabo

Roben NGABO

UMUSEKE

1 Comment

  1. NGEZAHAHOYO Hermès

    15/09/2017 at 1:06 pm

    Nivyiza nabarundi basigaye bakomeye kumodoko bakorako rikaka

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock