Gospel: Hateguwe igitaramo cyo kubohora abantu bakaramya Imana byuzuye – UMUSEKE

Gospel: Hateguwe igitaramo cyo kubohora abantu bakaramya Imana byuzuye

Abahanzikazi Diana Kamugisha na Pastor Rose bateguye igitaramo gikomeye bise ”Atmosphere of Healing Worship Concert” kigamije kubohora imitima y’abantu maze bakabohokera kuramya Imana byuzuye. Kizaba ari ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, i Kigali.

Abahanzikazi Diana Kamugisha na Pastor Rose bateguye iki gitaramo.

Abahanzikazi Diana Kamugisha na Pastor Rose bateguye iki gitaramo.

Ni igitaramo kizabera kuri salle ya ‘New Life Bible Church’ ku Kicukiro, kikazahuza abahanzi nka Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Ibyo Ntunze, Ndumva unyuzuye n’izindi; Hazaba kandi hari ‘Healing Worship Team’ ndetse na Dinah Uwera.

Diana Kamugisha umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko kizaba ari igitaramo cyo kuramya Imana no kuyibohokera imbere hatitawe ku bibazo n’ingorane za buri munsi.

Yongeyeho kandi ari umwanya mwiza wo guturiza imbere y’Imana abantu bakayiha icyubahiro binyuze mu ndirimbo zo kuyiramya no kuyihimbaza.

Ni igitaramo kandi ngo kizaba kirimo umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko n’ijambo ry’Imana rikazahabwa umwanya.

Abahanzikazi batumiwe kandi ubu ngo bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo, ku buryo abazakitabira bazatahana ngo “kubohoka bitewe ahanini n’ibyo bateguriwe n’aba bahanzikazi”.

Abateguye iki gitaramo kandi bavuga ko iri ari iyerekwa bafite rizakomeza ndetse ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bazagenda bakora nyuma y’iki gitaramo harimo ibitaramo, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Diana Kamugisha yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Impamba, Haguruka, ku musozi’ n’izindi akaba yaherukaga igitaramo mu mwaka wa 2016 cyiswe “Refresh Worship and Music Festival”.

Pastor Rose Ngabo we yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sinzatinya, Mwami Ndaje’ n’izindi akaba n’umushumba Mukuru mu itorero Baho Church riherereye i Kabuga.

Bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo.

Bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo.

Bonaventure Kubwimana
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Karake

    09/11/2017 at 8:08 am

    Tugomba kwibaza niba indirimbo gusa zishobora gutuma abantu bahinduka abakristu nyakuri.Igisubizo ni OYA.Kugirango umuntu abe umukristu nyawe,bisaba ingufu zo KWIGA BIBLE,kugirango umenye ibyo imana idusaba.Mu gihe YESU yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8),usanga aba baririmba GOSPEL,nabo baba bishakira amafaranga,kimwe na ba Pastors.Reka ntanjye ingero zerekana ko iyo umuntu atize Bible neza,adashobora kuba umukristu nyakuri.
    Imana itubuza kurwana.Nyamara usanga intambara zo mu isi,zikorwa n’abiyita abakristu n’abaslamu.Intambara yabaye mu Rwanda hagati ya 1990-1994,ni abakristu barwanaga n’abakristu,ndetse bamwe biyita abarokore.Intambara zabaye mu Burundi,DRC,Uganda,etc…nabyo nuko.Amatiku n’inzangano ziba muli politike,bikorwa n’abakristu.Reba ibibera muli Kenya,South Sudan,Burundi,DRC,etc…Muli Bible,ahantu henshi,imana itubuza kurwana,ahubwo tugakundana (Yohana 13:35).Millions nyinshi z’abantu basambana,benshi bitwa abakristu.Nyamara bakabyita gukundana.Ntabwo bashobora guhindurwa n’indirimbo za Gospel.Byagaragaye ko abahanzi benshi ba Gospel,nabo basambana,kimwe n’abandi ba STARS.Ibi ni ukwishakira amafaranga gusa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock