Grace Mugabe akurikiranye umuntu ku mpeta y’agaciro ka $1,35m – UMUSEKE

Grace Mugabe akurikiranye umuntu ku mpeta y’agaciro ka $1,35m

Grace, umugore wa Perezida Robert Mugabe ari gukurikirana umushoramari wo muri Liban wananiwe kumuha impeta y’agaciro ka miliyoni 1,35 y’amadorari nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Herald cyo muri Zimbabwe.

Grace akurikiranye iby'impeta ye y'agaciro bamuhangitse

Grace akurikiranye iby’impeta ye y’agaciro bamuhangitse

Jamal Ahmed biravugwa ko yahaye Grace Mugabe impeta y’agaciro k’ibihumbi 30 by’amadorari aho kumuha iyo yamutumye.

Ni inkuru ikomeye y’impeta ya carats 100 za diamond yagombaga kuba impano Perezida Mugabe yageneye umugore we ku isabukuru y’imyaka 20 bamaze babana.

Umwaka ushize uyu mushoramari Ahmed yajyanye mu rukiko Grace Mugabe n’umuhungu we, yabyaye mbere yo gushakana na Mugabe, nyuma y’uko bafatiriye imitungo ye itatu kubera iriya mpeta.

Ahmed yavugaga ko Grace yasabaga ko asubizwa amafaranga y’iyo mpeta yaguzwe i Dubai ikamuhabwa yabanje kugabanyirizwa agaciro kayo.

Ahmed ngo ananiwe gusubiza amafaranga kuri konti imwe i Dubai, Grace ngo yahise afatira inzu z’uyu mugabo muri Zimbabwe.

Ahmed avuga ko yatewe ubwoba bikomeye, agatukwa, akanagirirwa nabi, abwira urukiko ko ntakintu yari akibasha gukora kuko Grace n’umuhungu we ari abanyembaraga.

Mu Ukuboza umwaka ushize, umucamanza yategetse Grace gusubiza Ahmed imitungo ye.

Grace ubu nawe yareze Ahmed, ufite ibyangombwa byo kuba no gukorera muri Zimbabwe, ko ashaka gusubizwa miliyoni 1,35 y’amadorari niba Ahmed adashoboye kumusubiza utwe.

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. VUNINGOMA

    19/10/2017 at 5:23 pm

    Presidents benshi bo muli Afrika,hamwe na bene wabo,basahura igihugu,bagakira cyane.Ariko ugasanga aribo bigisha gukunda igihugu.Ikindi kibabaje,nuko usanga Army na Police by’igihugu,biba byarahindutse ibya president’s family.Biyoborwa n’inshuti magara za President.Abakuriye Army na Police,nabo basahura igihugu bagakira cyane.Noneho bikabyara AKAZU.Bigatuma President yanga kurekura ubutegetsi kuko aba ashyigikiwe na Army na Police.Niko bimeze kuli MUGABE n’umugore we.Tekereza kugura IMPETA ya 1 000 000 000 FRW,mu gihe abaturage ba Zimbabwe bicwa n’inzara.Ibintu bibera muli iyi si biteye agahinda.

  2. uk

    19/10/2017 at 5:57 pm

    Afurika , nubwo atari yose wagirango iravumye dore nkubu dusibiye mubihe bya strong men aho kugira institutions dudubiye mubihe byo muri za 70-86 aho abantu bagindira ubuyobozi bakabuvaho mu muvundo , reba nawe abahindura constitution, abatsimbaraye , ngaho age limit, ngaho nta budget yamatora nagatogo gusa warangiza ukagura impeta 1 m $ ariko ubu kweli abantu bazababarira abanyafurika ryari ejo uzumva ngo nabazungu badushuka , dore ibi nibisigisi bya slavery, independence zagambaniwe zigahabwa abadashoboye kuko abashoboye babirayemo bakabaritura none ndebera , Imana yonyine ijye ibabarira abayozi benshi ba Afurika nahandi hari imyatwirire , ONU yarangiza ngo bari muri za SDGs ubu se zagerwaho niyi myumvire yo gupfusha ubusa gutya , ngo baboneko ari umukire , mental alienation iragatsindwa ndebera uyu ngo ni doctor nako nayo yayibonye kungufu , ejo ntibigutangaze abaye perezida nonese urabona atafasha ba rutuku gusahura neza , cyangwa urabona azahara kugura ibintu nkibi igihe uwo mukambwe azaba adahari , birababaje kuba biva kwa Mugabe nkumuntu waharaniye kwigenga kuyu Mugabane

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock