UPDATE: Grace Mugabe ntiyigeze agera kuri Police – UMUSEKE

UPDATE: Grace Mugabe ntiyigeze agera kuri Police

Umuvugizi wa Police muri Africa y’Epfo yatangaje ko Grace Mugabe ushinjwa gukubita no gukomeretsa umukobwa muri Johannesburg atigeze yizana kuri Police nk’uko byari byatangajwe na Minisitiri ufite Police mu nshingano ze.

Uyu muvugizi wa Police yabwiye AFP ko Police igikora iperereza ku byabaye ko nta muntu barafata bamushinja ikirego cy’uwo mukobwa.

Grace Mugabe yakubise umukobwa aramukomeretsa amushinja kurumbya abahungu be

Grace Mugabe yakubise umukobwa aramukomeretsa amushinja kurumbya abahungu be

Hari  amakuru yavugaga ko kuri uyu wa Kabiri nyuma ya sa sita aribwo Grace Mugabe ari bwitabe urukiko rwa Wynberg kugira ngo yisobanure kubyo ashinjwa.

Minisitiri Mbabula ufite ibya Police mu nshingano ze we yari yabwiye BBC ko Grace Mugabe agomba kubanza akisobanura mbere y’uko asubira muri Zimbabwe.

Grace Mugabe aregwa n’umukobwa witwa Gabrielle Engels ukora ibyo kumurika imideri ko yamukubise ubwo yari amusanze muri Hotel aho yari yaje gusura abahungu be Robert Jnr and Chatunga biga aha muri Africa y’Epfo.

Hari amakuru avuga ko Grace Mugabe yasanze abahungu be basinze cyane bari kumwe n’uyu mukobwa maze akaba ariwe yadukira agakubita amushinja kurumbya abana be.

Abarinzi ba Grace ngo barareberaga ubwo yakubitaga uyu mukobwa agahita amusohora nabi.

Police ivuga ko uyu mukobwa afite ibindi bikomere uretse icyo yagaragaje kuri Twitter ndetse bamusabye kubanza kujya kwivuza.

Ishyaka Zanu-PF riri ku bugetegetsi muri Zimbabwe ryanditse ko Grace Mugabe ahubwo ari we wahohotewe n’uyu mukobwa ibindi ari ibigamije gusiga icyasha ubutegetsi bwa Mugabe.

Uyu mukobwa yagaragaje kimwe mu bikomere yatewe na Grace Mugabe ngo anafite ibindi

Uyu mukobwa yagaragaje kimwe mu bikomere yatewe na Grace Mugabe ngo anafite ibindi inyuma mu mutwe

Gabriella uvuga ko Grace Mugabe yamukubitiye muri Hotel

Gabriella uvuga ko Grace Mugabe yamukubitiye muri Hotel

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Patrick

    15/08/2017 at 1:24 pm

    Nonese ko mutavuze ko yakubise umwali muto w’umukobwa ufite 20 years ngo kubera yasohokanye n’abahungu be babiri. Gusa nibyiza kuba Afrique du Sud itamuretse ngo agende atisobanuye ngo nuko ari First Lady

    • vision

      15/08/2017 at 3:46 pm

      umwari muto.com

  2. Rugwe

    15/08/2017 at 1:34 pm

    Bamutere ipingu kimwe n’abandi. ntakangishe ibyo.

  3. Mugayo

    15/08/2017 at 2:29 pm

    Ngizo banana republic uko zimera.Muribuka Kongolo Mobutu, Umuhungu wa Sadam Hussein? Abari barigize akaraka kajyahe i Kigali muri 1990? Byose byerekana ingoma ziri mu marembere aho usannga umwana arusha icyubahiro umuyobozi uri mu nshingano za leta anahemberwa.

  4. Rukeribuga

    15/08/2017 at 11:55 pm

    Ibi yakoze nikimwe nibyundi mubyeyi yakora niba yaramenyeko abahungu be bari kuba ibirumbo aho kwiga bakirirwana nuriya munya mideli birirwa mubyo ntazi.Gusa yagombye nokuba yarasekuye abahungu be ntakubite uriya mukobwa wenyine.

  5. nini

    16/08/2017 at 8:25 am

    nange ndiwe nakudiha.uzi kohereza abana kwiga indaya ikaza kubatesha umutwe.ababyeyi twaruha twaruha.iyo ndaya mbi yumusega ubwo irashaka amafaranga ntakindi kibabunza.yamuhannye gake aba yamusutsemo urusenda.asyi gari weee.

    • rubanda

      16/08/2017 at 11:23 am

      abo bana se kjubera kurengwa no kutagira ikibahangayikisha no kugira amafranga menshi asahurwa na ba se na ba nyina ngo ni abayobozi usanga nyine bashaka ikitubyara
      indaya irarenganye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock