Gucika ku gukoresha no kunywa ibiyobyabwenge birashoboka – UMUSEKE

Gucika ku gukoresha no kunywa ibiyobyabwenge birashoboka

Ushobora kuba warumvise imvugo igira iti: ‘benshi mu byamamare banywa ibiyobyabwenge’. Iyi mvugo ishobora gutuma abakiri bato bataragira ubunararibonye no gushishobza bumva kunywa ibiyobyabwenge ari ugusirimuka kandi ko ari ibya bose. Nyuma yuko bibagize imbata, hari benshi bashobora kubivaho. Gusa bisaba ubushake n’ubufasha bw’abantu babakunda.

Ikiyobyabwenge ni iki?

Abaganga b’indwara zo mu mutwe n’abandi bakora mu rwego rw’ubuvuzi basobanura ko ikiyobyabwenge ari ‘ikintu cyose gikozwe mu binyabutabire, ibihingwa, cyangwa cyakorewe mu ruganda gishobora gutuma imikorere y’ubwonko bw’umuntu ihinduka, akitwara mu buryo budasanzwe, bikagaragarira ku mubiri cyangwa mu bikorwa bye’.

Dushingiye kuri ubu busobanuro, twakwemeza ko inzoga na zo ari ibiyobyabwenge. Gusa ikibazo kiba kumenya urugero wagezamo uzinywa.

Muri za Kaminuza zo mu bihugu byateye imbere, hakunda kuba irushanwa ryo kunywa inzoga vuba kandi nyinshi ibyo bita mu Gifaransa ‘La Bringue’.

Iri rushanwa rituma abanyeshuri bahize abandi mu kunywa bahinduka abasinzi bakiri bato kandi bakumva ntacyo bibatwaye kuko babishimirwa.

Itabi na ryo rifatwa nk’ikiyobyabwenge. Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko itabi rihitana abantu barenga miliyoni enye buri mwaka ku Isi hose.

Abacuruza itabi ku rwego mpuzamahanga usanga ari abantu bubashwe kandi bize. Mu by’ukuri ntibaba bayobewe ububi bwaryo ku bantu muri rusange ndetse rimwe na rimwe kuri benewabo ariko bakabyirengagiza kubera ifaranga.

Itabi ribata abarinywa kurusha bimwe mu biyobyabwenge bikomeye bitewe n’uburyo uburozi bwa ‘Nicotine’ buribamo bukwirakwira mu mubiri vuba kandi bukarambamo. Ikindi rirahendutse kurushaho.

 

Bigenda gute ngo ikiyobyabwenge kigire umuntu imbata yacyo? 

Burya buri wese akunda kumva ko yishimiwe n’urungano rwe, akumva ko ari umwe muri bo kandi bafite byinshi bahuriyeho, mu myambarire, imivugire, imigendere, imirire n’ibindi.

Urubyiruko rwinshi runywa itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge rwemeza ko byatangiye ubwo hari umwe muri bo wabashishikarije gusogongera ku kiyobyabwenge runaka ngo yumve uko kimeze, yumve uburyo kimushyira ”ahantu heza runaka”

Kubera ko umuntu ukiri urubyiruko aba adashaka ko abandi bangana na we bamufata nk’umuntu usuzugura (utajyana n’ibigezweho) bituma ahitamo gukora nk’ibyo bakora rimwe na rimwe bitanamufitiye akamaro.

Ubushake bwo kwidagadura no kwishima bushobora gutuma abantu runaka babanza kunywa ku biyobyabwenge  kugira ngo baze kwidagadura uko bishoboka kose.

Iyi ni imwe mu mpamvu usanga mu tubyiniro twinshi habamo inzoga n’itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge.

Igitabo kitwa L’Ivresse du risque: Pourquoi des adolescents agissent-ils ainsi?’ kivuga ko urubyiruko iyo ruhuriye ahantu runaka rushakisha ikintu cyose cyatuma rwishima rukidagadura mu buryo butagira rutangira kandi ntiruba rushaka ko hari ababyeyi baruba hafi.

Nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge runaka mu gihe runaka, abenshi batangira kuba imbata zabyo, bakabinywa kenshi kuko ‘bumva babikunze gusa’.

Nibavuga ko babikunda ntuzabihakane kuko iyo babibuze bahangayika nk’uko nawe iyo wabuze umukunzi wawe wumva udatuje.

Igiteye inkeke kurushaho ni uko usanga mu bihugu byinshi ibiyobyabwenge byoroheje (itabi, inzoga, urumogi n’ibindi) ndetse n’ibikomeye (cocaine, heroin, ecstasy n’ibindi) biba bihendutse.

Mu bihugu bimwe na bimwe nka Africa y’Epfo usanga imipaka ibiyobyabwenge byinjiriramo iba idacunzwe neza, ahandi ugasanga amategeko adahana byihanukiriye ababicuruza. Hari na za Leta usanga zorohereza ababicuruza kubera inyungu zikura mu misoro.

Ibi byose bituma abashaka kunywa ibiyobyabwenge babibona biboroheye.

Nubwo Police zigerageza guca ibiyobyabwenge binyuze mu kubifata no gufata ababicuruza, hari ubwo zitabibasha kubera amayeri ababicuruza n’ababinywa bakoresha.

Ikinyamakuru Reivellez –Vous cyo muri Nyakanga, 2001 ku ipaji ya 09 cyanditse ko muri uriya mwaka Police ya Africa y’Epfo yafashe hagati ya 10% na 15% gusa y’ibiyobyabwenge byose byinjijwe muri kiriya gihugu.

Kubikumira rero bisaba ubufatanye bw’inzego zose zirebwa n’ubuzima bw’abantu muri buri gihugu.

Perezida wa Philippines, Rodrigo “Rody” Roa Duterte yahaye amabwiriza Police ko umuntu wese uzafatwa acuruza ibiyobyabwenge azajya araswa agapfa.

Iki ni ikemezo gikomeye ariko kitaratanga umusaruro ugaragara kuko abantu bakicwa kubera kubicuruza.

 

Kureka ibiyobyabwenge birashoboka. Bisaba ubushake n’ubufasha bw’inshuti nyazo

Nk’uko byakugora kwanga inshuti yawe nubwo yaba igutesha umutwe ni ko byakugora kuva ku kiyobyabwenge nubwo waba uzi neza ingaruka kikugiraho. Niyo mpamvu umuntu inzoga zaraje mu muferege ashobora kongera kuzinywa amaze guhembuka.

Birashoboka na none ko wareka ikiyobyabwenge. Niba wemera ko hari ingaruka wibonaho zitewe n’ibiyobyabwenge kuki utatangira kugabanya ubwinshi n’inshuro ubinywa?

Uko uzagenda ubigabanya ni ko umubiri wawe uzagenda wikuramo ko iyo ukibuze uhangayika.

Mu mizo ya  mbere bizakugora ariko niba ufite inshuti nziza wagejejeho ikibazo cyawe kandi ukazibwira ko ukeneye ubufasha ngo ureke ibiyobyabwenge zizishimira kukuba hafi muri iyo ntambara itakoroheye.

Ikiruta ibindi ariko ni ukwiyemeza kuva kuri icyo kiyobyabwenge ndetse no kutagendana n’abo Bibiliya yita inkozi z’ibibi, zidashobora gusinzira zidakoze ibibi (Imigani 4: 14-16).

Si ngombwa ko Police n’ababyeyi n’izindi nzego z’ubuzima zifatira ingamba ababaswe n’ibiyobyabwenge ahubwo byaba byiza ufite ikibazo ari we uteye intambwe ya mbere akagerageza kubivaho buhoro buhoro kandi ‘gushaka ni ko gushobora’.

Nibiba ngombwa uzasabe ubufasha abaganga barebe niba nta miti wahabwa yatuma uhurwa burundu kongera gukoresha ibiyobyabwenge.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock