Gukora wicaye igihe kirekire bitera impatwe – UMUSEKE

Gukora wicaye igihe kirekire bitera impatwe

Ni ikibazo kibaho cyane ku bashobora kumara amasaha 12 bicaye bakora. Muri USA abantu 16% biganjemo abarengeje imyaka 60 barwara impatwe, iyi ituma uyirwaye yituma bimugoye cyane.  

Hari uburyo wakwirinda aka kaga muri iki cyumba

Hari uburyo wakwirinda aka kaga muri iki cyumba

Igikomeye cyane kuri iyi ndwara ni uko akenshi itera indi ndwara yitwa hemorrhoids (yo gusohoka kw’amara) ikaba mbi cyane kurenza impatwe.

Muri iki gihe cy’iterambere n’abari kuriganamo abantu benshi ngo bakora bicaye ariko ntibakore imyitozo ngororamubiri ibi ngo bituma urwungano ngongozi rudakora neza umwanda ugakomera no gusohoka kwawo bigakomera.

Urwaye impatwe arangwa no kwituma inshuro eshatu gusa mu cyumweru, mu gihe umuntu mukuru udafite ikibazo yituma nibura rimwe mu masaha 24.

Impatwe ziterwa n’ibyo umuntu yariye, yanyoye, igihe amara yicaye, igihe amara adakora imyitozo ngororamubiri cyangwa kudasinzira neza.

Mu bihugu biteye imbere iyi ndwara ngo iriganje. Muri US abantu ibihumbi 700 bajya kwa muganga buri mwaka kubera impatwe.

Iyo impatwe zitavuwe neza zangiza udutsi two ku rura runini umuntu akituma ibirimo amaraso, impatwe zitinze zo ngo zituma amara yipfundika bikaba ngombwa kuyabaga.

Umuganga witwa Dr David Dunkin wo muri US yanditse ko abantu bakora amasaha menshi bicaye kandi bakarya ibiryo byo mu nganda nk’imigati, inyama zitunganyije n’ibindi bikorwa mu mafarini bibasirwa cyane n’impatwe.

Abantu benshi muri iki gihe ngo usanga  bakunze kurya ibintu bidasaba guteka kandi bakanywa amazi macye.

Imboga, imbuto, ibinyamisogwe n’ibindi nk’ibi ni bimwe mu byakurinda impatwe.

Kwirinda kwicara igihe kinini ureba TV cyangwa ikora kuri mudasobwa, kunywa amazi menshi no gukora imyitozo ngororamubiri ifatika nibura rimwe mu cyumweru byakurinda cyane aka kaga umuntu abonera mu bwiherero.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Yoooo

    24/08/2017 at 10:28 am

    Ibyo muvuze nibyo kabisa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock