Gushyingira abana b’abakobwa ku gahato mu Rwanda ngo byaracitse – UMUSEKE

Gushyingira abana b’abakobwa ku gahato mu Rwanda ngo byaracitse

*Gusa 35% by’abana bari hagati y’imyaka 11 na 15 ‘barasambanyijwe’

Kigali – Mme Nirere Madeleine Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatangaje ko mu Rwanda ubu bigoye kubona umwana ushyingirwa atarageza imyaka y’ubukure ngo byagezweho kubera gahunda y’uburezi kuri bose.

Inama yari yitabiriwe n'abantu batandukanye bashinzwe kurengera uburenganzira bwa mu ntu

Inama yari yitabiriwe n’abantu batandukanye bashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu

Ni mu nama yabaye uyu munsi ihuje Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu zo mu bihugu bigize Commonwalth bireba ishyirwa mu bikorwa rya “Kigali Declaration” yo mu 2015 ku ngingo yo kurwanya gushyingira abana b’abakobwa imburagihe.

Ni nyuma y’ubushakashatsi bwari bwakozwe bugasanga mu bihugu bigize Commonwealth hari abana b’abakobwa miliyoni 15 bashyingiwe batarageza ku myaka 18 mu mwaka umwe.

Ubu ikibazo gikomeye gihari ngo ni icy’abana b’abakobwa basambanywa batarageza imyaka y’ubukure.

Nirere Madeleine ati “gushyingirwa imburagihe si ikibazo  mu Rwanda  ikibazo gihari n’icy’abana baterwa inda. Hari uguhohotera abana bikigaragara.”

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ngo  yakoze ubushakashatsi ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 11 na 15 basanga 35% muri bo barasambanyijwe.

Nirere ati “twavugako nta kubana nk’umugore n’umugabo bihari ariko hari ikibazo kuko niba yamufashe ku ngufu akamutera inda cyangwa ntayimutere birumvikana ko yamuhohoteye.”

Nirere ariko avuga ko hari ubukangurambaga bwageze ku bantu benshi mu gihugu babigisha ku bigendanye no kwirinda gushuka abana babashora mu busambanyi babashukisha utuntu duto.

Perezida wa Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu muri Namibia avuga ko iwabo iki kibazo kikibugarije kubera ubukene

Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Namibia avuga ko iwabo iki kibazo kikibugarije kubera ubukene

Ibindi bihugu bihagarariwe muri iyi nama byagaragaje ko iki kibazo cyo gushyingira abana bikigifite ahanini ngo bitewe n’imico ya cyera yabyo.

Komiseri muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Namibia ati “twe iwacu iki kibazo cyane, ahanini giterwa n’ubukene aho umuryango ukennye ushyingira umwana ku gahato kugira ngo umurongoye azabafashe mu mibereho.”

Uwaturutse muri Nigeria we yavuze ko iki kibazo iwabo gihari cyane kuko ngo hari abasilamu benshi kandi ngo mu muco wabo (muri Nigeria n’ahandi henshi nk’uko abivuga) nta myaka fatizo yo gushyingiraho umukobwa bagira.

Diana COPPER Umunyamabanga wa Commonwealth avugako hagomba gufatwa ingamba zirabye mu guhangana n'ikibazo cy'abana bashyingirwa imburagihe

Diana COPPER Umunyamabanga wa Commonwealth avugako hagomba gufatwa ingamba zirabye mu guhangana n’ikibazo cy’abana bashyingirwa imburagihe

Uwo muri Nigeria yavuze ko iwabo iki kibazo gikomeye kubera umuco wa Kisilamu ngo n'umwana w'imyaka 10 iwabo hari ababyeyi bamushyingira

Uwo muri Nigeria yavuze ko iwabo iki kibazo gikomeye kubera umuco wa Kisilamu ngo n’umwana w’imyaka 10 iwabo hari ababyeyi bamushyingira

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Happy Wa MUYANGO

    11/11/2017 at 12:19 am

    Oya, ntabwo biracika pe.! kuko jyewe mfite gihamya zirenga eshatu (3) zuko bitaracika kandi aha mu mujyi mukuru w’U Rwanda Kigali, ubwo se mu byaro birangana gute? nibaduhe ibyo bashingiraho bavuga ko byacitse banatwereke ubushakashatsi bwakozwe ndetse naho bwakozwe.

    byaragabanutse ntibyacitse burundu kuko haraho bikiri.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017