Guterres ntashaka ko ingabo za MONUSCO zigabanywa muri Congo – UMUSEKE

Guterres ntashaka ko ingabo za MONUSCO zigabanywa muri Congo

Mu gihe muri Congo hakomeje ikibazo cya politiki gishingiye ku matora ya Perezida wa Republika, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yavuze ko haba ibibazo mu gihe UN igabanyije ingabo zayo muri Congo.

Guterres asanga ingabo muri Congo zagabanywa ari uko amatora arangiye

Guterres asanga ingabo muri Congo zagabanywa ari uko amatora arangiye

Muri Congo hari ingabo za UN zigera ku 18 000, ibihugu bigize akanama k’umutekano byekomeje kwerekana byo byifuza ko amafaranga azigendaho agabanywa.

MONUSCO niwo mutwe w’ingabo za UN munini ku isi kandi utangwaho akayabo k’Amadorari ngo ugarure amahoro muri Congo.

Muri raporo ku mpinduka muri MONUSCO Guterres yanditse ko impinduka zigiye kuba muri MONUSCO yizeye ko zizatanga umusaruro, ariko avuga ko iki atari igihe kiza cyo kubikora.

Guterres ati “inshingano ya mbere ya MONUSCO ni ukurinda ko Congo itembagara kugeza ubwo izaba idateje akaga akarere n’isi muri rusange.”

USA nizo zashyize igitutu ku kanama k’umutekano ka UN mu kwezi kwa gatatu maze hatorwa ko mu ngabo za MONUSCO hagabanywaho 2000 hakanavanwaho miliyoni $600 ku ngengo y’imari yayo muri uyu mwaka.

Muri raporo, Guterres avuga ko  muri Congo nihaba amatora bizatuma bongera kugabanya izi ngabo za MONUSCO ndetse binashyira ku kurangiza ubutumwa bwazi muro Congo aho zimaze imyaka 17.

Guterres akavuga ko mu gihe Congo itabashije kwivana mu bibazo bya politiki irimo ubu intego ya MONUSCO itaba igezweho.

Perezida Kabila uyoboye Congo kuva mu 2001, yarangije manda yari yemerewe n’Itegeko Nshinga mu Ukuboza umwaka ushize, gusa yemererwa kuguma ku butegetsi ku bwumvikana bw’impande zamurwanyaga kugira ngo habanze hategurwe amatora.

Hari ikizere gicye ko amatora azaba muri uyu mwaka kuko Kabila atagaragaza ubushake, nibyo biteje inkeke ko hashobora kwaduka imidugararo irimo urugomo.

Akanama k’umutekano ka UN mu cyumweru gitaha nibwo kaziga ku kibazo cya Congo.

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. KAGABO James

    03/10/2017 at 8:37 am

    UN ikoresha amafaranga atabarika,ariko nta hantu na hamwe yazanye amahoro.Niyo mpamvu abantu bahora bayisebya.Urugero,TRUMP yaravuze ngo “The UN is just a club to have a good time”.Ibereyeho guhemba ibifaranga byinshi gusa.Muli DRC,ifite abasirikare barenga 18 000.Nyamara hahora intambara buri gihe.BIBLE ivuga ko ku Munsi w’Imperuka,imana izatwika UN.Imana kandi izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose (Daniel 2:44).Noneho YESU abe ariwe uhabwa ubutegetsi bw’isi,akureho ibibazo byose (Revelations 11:15).Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gushaka ubwami bw’imana (Matayo 6:33).Ni nayo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo “Ubwami bwawe nibuze”.Burya tuba dusaba imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Abakristu nyakuri,ntabwo bivanga mu byisi kuko YESU yasize abibabujije (Yohana 17:16).Ahubwo bajya mu nzira,bakabwiriza Ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abibasabye (Matayo 24:14).

  2. Masumbuko

    08/10/2017 at 6:03 pm

    Monusco ntabwo ishobora kuva muri Congo kuko amabuye yabo ntateze gushira. Umunsi yashize bazavayo ariko ntibibaho.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock