Guv. Gatabazi ngo Amajyaruguru agomba gukomeza kuba ikigega cy’igihugu mu buhinzi – UMUSEKE

Guv. Gatabazi ngo Amajyaruguru agomba gukomeza kuba ikigega cy’igihugu mu buhinzi

*NAEB irashishikariza abagore n’urubyiruko kwitabira ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, NAEB kirashishikariza abagore n’urubyiruko bo mu Majyaruguru gushora imari n’imbaraga mu buhinzi bw’imbogo n’imbuto kuko bifite isoko mu mahanga. Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney agasaba abayobozi b’uturere gufasha abifuza kwinjira muri ubu buhinzi kugira ngo intara y’Amajyaruguru ikomeza kuba ikigega k’igihugu mu buhinzi.

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi b'uturere gufasha abahinzi kugira ngo Amajyaruguru akomeze kuba ikigega cy'igihugu

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi b’uturere gufasha abahinzi kugira ngo Amajyaruguru akomeze kuba ikigega cy’igihugu

Mu nama yahuje abikorera, abahagarariye inzego z’abagore n’iz’urubyiruko mu ntara y’Amajyaruguru, ikigo NAEB cyasabye ibi byiciro kwinjira mu buhinzi bw’ibi bihingwa kuko bidasaba imbaraga nyinshi kandi umusaruro wabyo ufite isoko ryagutse.

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Sandrine Urujeni avuga ko u Rwanda rwari rusanzwe rufite isoko rya Kawa n’icyayi mu mahanga ariko ko ubu hari ibindi bihingwa bikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ubu hari ibishya bitari bisanzwe byoherezwa ariko nabyo twarabitangiye, ibyo ni nk’ imboga, imbuto, imyama, amata, ubuki, indabo […] usibye ko binadufasha mu mirire yacu, ari ni iby’agaciro kanini mu kuzana amafranga kandi ntibinagoye cyane.”

Uyu muyobozi wa NAEB avuga ko Abanyarwanda bashoye imbaraga mu buhinzi bw’ibi bihingwa byazamura ubukungu w’u Rwanda dore ko muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma harimo kongera ibyoherezwa hanze.

Amara impungenge aba bafite ikibazo k’isoko. Ati “ndahamya ko amasoko ahari; ahubwo twe nk’u Rwanda icyo dushaka ni uko igihugu cyacu cyanamenyekana ko cyohereza bene ibyo bihingwa.”

Gusa akavuga ko badashaka kunengwa byaba bibabaje mu gihe batangira kugemura umusaruro w’ibikomoko kuri ibi bihingwa ngo mu gihe gito bikabura.

Ati “Ni yo mpamvu rero dusaba ko Abanyarwanda by’umwihariko abagore n’urubyiruko bitabira kubihinga ari benshi kugira ngo iterambere ryacu rikomeze ryihute bijyane n’ikerekezo dufite muri iyi myaka irindwi iri imbere.”

Nibagwire Donathille umaze imyaka 15 akora imirimo yo kujyana imbuto mu mahanga, avuga ko abagore n’urubyiruko batakagombye gutegereza akazi ko mu biro ahubwo ko bagomba gutinyuka bagaharanira ko umusaruro uboneka.

Ati “Izi mbuto tugira ngo ni iziribwa n’abana cyangwa abarwayi, abandi bazirya ari bazima kandi banakuze, tuzigezayo bakazigura kandi ku giciro kiruta icyo mu Rwanda, hari n’abandi mu bindi bihugu bifuza ko twabibajyanira, ariko aho tubikura haracyari hake.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yijeje imikoranire myiza na ba rwiyemezamirimo bazashora imari yabo mu mishinga yo guhinga imboga n’imbuto.

Guverineri Gatabazi yasabye abayozi b’uturere kwita kuri ubu buhinzi kugira ngo mu ntara y’Amajyaruguru hazave umusaruro mwinshi hakomeze hasigasire izina ko ari ikigega cy’igihugu ku bijyanye n’ubuhinzi.

Ati “Muri iyi ntara hera byinshi, yaba izi mboga cyangwa imbuto birahera kandi byanahera ku bwinshi, umuntu wakora umushinga w’ubu buhinzi inama yakenera cyangwa koroherezwa; ba Visi Meya bari aha muzabegere babafashe. Ntabwo twifuza ko urubyiruko rwavuga ko imirimo yabuze kandi ihari, amahirwe ari hano yose ni twe tugomba kuyabyaza umusaruro.”

Leta ifite intego yo kuzinjiza Miliyoni 335 USD muri uyu mwaka, aturutse mu kohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’imboga, indabo n’imbuto.

Urujeni SAndrine uyobora NAEB asaba abagore n'urubyiruko guhinga imboga n'imbuto kuko bifite isoko

Urujeni SAndrine uyobora NAEB asaba abagore n’urubyiruko guhinga imboga n’imbuto kuko bifite isoko

Nibagwire Donathille avuga ko imbuto akura mu Rwanda zikunzwe ku masoko yo hanze

Nibagwire Donathille avuga ko imbuto akura mu Rwanda zikunzwe ku masoko yo hanze

Iyi nama yahuje abahagarariye inzego z'abagore n'iz'urubyiruko

Iyi nama yahuje abahagarariye inzego z’abagore n’iz’urubyiruko

Bamwe mu rubyiruko bagarutse ku mbogamizi bahura nazo mu gutangira imishinga

Bamwe mu rubyiruko bagarutse ku mbogamizi bahura nazo mu gutangira imishinga

Ba Visi meya bashinzwe iterambere ry'ubukungu mu ntara y'Amajyaruguru bahawe umukoro wo kumenya no kwita ku hahinzi b'imboga n'imbuto

Ba Visi meya bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu ntara y’Amajyaruguru bahawe umukoro wo kumenya no kwita ku hahinzi b’imboga n’imbuto

Abahagarariye urubyiruko batahanye ingamba nshya zo gushora mu buhinzi bw'imboga n'imbuto

Abahagarariye urubyiruko batahanye ingamba nshya zo gushora mu buhinzi bw’imboga n’imbuto

Abayobozi ku rwego rw'intara bagiriye inama abo mu nzego z'abagore n'iz'urubyiruko

Abayobozi ku rwego rw’intara bagiriye inama abo mu nzego z’abagore n’iz’urubyiruko

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Tate

    11/11/2017 at 8:02 pm

    Harya butiya we abarwa mucyiciro cyubudehe kihe?

  2. Rugwari

    12/11/2017 at 1:54 am

    Mwatubwira igihe ayo majyaruguru yaretse kuba ikigega cy’igihugu mu buhinzi?

  3. Tate

    12/11/2017 at 4:47 pm

    Ubusambo bibi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock