Guverinoma igiye gutangiza imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera – UMUSEKE

Guverinoma igiye gutangiza imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

Kuri uyu wa gatatu, Guverinoma y’u Rwanda iratangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera kimaze hafi imyaka 10 kiri mu mishinga.

Imbata y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Imbata y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yabwiye ikinyamakuru “The Newtimes” ko gahunda yo gutangiza imirimo yo kubaka iki kibuga irimo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iki kibuga.

Ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka iki kibuga cyashyizwe mu mishinga kuva mu 2009.”

Min. Musoni avuga iki kibuga gishya kizafasha igihugu kwakira neza urujya n’uruza rw’indege, dore ko u Rwanda ruri guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Yagize ati “Iki kibuga kizafasha mu bwikorezi ku rwego rw’isi, ndetse by’umwihariko gishyigikire gahunda z’igihugu zo kuba ihuriro rya Serivise zishingiye ku ikoranabuhanga n’ubushabitsi (hub for ICT-based services), ndetse n’ihuriro ry’imari n’ubwikorezi (finance and transportation hub).”

Iki kibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura gitwaye miliyoni 818 z’amadolari ya America nicyuzura nicyo kizaba ikibuga gikuru cy’u Rwanda.

Muri Nzeri 2016, Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano na Kompanyi y’Abanyaporutigali “Mota-Engil Africa” izubaka iki kibuga, ikakibyaza umusaruro mu gihe cy’imyaka 25 hanyuma ikagisubiza Leta y’u Rwanda, ariko ishobora kongerwaho imyaka 15 kubera amasezerano yihariye bagiranye (public-private partnership).

Iki kibuga kikaba kizubakwa mu byiciro bibiri, aho ikiciro cya mbere kizatwara miliyoni 414 z’amadolari ya America, ndetse biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka izasoza mu Ukuboza 2018.

Muri Gashyantare Guverinoma y’u Rwanda yagurishije imigabane yari ifite muri I&M Bank ifite agaciro ka miliyari 11.5 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibone amafaranga yo gushora mu iyubakwa ry’iki kiciro cya mbere cy’iki kibuga.

Biteganyijwe ko iki kibuga nicyuzura kizajya cyakira abantu bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 700 buri mwaka, hanyuma nicyongerwa kibashe kwakira abantu miliyoni 4,5 buri mwaka.

UMUSEKE.RW

30 Comments

  1. ndizeye

    08/08/2017 at 11:29 am

    imyaka 25 +15 ubwo ni imyaka 40 nta uburenganzira tugifiteho ubwo si igihombo bazaba bijyanira ako kayabo ubu tuzunguka ryari uziko nzaba ntakiriho na benshi bari gusoma iyi nkuru ntibazabona ku musaruro wacyo pe habuze iki ngo tukikorere ko numva twari twarateye imbere nizere ko gari ya moshi nayo itazaba inyamahanga kuko igihugu baba bakiguze mu ibanga

    • Claude

      08/08/2017 at 12:27 pm

      Buriya rero, indirectly urunguka, kuko aho kugira ngo kibure, yacyubaka akagicunga,hari inyungu iza ku Rwanda, abahanga baba babibaze n’ubundi( bakora amafaranga yashowe bakareba igihe azagarukira hiyongereyeho n’agaciro k’ifaranga, bakanareba azinjira (expected infflow), bagasanga aho kuyaguza wakoresha ubwo buryo

      • Kajuga

        09/08/2017 at 5:57 am

        Abo bahanga wavuze baba babibaze nizereko utashyizemo Min.Musoni.Ibipindi bye turabimenyereye.

    • X

      08/08/2017 at 1:40 pm

      @Ndizeye, kuba iriya company ariyo izacunga ikibuga cy’indege ntabwo bivuze ko inyungu yose aribo bazajya bayitwarira. Nkuko byavuzwe ni Public Private Partnership. Bivuze ko Leta izashoramo amafaranga n’iriya company ishore andi, harimo no kubakwa. Bose bazasangira inyungu, n’abanyarwanda bunguke muri rusange kubera services kiriya kibuga kizabaha ndetse n’abagana u Rwanda.

    • Nziza

      08/08/2017 at 2:24 pm

      none se ubundi ibikorwa by’ishoramari bikomeye dufite iby’u rwanda, cg abanyarwanda ni bingahe? Gaz methane ni iya USA, Cnvention icungwa na Ladisson Blue, Marriot yose si iyacu, Serena urabyumva; Banks zikomeye uretse BK, izindi nyinshi ni iza ahandi, nizari izacu habamo ibihombo cg amananiza imigabane myinshi zikagurishwa abanyamahanga (BCR, Populaire, Cogebanque) societe z’ubwishingizi zose nazo ni uko, imigabane hafi ya yose ni iy’abanyamahanga, universite uretse UR, uzarebe iz’amahanga ziri kurya isataburenge izindi zigenga z’abanyarwanda, reba izindi hotel zikomeye, inganda (sulfo, utexrwa, kabuye, mines, azam, n’ibindi, byose abanyamahanga batugeze habi. amaherezo tuzasanga u rwanda nk’abanyarwanda dusigaje nka 1/2 ubuzima bw’igihugu ari ab’abanyamahanga babucunga.Ab’economiste mwadusobanurira ibi icyo bivuze kuko abantu benshi tujya tubyibazaho bikaducanga twe tubifata nko kugurisha igihugu buhoro buhoro. kuko twe abanyarwanda hanze y’igihugu nta kintu kinini dufite uretse Rwanda Air.

      • Atuheire Junior

        08/08/2017 at 3:17 pm

        Na Rwandair ntabwo ari iy’igihugu ni iya Christal Ventures, isosiyete yashinzwe na FPR.

        • -

          08/08/2017 at 3:27 pm

          Ibyo ubikurahe mwa?

      • Nostradamus

        08/08/2017 at 5:20 pm

        Igisubizo ntabwo wagihabwa na ba economistes, ahubwo wagihabwa na politicians. Iyo President yafashe indege yagiye, agaruka atubwira ko yari yagiye kuduhahira tukishima, mu byo ahaha n’abo banyamahanga uvuga barimo; none ubwo uravuga ko ngo igihugu cyawe cyagurishijwe uragirango bigende bite ?

        Iriya mishinga yose utondaguye, imyinshi ubu igeze igihe cyo kubyara inyungu, ba uretse gato rero ahubwo urebe ukuntu iyo nyungu y’amadolars isohoka mu gihugu yoherezwa ibwotamasimbi mugasigara mwimyiza imoso ngo ubukungu bumeze nabi, ngo ibiciro by’ibiribwa birazamuka,… ubundi mukazajya muyakurikira ibwotamasimbi mujya kwaka ubuhungiro mubeshay ngo ubutegetsi bubamereye nabi!

      • Zapata

        09/08/2017 at 9:09 am

        hi Brother, ibyo foreign companies zikorera i wacu ni Investement icyo u Rwanda rwunguka ni imisoro kandi usanga igira contribution nini kuri development y’Igihugu niho haturuka imishahara ihembwa abakozi ba Leta, Infrastructures, Health insurance( Gvt contribution) kwishyura imyenda ya Leta nibindi tutabonesha amaso…nCtabwo rwose bafite ububasha bwo gucunga economie y’Igihugu kuko hari amategeko ahagije agenga ibyo byose muri investment, business na Economy y’Igihugu. Mukomere.

      • kkkk

        09/08/2017 at 10:03 am

        You should never comment on things you are not knowledgeable about. If you’re not aware, having foreign companies in Rwanda is a very good and positive step. Any country would want that. Imagine how Rwanda’s economy would be if the said companies were not here! When you hear Rwanda or any other country trying to improve the ease of doing business, its not to score good marks and be talked about. Its to attract such companies mostly and the advantages that come with them.

    • Rukundo

      08/08/2017 at 3:16 pm

      BIragaragara ko ushobora kuba ufite ubumenyi buke muri business and economics muri rusange. Ubuse ko tumaze imyaka yose u Rwanda rumaze rubayeho icyo kibuga cya Bugesera tutagifite? Investment niko ikorwa kdi asset nini nk’iyi igomba gufata imyaka kugirango ibaze kungukira igihugu at the fullest. Nonese ugirango ubundi iki cya Konombe si nkaho ari icya Belgique? ariko still u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja iyi ni inyungu ikomeye cyane kuko ni ugufungura amarembo. Bikanatuma in case icyambu cya Mombasa na Dar-es-lam bigize ibibazo ubuzima mu Rwanda ntibuzahagarare. Ubwose ahubwo wibutse abanyarwanda bazanamo akazi? Imisoro se? Businesses nshya zizavukiraho se? Bugesera izahita iba umujyi ukomeye. Mwakoze Umuseke kuri iyi nkuru. Congs ku gihugu cyacu this is a good deal

      • Atuheire Junior

        08/08/2017 at 3:40 pm

        Rukundo, muri macroeconomie bareba inyungu za rubanda kandi à long terme. Ibi nibyo rwose kandi ndumva ubisobanukiwe. Ariko hari amakosa abaho kuburyoki agusha aba techniciens economiques mu mutego ugasanga abaturage nibo baharenganiye. Reka nguh’ingero z’imishinga yagiye ikerezwaho neza wayireba koko ugasanga izatez’abaturag’imbere ariko nyuma bikarangira ari icyo abongereza bita nightmare:
        1. Ubushinwa na Angola babonye kubak’imigi ikomeye y’amagorofa bizatez’isura nziza igihugu n’abantu bakabona aho bakorer’ubucuruzi hari presentable, ariko iyo migi yose yabaye ghost cities cg villes fantomes kuberako yubatswe ku mafaranga menshi noneho aboyubakiwe babur’ubushobozi bwo kuyituramo. Ubu ayo mazu atuwemo kukigero cya 7% gusa kuko bayubatse batitaye kuri pouvoir d’achat y’abaturage.
        2. Muri Amerika muri 2009 Leta yagiz’itya ngo muri munyamerika agomba gutung’inzu ye bwite agatandukana n’ubukode. Batanz’imyenda y’amazu menshi abantu babur’ayo kwishyura birangira haje ya depression wumvise.
        3. Rwandair yatangij’ingendo iBurayo ariko kubera ikibazo cya Brexit, ntabwo ishobora gukur’abagenzi iLondres ngo ibageze iBuruseri ishyiremo abandi kuko abongereza bagomba kubanza kwaka viza kandi mbere bitarabagaho. Ibi iyo babitekerezaho ntabwo baba bakorera mu gihombo barimo gukoreramo uyu munsi. Ikindi iyi sosiyete ntabwo ishobora gupakira indege zayo byibuze ku kigero cya 60% mugihe za Kenya airways na Ethiopian airlines ziyama abakiriya kubera ubwinshi bwabo. Ibi rero iyo umuturage usobanukiwe n’ubucuruzi n’ingaruka z’inguzanyo zimufatirwa agir’ubwoba kuko umuntu wese ukund’igihugu cye atifuzako kigwa muri chaos economique uko yaba isa kose.

    • dede

      09/08/2017 at 2:40 pm

      uziko usetsa,niyo utaba uriho ariko abana bawe nabuzukuru bazaba bariho kandi bafitemo nimirimo,kd umenye neza ko imisoro batayiducikana,nubwo byitwa ko ari ibyabo muriyo myaka arikoicyo twungukaho gito nicyi:imisoro,akazi kubanyarwanda nibindi bitagaragara.

  2. zico

    08/08/2017 at 11:44 am

    waooooooo.
    Turabyishimiye cyane kandi twizeye ko bizaduteza imbere igihugu cyose cyane cyane ba nya bugesera.

  3. Mateso.

    08/08/2017 at 1:21 pm

    ikibazo iyo aeroport izagwaho indege zivuye he?n izo dufite ko zirinda gukora stop mu bihugu duturanye iyo zivuye i Kigali kubera nta bagenzi benshi tugira.

  4. Kagabo

    08/08/2017 at 1:23 pm

    Ubundi icyemezo nka kiriya kigomba kunyura muri assemblee cyangwa hakaba referendum kuko kugwatiriza igihugu imyaka40 yose ni icyemezo gikakaye.Yego abadepite bacu ni ba ndiyo bwana ariko nibura kigapfa kubanyura imbere.

    • Mateso

      08/08/2017 at 2:08 pm

      @Kagabo we bariya barutwa n abadahari.

    • KATEGA

      08/08/2017 at 2:13 pm

      None se ko hashize irenga mirongo ine nta gihari ubwo inyungu twabonye ni iyihe. Gusa iyo company ibe ifite amafranga ahagije ejo imirimo ntizahagarare kubera kubura ubushobozi n’amikoro yo kurangiza imirimo yicyo kibuga. Naho ubundi inyungu yo irahari igaragara. Ubwabyo abakozi bazabona akazi muri iki kibuga ni abana b’abanyarwanda, ….

    • umusaza

      08/08/2017 at 2:35 pm

      @ kagabo & ndizeye n’ abandi mubyumva nkabo nagirango mujye mubanza musobanuze ibyo mutazi; bariya bashoramari bazazana cash zabo bazishore mu rwanda bagamije kunguka. nibigenda neza bazunguka nibigenda nabi bazahomba. ariko uko byagenda kose urwanda ruzunguka kuko service zizakorera hariya zizatanga imisoro, abakozi bazahakorera abenshi ni abanyarwanda bazaba babonye akazi kandi bose bazajya batanga umusoro ku mushahara; abatourists baziyongera amadevise yinjire,… ibi byose bitandukanye no kuba twakwituramira ngo ubwo Leta yacu idafite acyubaka ihombe n’ abashoramari bahombe. mureke kwitiranya ibintu rero bariya bashoramari bazunguka natwe twunguke.

      • Ngofero

        08/08/2017 at 4:56 pm

        Umusaza, bunguka babika hano, cyangwa bajyana iwabo?

    • Atuheire Junior

      08/08/2017 at 3:25 pm

      Abadepite bacu bose n’uwabibasobanurira ntibabyumva. Ubundi mu nteko haba harimo abahanga mu nzego zitandukanye kuburyoki baba basobanukiwe n’ubuzima bw’igihugu muri rusange. None se ko inteko yacu yuzuyemo abarimu bo muri primaire, abasaza bize CERAI n’abandi bisanzemo gitunguro kuberako bazi guceza muri za mitingi z’icyama ubwo urumv aizo notions za macroeconomie na finance arinde wazisobanura cyangwa akabona ururimi azisobanuzamo ministre w’ibikorwaremezo n’uw’ubukungu? Ujya gusanga ngo umuntu ushinzwe komisiyo y’ubukungu n’iterambere mu nteko ni umugore winjiye mu nteko yari umwarimu muri primaire muri Kinyamakara ubundi icyama kimaze kumuzana iKigali ajya kwiga sociologie muri ULK nabwo amaze imyaka 10 mu nteko. Aba bantu rero ntabwo bashobora gutekererez’igihugu ngo banarebe le pour et le contre y’imishinga ba Musoni baza bakaduturaho kandi bo baba baramaze gushinguzamo inyungu yabo kera.

      • mahoro jack

        08/08/2017 at 4:16 pm

        hhhh @Junior: uyu mudamu ko umwibasiye ntacyo mupfa ra?

      • Ntashya

        08/08/2017 at 4:58 pm

        Niba na Kaberuka we hari ibyo bageragaho akaberurira, ati banyakubahwa badepite ibi reka tubisimbuke ntabwo mwabyumva.

      • Muyange

        09/08/2017 at 6:08 am

        @Junior ubisobanuye neza cyane abatabyumva neza bongere basome comment yawe neza barunguka byinshi.

  5. pasho

    08/08/2017 at 1:57 pm

    Woow n’inyungu ikomeye cyane ku gihugu n’abaturarwanda bose

  6. Kiki

    08/08/2017 at 2:24 pm

    Ubwo mperuka gusoma amakuru hano, Min. Gatete yavugaga ko kizatahwa muri 2014. Ibya Musoni byo ni nka bya bindi bya wa mukobwa wagize ati “nzabibara ingezemo”. Njye ndi mwe najya nicecekera ahubwo nkajya mu itangazamakuru ari uko ndimo gutaha ibyuzuye.

  7. kigabo

    08/08/2017 at 2:44 pm

    ibya gatete byo muzajye mu byihorera uriya aba avuga ibyo atazi cg ari ukubeshya abanyarwanda

  8. Alonso

    08/08/2017 at 6:34 pm

    Yaaa bavandimwe ibi bisaba imyumvire ikomeye muby’ubukungu
    Ariko ibyoroshye mwatekereza imisoro ibyo bigo byinjiza muri leta bifasha kuba turi hafi kwigwiriza ingengo y’imali “budget” tutagombye infashanyo.mwatekereza kukazi abanyarwanda babona bigabanya chômages mwatekereza kuzindi jobs zivuka kubikorera locale bo mugihugu muri public transports, restaurations,communications,logistics,nibindi byinshi abanyagihugu bashobora kwikorera cyane cyane nkibyava mukubona airport nkiriya buriya privatisation yongera ubukungu kuko habaho ibikorwa biremereye kandi leta kubushobozi bwayo itari kuzigera yigezaho.iyo byizwe neza abahagarariye leta bagacunga neza umutungo uraboneka kandi ugaragara ugeze kuri bose.naho 40 ans nibyo simike ariko tekereza kubazagukomokaho mwibuke ko ibya leta n’abantu b’ibisambo tugira baba batekereza kuvanamo ayabo mbere mbere yogutanga umusaruro bicungwa nabi bakigendera leta igacyura umunyu.n’akayabo iba yarashoye ibintu byose bikadindira.

    • Atuheire Junior

      08/08/2017 at 9:51 pm

      Alonso, none se ugirango icy’ikanombe cyabaye gito kinanirwa kwakir’indege nyinshi? Arega hari parametres nyinshi tutitaho kuburyoki tuzasanga twarashoy’amafaranga bityo kuyagaruza bikatunanira. Amazu twubatse mumugi no mu kiyovu atuwemo ku kihe kigero? Ntibagabanyije ibiciro ariko zikanga zikabur’abakiriya? Nyamara tuba twifuza kuzikoreramo natwe ariko uburyo zazamuwe nk’ibihumyo kandi mu myenda yunguka inyungu y’umurengera nibyo byatunanije natwe none dusigaye tuyareba nk’imitako ndetse numviseko amwe yatangiye no kwangirika. Icyo kibuga niba tutazakibyaz’umusaruro nta mpamvu n’imwe yatuma cyubakwa. Ibihugu bifit’umusaruro w’ubuhinzi n’amabuye y’agaciro byose byifitiy’ibibuga ndetse bikagira n’ibyambu. Twe tuzapakir’iki? Dubai na Singapore tuba twigereranya nazo ngo zazamuwe na service na technologie icyo ni igipindi cyambay’ubusa. Duba bafite peterori na Singapore bafit’icyambu kandi baturanye n’inganda nyinshi. Urets’ikawa n’icyayi na gasegereti n’iki kiva muri aka karere twohereza? Abo bagenzi nabo bagera kuri miriyoni enye arega nabo baba baje muri business ntabwo bazapfa kuza gusa ngo ni uko dufit’ikibuga cyiza. Ahubwo nidutsur’umubano na Congo wenda nitwongera kubana neza dushobora kuzakoran’ubucuruzi bityo n’ibikorwa remezo byacu bigir’agaciro. Si non Kenya, Uganda na Tanzaniya baraturenze kure cyane kandi ntitwanahiga nabo.

  9. Kamabare

    09/08/2017 at 3:29 pm

    Nakoze muri travel operations kuva 2004 nta airline n imwe iva i Kigali ngo igende iwabo itabanje gukora stop 1 Entebbe cg Bujumbura kubera ko Kigali nta bagenzi benshi bahava n aba congomani banyuraga i Kigali baragabanutse kuko Ethiopian isigaye ijya i Goma.iyo aeroport ibyayo ni danger.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock