Guverinoma igiye kugurisha impapuro mvunjwafaranga nshya za Miliyari 10 Frw – UMUSEKE

Guverinoma igiye kugurisha impapuro mvunjwafaranga nshya za Miliyari 10 Frw

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko mu izina rya Guverinoma igiye gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) z’imyaka itanu zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Impapuro z'imyaka 5 Leta igiye gushyira ku isoko.

Impapuro z’imyaka 5 Leta igiye gushyira ku isoko.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko izi mpapuro zizajya ku isoko muri uku kwezi tariki 23 Kanama, hanyuma ikazafunga ibitabo by’ubusabe bw’abifuza kuzigura ku itariki 25 Kanama.

Nk’uko bisanzwe, BNR ivuga ko iyi nguzanyo igamije guteza imbere ibikorwaremezo ndetse no kubaka isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kiyubaka.

Imiterere y’iri soko igena ko urijyaho ashaka kugura ziriya mpapuro byibura aba afite amafaranga y’u Rwanda tari munsi y’ibihumbi 100, ndetse akaba atari hejuru ya Miliyoni 50, mu rwego rwo kwirinda ko zakwiharirwa n’umuntu umwe cyangwa bacye.

Izi mpapuro z’imyaka itanu abazazigura, Guverinoma izasoza kubishyura umwenda bazaba bayigurije tariki 19 Kanama 2022.
Inyungu imenyekana nyuma yo gufunga isoko, gusa akenshi inyugu y’izi mpapuro u Rwanda rucuruza iba iri hejuru ya 11%.

Izi mpapuro Leta izaba yashyize ku isoko zizahita zandikwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, ku buryo tariki 29 Kanama zizaba zatangiye kuhacuruzwa.

Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, ni bumwe mu buryo bucye mu Rwanda bwo kwizigamira bufite inyungu iri hejuru.

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Muhakwa

    09/08/2017 at 2:26 pm

    Agaciro Development Fund na RSSB tuzazigura nta kibazo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock