Habayeho igenzura buri wese yahanirwa gutererana abana baterwa inda – UMUSEKE

Habayeho igenzura buri wese yahanirwa gutererana abana baterwa inda

U Rwanda rwugarijwe n’ihohotera rikorerwa abana b’abakobwa akenshi baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure, n’imyaka 21 y’amavuko amategeko y’u Rwanda yemerera umuntu gushyingirwa, ikibazo k’ihohotera rikorerwa abangavu Umulisa Angelique umukozi muri Profemme Twese avuga ko gitizwa umurindi na buri wese ubibona akabyihorera.

Umulisa Angelique ushinzwe umushinga wongerera abagore ingufu mu rwego rw’imiyoborere muri Pro-Femme, avuga ko buri wese ashobora gufungwa harebwe uruhare agira mu kwirengagiza ihohotera rikorerwa abana

Kuba abantu batagira uruhare mu gutanga amakuru ku bijyanye n’ihohotera, Umulisa avuga ko ubwabyo ari ikibazo.

Ati “Bahohoteye umwana n’ubwo atari umwana wawe, ni umwana w’Umunyarwanda, bitagize icyo bigutwara nk’umubyeyi cyangwa undi munyarwanda uri mu muryango mugari, nibaza ko ari ikibazo gikomeye kuko ntabwo twakubaka u Rwanda turebera ibibi birimo biba mu muryango.”

Umunyamakuru Solange Ayanone yagaragaje ko hari ikibazo cy’ababyeyi muri iki gihe batemera ko hari uwacyaha abana babo igihe abasanze mu ikosa cyangwa mu nzira zibaganisha ahabi, gucyaha umwana w’abandi ubu ngo biragoye, bityo no kumwihorera mu makosa bigahera aho.

Kuri iki ariko Umulisa yagize ati “Umubyeyi ahora ari umubyeyi iteka ryose, aho ari hose yakagombye kuba ari umubyeyi, na Mme Jeannette Kagame hari gahunda yigeze gutangiza ivuga ngo “Fata umwana wese nk’uwawe”, iyo ubonye umwana ari mu ikosa cyangwa ubonye umuntu mukuru ari kumuhohotera wakagombye kubivuga kuko uhagarariye u Rwanda.”

Yongeraho ati “Niba uyu mwana nyina cyangwa se badahari wakagombye guhagarara mu cyuho cy’aho batari, nibaza ko ari umuco mubi ndetse ntaho twaba tugana nta n’ubwo twaba turera niba ubona umwana akosa ntumucyahe ngo ni uko atari uwawe.”

Avuga ko muri Profemme Twese Hamwe bifuza ko ubumuntu n’ububyeyi bigaruka mu muryango nyarwanda.

Ngo hari abitwaza ngo abana ntibagikubitwa, ariko ngo guhana umwana ntabwo ari ukumukubita ahubwo ni igitsure.

Ati “Tumaze kugira umubare munini w’abana baterwa inda kuko birababaje, ibyari byo byose uwo mubare w’abana baterwa inda ntabwo waturutse ahantu hamwe, ni ahantu hatandukanye, ni ahantu dutuye twese, uyu munsi niba mbona umwana w’imyaka 17 na 15 ufite inda, kuki ntahagarara ngo mbyibazeho nti ese uyu mwana akwiye gutwita?

Uyu mwana inda yayikuye he? Hari uwayimuteye, niba bitankoraho ngo mpagarare mvuge nti uyu mwana, nkurikirane menye uwamuteye iyi nda, ni ikibazo gikomeye niyo mpamvu mvuga ngo twese dukwiye guhanwa kuko nta we utarabona umwana utwite.”

Umulisa Angelique avuga ko abantu bikuyeho inshingano, basa nk’aho bata ibibazo ku bandi, niyo mpamvu ngo buri wese aho atuye akwiye kureba ihohotera rikorerwa abana mu mudugudu atuyemo ngo byagabanya iki kibazo.

Badacoka Richard ukora mu muryango Rwanda Women Network avuga ko mu Rwanda habaye amateka mabi atuma abantu bikanga abandi rimwe na rimwe guhana umwana undi akabifatamo urwango, gusa ngo kwirengagiza ikibi ukibona, ni ikibazo cy’uburere.

Ati “Mbere umwana yari uw’umuryango cyane uriya utaragera imyaka yo gufata ikemezo, kuko iyo abaye umuntu mukuru aba azi ibyo akora.”

Badacoka avuga ko bigaragara ko hagiye habaho kudohoka muri ubwo buryo bwa nderera nkurerere, aho umuntu yasangaga umwana agiye mu nzira mbi ukamuhwitura, ubu ngo ntibikiriho rwose.

Umwe mu baturage bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto, witwa Thomas akaba atuye i Ndera, avuga ko aramutse abonye uwangiza umwana yahamagara Polisi, kuko we ngo ntiyamufata.

Gusa, hari urugero azi rw’umwarimu wateye inda umukobwa (akeka ko adafite imyaka 18) ajya kumukodeshereza inzu ahandi kandi ngo yari afite umugore bashyingiranywe, nyuma amutera indi nda bamaze kubyarana kabiri.

Thomas agira ati “Tugomba kugira twese uruhare rwo gukumira icyaha k’ihohotera rikorerwa abana kubera ko ryangiza ubuzima bwabo, bikanabicira ejo hazaza.”

Muri iki gihe abana b’abakobwa basaga ibihumbi 17 Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ivuga ko batewe inda. Umwana ni utarageza ku myaka 18 iteganywa n’amategeko.

Umulisa Angelique na Badacoka Richard ni bamwe mu bahaguye abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) ku bijyanye no gukumira ihohotera rikorerwa abagore bijyanye n’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera buzatangira tariki 25 Ugushyingo kugeza tariki 10 Ukuboza, yabaye tariki 8-10 Ugushyingo.

Mu kibazo gisa n’ibi byaganirwagaho, umwana w’imyaka 14 aherutse guterwa inda i Gikondo nyuma yo guhohoterwa n’ababyeyi be akava iwabo akajya aho bamutereye inda.

Uyu mwana atwite inda y'amezi umunani mu mibereho mibi, ishuri yataye atarangije abanza ryabaye inzozi, ubuzima bwiza ahazaza n'umwana we nta kizere

Umwana w’i Gikondo uherutse guterwa inda afite imyaka 14 gusa ubu akaba agiye kubyara ari mu kaga kuko ntakintu afite 

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. a

    18/11/2017 at 10:43 pm

    nibibazo pe ndumva mumuzi reta nitabare ataragera ahaga

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock