Hadi Janvier yasabye kugaruka mu mukino wo gusiganwa ku magare – UMUSEKE

Hadi Janvier yasabye kugaruka mu mukino wo gusiganwa ku magare

Uwari kapiteni  w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare muri Tour du Rwanda za 2014 na 2015 Hadi Janvier yari yarasezeye umukino w’amagare avuga ko akandamizwa n’abayobora ikipe y’igihugu ariko nyuma y’umwaka yasabye imbabazi avuga ko ashaka kongera gukina.

Hadi yasabye imbabazi ku makosa yakoze asezera ku mukino w'amagare asaba kuwusubiramo

Hadi yasabye imbabazi ku makosa yakoze asezera ku mukino w’amagare asaba kuwusubiramo

Tariki 19 Nzeri 2017 nibwo Hadi Janvier yafashe umwanzuro wo gusezera burundu ku mukino wo gusiganwa ku magare nk’umwuga. Yasezeye ari afite amasezerano muri Équipe cycliste Stradalli-Bike Aid yo mu Budage ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’uyu mukino.

Icyo gihe yemezaga ko adafatwa neza n’abayobozi b’umukino wo gusiganwa ku magare ngo kuko batifuza iterambere rye. Uwo munsi yabwiye Umuseke ati: “Numva narahesheje u Rwanda ishema aho bishoboka ariko hari abatifuza iterambere ry’umukinnnyi utanga imbaraga ze. Hari abifuza ko tuguma ku rwego rumwe, ntibifuza ko ntera imbere na gato.”

Aya ni amwe mu magambo yatangiriyeho asaba imbabazi mu ibaruwa ifunguye yandikiye abayobozi, abatoza, abakinnyi n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare.

Uyu mwanzuro Hadi Janvier yawufashe nyuma yo kumara umwaka wose adakina ngo byatumye afata umwanya wo kwitekerezaho ngo asanga ibyatumye asezera ari amarangamutima adafite aho ashingiye yanamuteye guteza urubwa abayobozi b’ikipe y’igihugu n’abayobozi ba FERWACY.

Uyu mukinnyi wavutse tariki 15 Mutarama 1992 yabwiye Umuseke ko yisubiyeho agasaba imbabazi abo yahemukiye bose harimo n’abari abakunzi be.

“Nasanze nagombaga kugaruka kuko ndacyafite imbaraga zo guhagararira igihugu. Nari maze umwaka ndi mu buzima busanzwe nkora ibindi bintu ariko mbifatanya no gukora imyitozo ku igare kuko ari umukino nkunda. Navuga ko nari nagize amarangamutima yanjye yanyoboye mu makosa niyo mpamvu nifuzaga gusaba imbabazi.

Nasabye imbabazi abakinnyi, abayobozi abatoza n’abafana kuko nabo ni abaterankunga bacu bakomeye. Namaze kuvugana n’abatoza banjye; abo mu ikipe y’igihugu n’abo muri Benediction Club natangiriyemo gukina. Ubu ntegereje imyanzuro yabo. Gusa ndifuza ko banyemerera nkagaruka mu mukino. Ndacyafite imbaraga kandi mpawe amahirwe nabigaragaza.

Hadi Janvier niwe mukinnyi wenyine wegukanye umudari wa zahabu muri ‘All African Games’ zabereye i Brazzaville tariki 14 Nzeri 2015 byatumye 1 aba umunyarwanda ushoboye kugira umwanya mwiza ku rutonde rwa UCI mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Tariki ya 26 Ugushyingo 2015, ubwo impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, UCI, yatangazaga uko abakinnyi 224 bazwi muri Africa bakurikirana ku rutonde. Hadi Janvier yari ku mwanya wa 10, n’amanota 136.

Kuza mu 10 ba mbere muri byahesheje u Rwanda itike yo kwitabira ‘Jeux Olympiques’ mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) byabereye i Rio de Janeiro mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Janvier Hadi yafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi ubuyobozi bw'umukino w'amagare burangajwe imbere na Bayingana Aimable uyobora FERWACY

Janvier Hadi yafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi ubuyobozi bw’umukino w’amagare burangajwe imbere na Bayingana Aimable uyobora FERWACY

Roben NGABO

UMUSEKE

3 Comments

  1. Young

    11/10/2017 at 9:02 pm

    Bamukatire

  2. k c

    12/10/2017 at 2:08 pm

    Young bamukatire c uriya mudari yahesheje urwanda syo azaduhesha uwakabiri?

  3. tuyishime fiston

    13/10/2017 at 3:52 pm

    urakoze gusaba imbabazi big br natwe byaratubabaje kumva usezera ahubwo tubura uko twakwandikira ngo ugaruke ark nubundi twari tugukeneye cyane kandi twizeyeko uzagaruka ukanabikora neza nkambere ukaduhesha ishema mumahanga kbs ahubwo nanjy nasaba abahagarariye ferwacy yuko bagusubiza igisubizo kijyanye nicyo woe wifuza kuko uri legend wacu kbs

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock