Hagiye kuba Yubile y’imyaka 50 Paruwasi Kiyovu ya EPR ibayeho – UMUSEKE

Hagiye kuba Yubile y’imyaka 50 Paruwasi Kiyovu ya EPR ibayeho

Iyi Paruwasi Kiyovu iherereye hafi y’urugo rw’Umukuru w’Igihugu yatangiye mu 1967, itangizwa na Pasiteri Hitimana Naasson ku izina rya Paruwasi ya Kigali, mu 2000 nibwo yiswe Paruwase Kiyovu, hateguwe ibiterane byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze.

Iyi Paruwasi EPR ya Kiyovu ituranye n’urugo rwa Perezida wa Repubulika

Mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Irumva Marcellin ushinzwe itumanaho muri Paruwasi, Itorero EPR ryahageze mu 1907, Abamisiyoneri babanza kujya Zinga, bakurikizaho Kilinda, nyuma bajya Rubengera mu 1909, baza kugera i Remera Rukoma mu mwaka wa 1912.

Paruwase ya Remera ni yo yabanje kugira Intara ya Kamuhoza, akaba ariyo yari muri Kigali, ariko Synode nkuru yo mu 1967 yemeje ko ibaye Paruwase ya Kigali.

Yubile igiye kwizihizwa ifite intego “Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, none ni wo munsi wo Gukirizwamo”, izajyana n’ibiterane bitangira kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo bikazageza ku cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017.

Ibiterane byo kuva tariki 13-17 Ugushyingo, Kuva kuwa mbere kugera Kuwa gatanu bizajya biba saa 17h00 – 20h00, tariki ya 18 Ugushyingo ni kuwa Gatandatu ibiterane bizaba saa14h00-19h00, ku cyumweru bizaba saa 09h00-13h00.

Irumva Marcellin avuga ko Abavugabutumwa barimo Rev. Prof Elisée MUSEMAKWELI (Umuyobozi wa PIASS), Rev. Dr. Pascal ATARINGAYA (President and Legal Representative of EPR), Rev. Juvenal RWAMUNYANA (President and Legal Representative of EPR Kigali Presbytery), Rev. MUKAMAKUZA Thérèse (Umunyamabanga Mukuru wa  Bible society of Rwanda), Rev. Dr. Gabriel AKIMANA (Umwarimu muri PIASS), Rev. Peter N. KARIUK ( From PCEA St Andrew, Kenya) na Rev. Paul NKURUNZIZA.

Muri ibi biterane korali St Andrew’s Choir yo muri Kenya na korali za Paruwasi Kiyovu ni zo zizafasha ababyitabira.

Paruwasi EPR Kiyovu iyoborwa na Rev. Jeannette MUKAMANA, yabyaye izindi Paruwasi, iya Gikondo, Kicukiro, Kamuhoza na Karama, ifite amashuri ane Kiyovu, Batsinda, Cyuga na Gatsata.

Abavugabutumwa batandukanye bazavuga ijambo ry’Imana mu biterane bya Yubile

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Gatera Joseph

    13/11/2017 at 8:45 am

    Buri gihe amadini akora YUBILE.Ariko aba akwiye kwibaza ibyo yagezeho mu by’umwuka muli iyo myaka yose.Nibyo koko amadini yubaka amashuli,amavuriro,ariko siwo murimo YESU yasize ahaye abakristu nyakuri.YESU iyo ashaka,yari kubaka amashuli n’amavuriro mu bihugu byose byo ku isi.Ariko sicyo cyamuzanye ku isi,ahubwo yazanywe no KUBWIRIZA ubwami bw’imana.Ni nawo murimo yasize asabye abakristu nyakuri bose(Matayo 24:14).Abakristu nyakuri,bigana YESU n’Abigishwa be,bakajya mu mihanda no mu ngo z’abantu,bakabwiriza ku buntu nkuko yabidusabye (Matayo 10:8).None amadini,aho kujya mu mihanda ngo abwirize,ashinga insengero,agamije gusaba icyacumi.Kuba amadini adashyira imbere Ubwami bw’imana,ahubwo agashyira imbere amafaranga n’ibyubahiro,nicyo gituma iyi si ifite ibibazo:Intambara,Genocide,ubusambanyi,etc…
    Izi YUBILE amadini akoresha,ntacyo zimaze kuko amadini atigeze ahindura abantu.Gusa hari idini rimwe ryonyine rigerageza kwigana YESU.Ntabwo risaba icyacumi,ntiyivanga mu byisi,politike n’intambara,kandi abayoboke baryo bose bajya mu nzira bakigana YESU,bakabwiriza ku buntu.YESU yasize avuze ko abakristu nyakuri bazaba bake cyane,kuko iyo nzira iruhuje (Matayo 7:13,14)

    • MUJYANAMA

      13/11/2017 at 9:02 am

      Yewe Joseph, amahoro? Nsomye ibitekerezo byawe byari byiza cyakora urangije usa nk’ukora ukwamamaza idini,..nabyo Yesu ntabwo yabitumye! Iyo tumenya iryo wamamaje ngo tuzagenzure imbuto zabo kuko kujya mu muhanda, no kutaka amaturo ntabwo aribyo byarangaga Yesu gusa, no murusengero yajyagayo, no gutura amaturo yarabikoraga…Rero Ibya Yesu byo wipfa kubigereranya n’ibyo wamamaza. Ubutaha uzavuge iby’iryo dini tubagenzuze Biblia!
      Erega Yesu ashaka ko duhindurira abantu kuba abigishwa be bakinjira mu Itorero rye atari Idini gusa…cyakora Itorero ribasha gukorera mu madini….
      Murakoze.

      • Mazina Epa

        13/11/2017 at 12:50 pm

        Nagirango ngukosore.Ntabwo YESU yigeze atanga icyacumi.Ahubwo yatanze umusoro wa Kayizari.Iryo dini urimo kubaza,ndarizi neza.Hejuru yo kujya mu nzira bakabwiriza,abayoboke baryo ntabwo bivanga mu byisi (politike n’intambara zo mu isi).YESU yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).Nibo bonyine batarwanye cyangwa ngo bakore genocide mu Rwanda.Nawe ukoze iperereza neza,wamenya iyo dini itandukanye n’ayandi ku isi hose.

  2. Innocent

    13/11/2017 at 12:50 pm

    Yesu nashimwe, erega mu gihe cya Yesu hariho amasinagogi ari naho yahuriye cg yigishirije ajya impaka n’abafarisayo kubyanditswe ; yaje no gukora amavuna ajya no ku musozi hamwe yagaburiraga 5000prs, ibi byose muri EPR turabikora kandi abakizwa baraboneka ubwo rero ahaaaa, nta torero na rimwe utabonamo umugeni wa Kristo. Tureke amarangamutima ngo imenya imitima ninayo ibaziiii !!!!

  3. Nizere

    13/11/2017 at 3:34 pm

    Ibyo Joseph ashatse kuvuga nabo bita abahamya. Gusa nyine ngatangazwa n’abantu bahamya ibyo batabonye.

    Ubundi twese tubwirizwa ijambo ry’Imana Imitima yacu ikagenda icya tukatushaho gusobanukirwa, ndetse Umwuka w’Imana ugatangira gukora ibyo Imana ishaka mu buzima bwacu.

    Rero iby’abahamya byaranyobeye.. Iyo aje kugusura ukamubwira uti reka Tubanze dusenge… Ugirango wirukanye Dayimoni ahita agenda? Bidusobanurire impamvu, gusengera abarwayi kuri bo ntibibaho,…rero kwizera Yesu kwabo bikancanga.

    Kwizera ubundi si idini, iyo umuntu yizeye Yesu… Impinduka ziragaragara. Naho ibyo amadini bimeze nka za prefegitura zitwaga Gisenyi, Ruhengeri, abantu rero ntibagakwiye kubipfa kuko ni abantu babyishyiriyeho kugirango babone uko baza basenga.

    Umuseke uzadukorere ubushakashatsi Ku madini… Wenda twese tugire ago duhera dupinga bamwe tukemera abandi.

  4. Bob

    13/11/2017 at 4:22 pm

    Ni byiza kubona inkuru ku itorero ryanjye. Gusa itorero ryacu tuvugishije ukuri ryasubiye inyuma kubera ubuyobozi bubi bwa Dr. MUSEMAKWELI, igihe yayoboye itorero mu gihe kirenze imyaka 15, yimakaje icyenewabo, amacakubiri n’amako bisenya itorero. Muri iyi Yubile rero wakabaye umwanya mwiza wo kwisuzuma, President mushya Bataringaya akazahura itorero.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock