Hari byinshi bigenderwaho mu guhitamo amabara agize umwambaro – UMUSEKE

Hari byinshi bigenderwaho mu guhitamo amabara agize umwambaro

Abantu benshi cyane cyane abahanga n’abagurisha imyambaro kimwe mu byo bakunze kwitaho ni amabara agize umwambaro mbere y’uko ugurishwa. Twaganiriye n’uwize ibyo guhanga imideri maze adusobanurira byinshi ku bijyanye no guhitamo amabara mbere yo gushyira umwenda hanze ukagurishwa.

Ibara ni kimwe mu biha igisobanuro cyuzuye umwenda.

Ibara ni kimwe mu biha igisobanuro cyuzuye umwenda.

Abakunzi b’imyambaro itandukanye y’aba iy’abagabo cyangwa abagore kimwe mu byo bitaho cyane ni ibara ry’umwenda mbere y’uko bawugura.

Amabara y’imyenda ni menshi ariko aturuka kuri atatu y’ingenzi ariyo umuhondo, ubururu n’umutuku. Aya mabara nayo abyara andi menshi.

Kuvanga amabara atandukanye ku buryo yabyara ibara umuntu ashaka bikorwa mu buryo butandukanye, hari ushobora kuvanga amabara abiri nk’uko hari undi wavanga amabara arenze abiri kugirango abe yavanamo ibara ashaka.

Mukiganiro twagiranye na Umurerwa Josette wize ibyo guhanga imideri mu Buhinde yagize ati “Umweru n’umukara ubundi ntibifatwa nk’amabara, ikindi buriya amabara agiye akubiye mu byo bita tint, tone na shade.

Iyo ufashe ibara runaka ukongeraho umweru nibyo bita tint, urugero nk’iyo ufashe umweru ukongeraho umutuku bibyara Pink. Iyo uvanze ibara runaka n’umukara nibyo bibyara shade, naho iyo uvanze amabara ya tint na shade byose bibyara tone.”

Ni ryari bavuga ko ibara runaka riri kugurwa cyangwa rigezweho ku isoko?

Umurerwa Josette avuga ko ikigo bita ‘pantone inc’ akenshi aricyo gikunze gushyira hanze amabara aba agezweho, kubera ko hari ibihugu bigira ibihe bya ‘winter’ na ‘summer’, akenshi niho bagendera bavuga ngo hagezweho aya mabara runaka kuko hari amabara yo muri ‘winter’ n’amabara ya ‘summer’.

Hari abahanga imideri igizwe n'amabara akunzwe muri iyo minsi.

Hari abahanga imideri igizwe n’amabara akunzwe muri iyo minsi.

Umurerwa avuga ko ubundi amabara akubiye mu bice bibiri by’ingenzi, hari amabara bakunze kwita ‘warm’ hakaba na ‘cool’.

Ati “Amabara atatu y’ibanze ari muri ‘warm color’ ni umutuku, umuhondo, na orange, aya mabara niyo bakunze kwibandaho mu gihe cy’ubushyuhe . Naho ‘cool color’ ni amabara y’ubururu icyatsi na puple. Ikindi buriya ni amabara aruhura.”

Umurerwa ngo iyo ajya guhanga imyenda ahitamo amabara bitewe n’ibyiyumvo afite muri ako kanya. Ngo ashobora no gukoresha amabara bitewe n’ibyiyumvo yifuza ko umuntu azagira yambaye uwo mwenda.

Akomeza agira ati “Buri wese agira ‘inspiration (inganzo)’ iyo ari guhimba akaba yanagendera ku mabara bitewe n’icyo yifuza guhanga. Njye icyo ngenderaho cyane ni igihe iyo myenda izasohokera ku isoko. Ubundi  amabara runaka ajyana na ‘style’ yayo ni ukuvuga ngo imyenda yo muri ‘summer’ ijyana n’amabara yo muri ‘summer’. Sinkunda amabara asakuza cyane kuko ngendera ku bintu byoroshye.”

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock