Hari ibihembo ku uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be – UMUSEKE

Hari ibihembo ku uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, ruracyashakisha abagororwa batatu bacitse Gereza ya Mpanga (Nyanza) mu cyumweru gishize, umuvugizi w’uru rwego yatubwiye ko hari ibihembo ku uzatanga amakuru yageza ku ifatwa ryabo.

Cassien Ntamuhanga yari yarakatiwe imyaka 25 y'igifungo. Aha yari akiburana

Cassien Ntamuhanga yari yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Aha yari akiburana

Cassien Ntamuhanga, Sibomana Kirenge na Batambarije Theogene mu ijoro rishyira kuwa 31 Ukwakira batorotse gereza buriye urukuta rwayo bakoresheje umugozi, RCS ivuga ko ari umugozi wakozwe mu myenda yabo.

Kugeza ubu aba ntibarafatwa, gucika kwabo CIP Hilary Sengabo uvugira RCS, avuga ko kugeza ubu nta bimenyetso biragaragaza ko hari umucungagereza wabibafashijemo.

Hari abantu bagiye bakemanga gukomera kw’imigozi aba bagororwa buririyeho, CIP Sengabo avuga ko biterwa n’uko baba bayirebera kure (ku mafoto RCS yatanze).

Ati “Abo babivuga ni uko batayigezeho ngo bayirebe. Yari ikoze mu mishumi y’imyenda yabo n’ubudeyi kandi ibyo ni ibikoresho bikomeye. Ababivuga kuriya ni kuko babibonera kure.”

CIP Sengabo avuga ko bibaye hari umucungagereza wabibafashijemo yari kubafungurira bagacika kuko kurira ruriya rukuta rurerure bikomeye kandi hejuru yarwo hari na senyenge.

Yemeza ko bateye uwo mugozi inyuma bakawuriririraho bagacika.

Ati “Ibimenyetso bifatika dufite bigaragaza ko nta ruhare abacungagereza babigizemo.”

RCS ngo irasaba abaturage gukomeza gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano gushakisha aba bafungwa.

CIP Sengabo avuga ko hari ibihembo ku uzatanga amakuru azabafatisha.

Ati “Abatanga ubufasha mu gutuma bafatwa ibyo aribyo byose bashimirwa n’ubwo bitaba amafaranga ariko bashimirwa.”

Muri bari bacitse harimo Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Amazing Grace Radio akaza guhamwa mu nkiko n’ibyaha bikomeye agahanishwa gufungwa imyaka 25.

Ntamuhanga yavutse mu 1982, indangamuntu ye (Numero 1 1982 800 02240 1 76) yayifatiye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara.

Ntamuhanga amaze gukatirwa n’inkiko yabanje gufungirwa muri Gereza ya Gasabo (yahoze Kimironko), ayivanwamo ajyanwa muri gereza ya Miyove (Byumba) ayivanwamo nayo ajyanwa muri gereza ya Mpanga ari nayo aheruka gucika.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko uku kwimurwa kwe kwakorwaga kuko hari amakuru yabaga yamenyekanye ko ashaka/yagerageje gutoroka.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

31 Comments

  1. Kani

    08/11/2017 at 11:48 am

    Yeweee!!!!!!!

  2. Ali

    08/11/2017 at 12:07 pm

    kujijisha.com

  3. Washingtonreply

    08/11/2017 at 12:12 pm

    Subizaho ifoto y’iyo migozi turebe! Amaso ntashobora kwibeshya kariya kageni. Ngaho munyamakuru, subirayo uzuminge turebe!

  4. Mambobado

    08/11/2017 at 12:25 pm

    Phyisics nize irancanze pe! Kuba uri imbere mu gipangu, ugaterera umugozi inyuma yarwo, ukawuririraho, ukawumanukiraho, kandi ntaho uziritse hejuru y’urwo rukuta, nta piquet uziritseho mu ruhande rw’uwawurengeje urukuta, na contrepoids (lest) waziritseho mu ruhande ujugunye inyuma! Amategeko agenga gravite’, masse, poids yose ambanye imfabusa. Ariko jye mfite n’uburwayi bwihariye. Imyenda y’abagororwa ko mperuka ari iroza, buriya uriya mugozi twarebye ni ryo bara wari ufite? Nari menyereye indwara ya ba Daltonien, yo kwitiranya umutuku n”icyatsi kibisi. Jye ndwaye iyo kwitiranya iroza n’umweru. Mfite kandi indwara y’amaso idasanzwe, ituma mbona neza senyenge hejuru y’urukuta, n’amatafari ku ifoto nkayabara nk’uko bamwe babikoze muri comments zabo, ariko umugozi wabusanye n’izo senyenge bakambwira ko wo ntawurebaga neza, ari munini ukoze mu myenda ipfundikanyije.. Aya maso yanjye ndayavuriza hehe mwo kagira Imana mwe!! Nimuntabare ndarembye.

    • hh

      08/11/2017 at 6:27 pm

      You are a genious! Forget about any desease, ohh sorry, you were just trying to be sarcastic…

  5. Mzimu

    08/11/2017 at 12:32 pm

    Niba Ntamuhanga akiri mu mubiri turamushakisha iyo cash itugereho tu!! Kandi niba yarawuvuyemo, natwe turajya mu mwuka tubone uko tumuhiga. Nibabe badutegurira cheque. Y’angahe ariko ubwo?

    • Tate

      08/11/2017 at 12:55 pm

      😂😂😂😂😂😂😂😂 ahwi

    • Kani

      08/11/2017 at 1:06 pm

      Uzi gushinyagura yeee@@!!!!

  6. konshens

    08/11/2017 at 12:42 pm

    Hhh ok

  7. k c

    08/11/2017 at 1:08 pm

    Ibintu ni dange

  8. jean

    08/11/2017 at 1:46 pm

    Izo web na radio zibabwira ko yapfuye ni zazindi zamukoresheje zigatuma kizito wacu afungwa gusa. Nonese murashaka bavuge gute? iyo bashaka kumwicase ntibari no kumusanga asinziriye bakamutera urushinge, nka Mutara Rudahigwa, uwugutunze akakugaburira yabura uko akwica kugeza naho avuga ngo watorotse garura ubwenge abo mwumuka na ma sciences yo muri antique kwa Archimede.

  9. Munyarwanda

    08/11/2017 at 1:50 pm

    Dufatikanye kumva icyo abacungagereza bavuga.

    Umugozi kuba waba ukomeye ukozwe munsobe zi kiziriko ki nyabutatu cg inyabubili zigizwe nu mwenda cg amadeyi byo birashoboka cyane ko wakomera ukagira resistance ku biro bya bariya batorotse.

    Ahubwo jye nkibaza ku nzira byakozwe mo !!!!

    Umunyururu ari imbere mu gipangu agapfundika uwo mu gozi ku kintu nyuma akarenza wa mugozi igipangu ukagwa hanze

    Nsanga mwicyo gihe wamufasha kumanuka uruzitiro rwa gereza gusa.

    Ariko gutondagira uruzitiro bwo ntibyakunda kuko yahanukana nawa mugozi bitewe nuko ntaki wufashe inyuma yu ruzitiro akawurusha intege.

    Ikindi cyajyaga kumvikana

    Keretse niba urwo ruzitiro hari ubundi buryo mwatweretse ko barutondagiye mo bakarwurira

    Nyuma bakamanukira kuri wa mugozi

    Mbese umugozi ukaba wari wagenewe ku manukirwa ho gusa atari uwo kuririraho.

    Ikindi cyashobokaga

    Nuko byari kuba abatorotse barabonye uburyo bazirika wa mugozi hejuru yu ruzitiro igice cyawo kimwe kikanagana mu gipangu imbere kikabafasha kurira urugo ikindi gice kikanagana hanze yu ruzitiro kikabafasha kumanuka urugo.

    Ruzingiye rero ku bisobanuro byabakoze itangazo kwitoroka ryabo bagororwa wasanga batarifuje gutanga details ziryo toroka cg atari impuguke mu kuvumbura amayeri yakoreshejwe mu cyaha ikiniki ,ibi ni bibi kuko biteza icyuka kibi mu baturage kandi bitaringobwa.
    Byaba byiza bikozwe nu bisobanykiwe agakura ho urujijo mu baturarwanda.

    • Claude

      08/11/2017 at 2:15 pm

      Urakoze kuri ibyo bisobanuro utanze. Nanjye dore uko mbyumva:
      Niba baratorotse koko ari batatu,birashoboka ko bagiye bashyirana kurutugu kugeza babashije kuzirika uriya mugozi hejuru kuko nkuko urupangu rwagaragaraga mu mafoto batweretse ntabwo ryari rurerure pe. Ikindi barikubasha kuzirika uwo mugozi no kuwumanukiraho gusa njye icyangoye gusobanukirwa nukuntu bakinguye Gereza mwijoro bakagenda bagakora ibyo byose nta mucungagereza ubabonye.
      Ikindi nagiye mbona hejuru ya buri gerereza haba hari abasecurite banafite imbunda sinzi ukuntu baba barabaciye murihumye cyane ko nubakuriye yemeza ko nta ruhare babigizemo.
      Murakoze

  10. Rwenya

    08/11/2017 at 2:35 pm

    @Mambobado, ntimugapinge ibyo mutahagazeho. Bariya bantu bashobora kuba barihinduye nk’udupusi cyangwa twa Marie-Josee (gecko). Bigatuma bakoresha umugozi twabonye, n’abarinzi ntibarabukwe, bagera hanze bakongera bakihindura abantu. Nta kidashoboka.

  11. joy

    08/11/2017 at 2:53 pm

    ntabasecurite barinda gereza yewe,irindwa n’abacungagereza babigize umwuga

  12. Pesatu

    08/11/2017 at 3:04 pm

    Nizere ko kiriya cyuho cyagaragaye kizazibwa vuba. Naho ubundi batwambuye imfungwa mpuzamahanga zihafungiwe, kubera gutinya ko zacika, dore ko zirimo n’abakoboyi bazi ibya gisirikare, byagira ingaruka nini ku ngengo y’imari y’iriya gereza.

  13. Kanazi

    08/11/2017 at 3:14 pm

    Ndumva ari preason break saison ya 1.

  14. Minani Jean

    08/11/2017 at 3:30 pm

    Ibi bibazo muzabyibazaaaaaaa,kugeza igihe mutaboneye ibibisubizo.Gusa niba aba bagabo baracitse bari barakoze ikosi ya gikomando.Kumva uburyo batorotse bisaba ubuhanga.

  15. kigalinziza

    08/11/2017 at 8:02 pm

    Ibi sinabyemeye namba.haba uburyo umutekano w,imfungwa urindwAmo namahame yA physic birahakana iriya theorie babeshya.hariya hArimo duhishirane.mu rwanda ntabwo watoroka gereza nimwe kuriya

  16. Starfish

    08/11/2017 at 8:54 pm

    Hopefully they will read your comment and realise that at least some people have analytical skills. Thank you.

  17. Bob

    08/11/2017 at 10:12 pm

    Hahahhaaahah!!!!!!! Umuvugizi wa RCS ati nt a ruhare rw’abacungagereza rurimo. Dore uko agakino kameze rero: kubera political crisis iri hagati ya Uganda n’u Rwanda, Leta yacu yakinnye kariya gakino bumvikana na Cassien kumufasha gutoroka gereza, bakanamufasha kugera Uganda. Hanyuma, tukabona ibyo dutangira kubashinja. Nimwitege Cassien I Bugande kandi aratangira kuvuga mu minsi ya vuba.

    • ishibo

      09/11/2017 at 7:31 am

      kagire inkuru rero!

    • mahoro jack

      09/11/2017 at 9:48 am

      Ariko ibaze kweli! Nkawe ibya Uganda ubikubise aha ute koko? Umenya twese turwaye ihahamuka!

  18. claude

    09/11/2017 at 5:23 am

    Gusa birashoboka cyane dufashe igihugu ibindi nyuma ok

  19. kalinda

    09/11/2017 at 6:49 am

    iki gihembo kizagumana nyiracyo!!!!

  20. KMP

    09/11/2017 at 7:08 am

    Imana yoherereze Tasiyani inyenyeri imumurikira maze imuvane mururiya muriro.

  21. uk

    09/11/2017 at 9:04 am

    @birashoboka ko gucika yacika yaba abifashijwemo cyangwa abyikoreye ku giti ke kuko nawe numuntu ufite ubwenge kandi hariya haba harimo abanyamitwe benshi. Ariko ntitaye kuri iyi case turebe alternative ziba nahandi zishobora gutuma umugororwa acika kuri ubu buryo benshi batumviakanaho
    1. Ashobora gutoroka akoresheje ubwenge bwe aba yarapanze igihe kirekire
    2. ashobora gufashwa nabacunga gereza ariko iyi siyo case kuko official communication yinzego zibishinzwe irabihakana
    3. mu bindi bihugu Hari igihe umugororwa ahabwa akazi agafungurwa kuburyo utamenya, agatorekeshwa, cg bakaba banavuga ko yapfuye kandi ariho yewe bakajya no kumushyingura , aha hari igihe baba baramufunze nta cyaha ahubwo ari imipango kugirango azakore akazi neza bagiye kumuha ikindi umuntu uba uzakamuha bategura scene zuko evenement zizagenda kuva afunzwe nibizakurikiraho:

    Aha ashobora guhabwa akazi ka maneko, kwica umuntu runaka utavuga rumwe na Leta cg w’ikihebe, kumugira urwitwazo hagati y’ibihugu bifatanye amakimbirane, cg kumuhindura inshuti zabo ushaka kumenya ibyo bakora kuko muba mutavuga rumwe nawe akagenda yigira nkabo cyane ko ashobora kugirirwa ikizere kuko aba avuga aho avuye , ibi bishobora gufata imyaka kuba vuba.

    Izi tekinike zirakoreshwa cyane mubihugu byinshi. Ikindi nuko iyo ugiye mu butumwa nkubu biragoye kuba wagenda murenze umwe, ikiriho nuko bamwe muri ibi bihugu babagira agakingirizo bashobora kwica nyuma yo gutoroka kugirango batazavamo uwo bajyanye, bashobora gufatwa bakongera bagafungwa kimwe nuko bashobora guhitanwa nuwo bajyanye.

    Ibi bishobora gukorwa na za Leta, umunyabubasha runaka uri muri leta, cyangwa umuntu kuruhande wakoresha uburyo bwose bushoboka . Gusa kuri iyi case sibyo byabaye nkuko ubuyobozi bubyemeza igihari nuko batorotse ubwouzababona yatanga amakuru kubabishinzwe

  22. gacinya

    09/11/2017 at 10:59 am

    Hanyuma se ko byose bifatwa nkaho ari agakino ubwo iby’ukuri byo bizaba ryari???bivuze ko bariya bagabo nta cyaha bari bafite baba barafungiwe ubusa????????????ahubwo mureke udukino arimwe!!!!ibintu byose byabaye udukinooooo!!!!!!!!!wacha manyanga!!!!!!!!!

    • uk

      09/11/2017 at 12:52 pm

      @gacinya urkoze ku gitekerezo cyawe ariko niba wasomye neza ntawavuze bafunzwe bazira ubusa, icyo twarebaga nuburyo batoretse, naho kuba barafunzwe twese turabizi ko byemejwe ninkiko rero ntawe ubihakana ariko nabiriya byavuzwe ahandi naho binyuzwa mu nkiko kandi ni uburyo bukoreshwa kuko njye ibyo mvuga mbihagaze biranigwa , ntawavuze rero ko iyi ariyo case, niba ushaka ingero zuko ibyo bikoreshwa naziguha nkaguha naho ubisanga kandi niwacu byigeze gukoreshwa kera ibisambo byarazengereje abantu mu mugi nyuma ya genocide niba wari utravuka sinakurenganya

  23. john

    09/11/2017 at 11:09 am

    Hanyuma uyu uvuga ngo kubera Political Crisis iri hagati y’u Rwanda na Uganda,aba bagabo bafungwa niyo bari bateganyirijwe??????urumva iyo ni imitekerereze idahwitse ishaka kujijisha abantu ngo bavuge ngo”Uziko aribyo?”Abantu bajye bitondera Comments z’abantu nkamwe muba mushaka gushyushya imitwe y’abaturage.

    Erega igihe uzumva utishimiye uko abandi bayoboye igihugu ,nawe uramutse ugiyeho ntabwo bakwishimira uko ukiyoboye niyo waba ubakamira ukanabagaburira,mukanasangira bazavuga ko hari icyo wabakinze kandi ari ntacyo.

    Muhere kuri LIBYE.

  24. k c

    09/11/2017 at 11:53 am

    Hhhhhhhhhh bakoresheje imyenda yabo.!!!!!!!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock