Hasohowe ikarita yerekana aho amoko y’inyamaswa akunda kuba ku isi – UMUSEKE

Hasohowe ikarita yerekana aho amoko y’inyamaswa akunda kuba ku isi

Nyuma yo kuzenguruka Isi mu mashyamba, ibiyaga, inzuzi, ibibaya, imisozi, ubutayu n’ahandi, abahanga mu binyabuzima basohoye ikarita ikozwe bwa mbere ku isi yerekana aho ibinyabuzima bitandukanye bikunda kuba kuba.

Iyi karita yerekana uduce ibikurunda bikunda kubamo hirya no hino ku Isi

Iyi karita igamije gufasha abiga ibinyabuzima kumenya aho bikunda kuba kandi abarengera uburenganzira bwabyo bakabona uko bazajya babivuganira bashingiye ku kumenya uko bibayeho.

Abahanga basanze kugeza ubu ku isi hari amoko ibihumbi icumi y’ibikururanda(inzoka, imiserebanya, n’utunyamasyo).

Itsinda ry’abahanga 39 mu binyabuzima bayobowe n’abo muri Kaminuza ya Oxford na Tel Aviv bemeza ko bakoze buriya bushakashatsi bagamije gufasha abantu kumenya neza aho ibinyabuzima bikunda gutura kuko ngo ikarita nk’iyi yo muri 2006 itarekanaga neza aho ibikururanda bikunda gutura.

Iriya karita ngo yibandaga cyane mu kwerekana aho inyamabere ziba, ibiguruka ndetse n’ibyo mu mazi biba ariko ntiyite cyane ku bikururanda.

Ubushakashatsi bwasohowe na bariya bahanga mu kinyamakuru Nature Ecology and Evolution bwerekana ko kugeza ubu ku isi hari amoko 10 000 y’inzoka, imiserebanya,(ibihangana…)n’utunyamasyo.

Inyamabere ngo zirimo amoko 5000, ibikeri birimo amoko 6000 naho inyoni zirimo amoko 10 000.

Ibikururanda bikunda kuba mu bice bishyuha byo mu bihugu by’Abarabu, mu bitwa byo muri Asia, mu bice by’ubutayu bwo mu gice cya Australia cyo hagati, muri Bresil no mu bice by’imisozi miremire y’uruhererekane yo mu Amerika y’epfo bita Andes.

Dr Uri Roll wo muri Kaminuza yitiriwe Ben Gurion yo muri Israel yagize ati: “ Twasanze ibikururanda bikunda ahantu hashyushye nko mu butayu no mu mirambi ishyuha.”

Kuko basanzwe bazi ko inyoni muri rusange zidakunda ahantu  hashyuha cyane ntibiriwe bazihashakira kenshi.

Dr Richard Grenyer wigisha ibyerekeye urusobe rw’ibinyabuzima muri Oxford University avuga ko basanze hari ibintu bituma ibikururanda birangiye kugerwaho n’akaga aho bituye.

Muribyo harimo intambara, ibikorwa bya muntu by’amajyambere nko gushyiraho ibyuma bitanga amashyanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi.

Abahanga muri science bizeye ko ikarita bakoze yerekana aho ibinyabuzima biherereye ku isi bizafasha abanyapolitiki kumenya aho bakwerekeza ibikorwa by’iterambere ariko hakirindwa kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima bituye ahantu runaka.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurengera ibinyabuzima no kubibungabunga kitwa The International Union for the Conservation of Nature (IUCN) cyemeza ko kizifashisha ibyagaragajwe n’iriya karita kigashyira mu byiciro uko ibinyabuzima byugarijwe ku isi.

Hazarebwa ibyugarijwe kurusha ibindi, ibyugarijwe buhoro n’ibyugarijwe buhoro cyane.

Ibi nibirangira iyi karita izasohorwa ihabwe abazayifuza bose harimo za Kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi hamwe naza Guverinoma.

Ibi bizafasha mu kwita ku mutungo kamere w’ibinyabuzima isi ifite kugira ngo bizakomeze kugira abantu akamaro mu gihe kirekire kizaza.

Iyi nzoka yo mu bwoko bw’uruziramire iba mu butayu bwa Australia. Niho abahanga basanze amoko menshi y’inzoka atuye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock