Hatangijwe amarushanwa yo kwandika ibitabo mu Kinyarwanda – UMUSEKE

Hatangijwe amarushanwa yo kwandika ibitabo mu Kinyarwanda

Kuri uyu wa gatanu ubwo Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma, hatangijwe amarushanwa yiswe ‘Andika Rwanda’ azahuza abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo kwandika ibitabo mu ruririmi rw’ikinyarwanda.

Muri aya marushanwa hazandikwa ibitabo mu Kinyarwanda

Muri aya marushanwa hazandikwa ibitabo mu Kinyarwanda

Amarushanwa ‘Andika Rwanda’ akaba yaratangiye gukorwa mu bihumbi 2014, amaze kwandikwamo inkuru 36 n’ibitabo ibihumbi 15 byanditswe mu Kinyarwanda.

Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za America mu Rwanda, Ericas J.Barks-Ruggle avuga ko aya marushanwa azafasha abana b’u Rwanda gukunda gusoma kuko bazajya basoma inkuru zanditswe na bagenzi babo kandi zikandikwa mu rurimi bose bazaba bumva.

ati “Azafasha abana kumenya ururimi rwabo gakondo kuko uko azajya mu marushanwa bizatuma inkuru yanditse ikundwa na bagenzi be uko bazajya bagenda bayisoma bizabafasha kongera ubumenyi mu gusoma kuko ibitabo bizaba byatsinze tuzashyira mu mashuri atandukanye.”

Avuga ko aya marushanwa azanafasha u Rwanda kumenya aho rugeze mu guteza imbere umuco wo gusoma mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyeshyaka avuga ko iyo ururimi kavukire rwizwe neza mu myaka ya mbere y’amashuri rugira uruhare mu gutuma abana bumva neza andi masomo.

Ati “Ibi twabishyize mu nteganyanyigisho nshya kugira ngo byibuze abana bige mu rurimi rw’ikinyarwanga ku buryo byabafasha kwiga andi masomo bayumba neza.”

Avuga ko ururimi rw’ikinyarwanda ruhuza abana n’ababyeyi bityo ko rukwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abana bakure bazirikana aho bakomoka.

Ati “Tutarukundishije abana bacu bakiri bato nibamara gukura ntabwo baziyumvamo ko ari Abanyamahanga, biba byoroshye kongera kubagarura niba dutekereza umuco dutekereze no kururimi rwacu, umuco burya unyuzwa no mu rurimi.”

Alexis Alubisiya uyobora umushinga w’ubukangurambaga ‘Mureke Dusome’ ugamije guteza imbere umuco wo gusoma mu rurimi rw’ikinyarwanda avuga ko abana bigishijwe gusoma ururimi kavukire biborohera kumenya izindi ndimi.

Avuga ko hari ibihugu byo muri Africa bifite Politiki zo kwigisha abana mu ndimi kavukire ariko ikibazo kikaba mu kuzishyira mu bikorwa kuko hari abavangamo indimi z’amahanga.

Ati “Ibyo rero u Rwanda rukaba rwarabyanze kandi n’inzego zose zirebwa n’uburezi zirakorana neza kugira ngo butere imbere.Turashima.”

Ashima Leta y’u Rwanda yamaze gushyiraho imfashanyigisho n’ibikoresho bifatika byafasha abarezi kwigisha neza ururimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri abanza.

Avuga ko mu Rwanda hari ibindi bikorwa byashyizwemo ingufu bishobora gufasha abana guhorana inyota yo gusoma nk’amasomera agiye ari mu midugudu itandukanye na clubs zo mu mashuri.

Ambassador Ericas J.Barks avuga ko aya marushanwa azatuma abana bamenya andi masomo

Ambassador Ericas J.Barks avuga ko aya marushanwa azatuma abana bamenya andi masomo

Ngo aya marushanwa azatuma abantu bacengerwa n'umuco wo gusoma

Ngo aya marushanwa azatuma abantu bacengerwa n’umuco wo gusoma

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko aya marushanwa aje kunganira izinsi politiki zo guteza imbere umuco wo gusoma

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko aya marushanwa aje kunganira izinsi politiki zo guteza imbere umuco wo gusoma

Ngo abana bagomba kwiga mu rurimi rwabo bakiri bato

Ngo abana bagomba kwiga mu rurimi rwabo bakiri bato

Abana biga mu mashuri yisumbuye bakinnye agakino ko gushishikariza abantu umuco wo gusoma

Abana biga mu mashuri yisumbuye bakinnye agakino ko gushishikariza abantu umuco wo gusoma

Ministiri w'umuco na siporo Uwacu Juliene nawe yitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gusoma

Ministiri w’umuco na siporo Uwacu Juliene nawe yitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gusoma

Abanditse n'abacuruza ibitabo baturutse mu ntara zitandukanye

Abanditse n’abacuruza ibitabo baturutse mu ntara zitandukanye

Basabwe kongera umubare w'ibitabo byanditse mu kinyarwanda

Basabwe kongera umubare w’ibitabo byanditse mu kinyarwanda

Dr Colon impuguke mu bijyanye n'imikurire y'umwana avuga ko gutoza umwa gusoma ururimi rw'iwabo gakondo bimufasha gutinyuka mu bandi

Dr Colon impuguke mu bijyanye n’imikurire y’umwana avuga ko gutoza umwa gusoma ururimi rw’iwabo gakondo bimufasha gutinyuka mu bandi

Abanditsi banasabwe kwandika inkuru z'abana

Abanditsi banasabwe kwandika inkuru z’abana

Aya marushanwa yafunguwe ku mugaragaro

Aya marushanwa yafunguwe ku mugaragaro

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. marc

    08/09/2017 at 9:17 pm

    maze imyaka irenga ine ndika ariko sinjya mbona uwamfasha.uwo ngezeho wese ubona abyihunza.

    • kubwimana

      09/09/2017 at 6:25 pm

      Ohhhh! muvandi birashoboka ko umuntu agira impano akabura aho ayigaragariza, gusa niba uri umunyeshuri ntugire ubwoba iyi gahunda ya Andika Rwanda iba buri mwaka reka rero nkubwire abantu ushobora gusaba amakuru:Umuyobozi ushinzwe uburezi ku Murenge n’Umukozi wa Soma Umenye ukorera mu Karere kawe.

  2. INZUMA

    09/09/2017 at 9:59 am

    KOMEZA WANDIKE INYUNGU ZABYO ZIZAKUGERAHO IGIHE NIKIGERA INYANDIKO NTIZIMA

  3. Harabaye ntihakabe

    11/09/2017 at 7:18 pm

    Reka tuze tubasukeho inyandiko z’inkuru zitomoye, ibitekerezo,amateka ndetse n’amakabyankuru.

  4. ishimweeliab

    24/10/2017 at 4:39 am

    we didn t know that and also we have talents

  5. Pingback: Milana Travis

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock